Igiciro ku bipimo mpuzamahanga cy’ibiva kuri peteroli (Brent crude) cyongeye kurenga amadolari 100 y’Amerika ku kagunguru, nyuma yo kugabanuka cyane ku wa mbere.
Uyavunje mu mafaranga y’u Rwanda, ayo angana na 145,000 ku kagunguru.
Mu gitondo cyo ku wa kabiri muri Aziya, icyo gipimo ngenderwaho cy’ibiva kuri peteroli cyazamutseho 3.75% kigera ku madolari 103.69, mu gihe igipimo cy’ibiva kuri peteroli gikoreshwa cyane muri Amerika (Nymex Light Sweet) cyo cyazamutseho 3.42% kigera ku madolari 91.55.
Igiciro cya Brent cyari cyagabanutseho hejuru ya 10% ku wa mbere nyuma y’uko Perezida w’Amerika Donald Trump asubitse ibitero bishya kuri Iran, byafatwaga nko kongera ubukana bw’intambara, anavuga ko amasezerano y’amahoro ashobora kugerwaho vuba.
Ariko ubu abashoramari bari gupima ayo makuru bayagereranya n’ibyo Tehran ivuga ihakana ko yagiranye ibiganiro n’Amerika
BBC











/B_ART_COM>