Ikiganiro na Mbabazi Anet umaze imyaka 8 atwara imodoka nini zitwara abagenzi (VIDEO)

Mbabazi Anet ni umwe mu bagore bake batwara imodoka nini zitwara abahenzi. Mu gihe abimazemo ngo bimugejeje kuri byinshi harimo no kubasha kubaka inzu mu Mujyi wa Kigali.

Mbabazi Anet ni umugore wubatse , afite umwana umwe. Amaze imyaka 8 atwara imodoka zitwara abagenzi harimo n’inini. Avuga ko ajya kubitangira ari uko yabyiyumvagamo nk’impano.

Ati " Byanjemo , numva ko ngomba gukora umwuga utandukanye n’uw’abandi bagore. Ubundi kenshi bavuga ko uyu mwuga ari uw’abagabo gusa. Urebye n’ink’impano Imana yampaye."

Anet yakoze muri kompanyi nyinshi zitwara abantu nka KBS, Excel n’ibindi bigo byigenga birimo ikigo cy’igihugu cy’ibarurishamibare. Ubu ari gukorera icyitwa Solace Ministries.

Mbere akibyinjiramo, ngo abagenzi babanzaga gushidikanya niba ariwe uri bubatware.

Ati " Ahantu byabanje kungorera, umuntu yarazaga yasanga nicaye kuri ‘volant’ kubera ko nakoze muri kompanyi nyinshi zitandukanye , akavuga ati uyu mudamu aradutwara atugeze aho tujya ? Bakinjiramo bafite impungenge …ariko bagenda babimenyera buke buke ko natwe abadamu dushobora gukora akazi k’abagabo."

" Ntabwo ari ibintu bimenyerewe ko abagore batwara ama bus manini. Ubundi abagore batuziho gutwara utumodoka duto…"

Avuga ko abagenzi bajyaga bagira ngo ahari ari kubakinisha siwe uri bubatware, bakaza gutungurwa n’uko ariwe ubatwaye. Ngo iyo babonaga ayihagurukije, bakomaga amashyi bati ’ n’abandi badamu twitinyuke ’.

Anet avuga ko kugeza ubu serivisi atanga abantu bayishimira cyane ku buryo hari n’igihe abantu bakodesheje imodoka, batajya bemera gutwarwa n’undi iyo Anet atabonetse. Ubu ngo basigaye ari abadamu 4 batwara imodoka nini zitwara abagenzi.

Agaruka ku mpamvu abagore benshi batajya bakora aka kazi ngo ni uko aka kazi kagoye ku mugore kuko hari igihe bisaba ko anakora amasaha y’ijoro. Gusa kuri we ngo impamvu yabigumyemo ndetse ntibibe bitera ikibazo umugabo we ni uko yabitangiye ari umukobwa kandi ngo bakaba barashakanye aribyo akora.

Asaba abandi bagore kwitinyuka kuko ngo ari akazi nk’akandi kandi kamaze kumugeza kuri byinshi.

Ati " Urumva nagakoze nkiri umukobwa, ndashaka , ndubatse mu Mujyi wa Kigali, ndatuye , hari n’ibindi byinshi nagezeho ku giti cyanjye. Ntakindi bisaba uretse kujya mu mwuga uwukunze. Nkubu nkanjye ndagakunda, mba numva umpaye n’ako muri ‘office’ ntagashobora."

Avuga ko imyaka 10 iri imbere aribwo azahagarika gukora aka kazi , akaba yakora na we kompanyi ye izajya ikoresha imodoka zitwara abantu n’ibintu.

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo