Gutunganya Amahembe y’Inka bimaze kumugeza kure - AMAFOTO

Benshi tuzi ko iyo inka imaze kubagwa, amahembe amwe ajugunywa kuko ntacyo amaze ariko ubuhanga bwo kuyakoramo ibikoresho byiza nibwo Habiyaremye Jean Marie Vianey yazaniye Abanyarwanda.

Habiyaremye ni umusore w’imyaka 26 y’amavuko utunganya amahembe y’inka akayakuramo ibikoresho binyuranye harimo imitako myiza yo mu nzu, amaherena, ibikombe, ibipesu, amasahani n’ibindi.

Yize amashuri yisumbuye arayarangiza, ahura n’umugiraneza ufite ubwenegihugu bw’Ubuyapani amwigisha uko batunganya amahembe akavamo ibikoresho bikenerwa mu buzima bwa buri munsi, ndetse n’imitako ibereye ijisho.

Uyu musore musore avuga ko mu mahembe akuramo ibikoresho birimo imitako, amaherena, ibipesu, ibikombe byo kunywesha, ibisokozo, amasahane matoya, n’ibindi.

Ibyo amaze kugeraho

Binyuze muri ibi bikorwa, Habiyaremye avuga ko yahaye akazi abantu umunani harimo abakobwa batatu n’abahungu batanu.

Kubera ubuzima bwo kumuhanda yabayemo, uyu musore yagize igitekerezo cyo gufasha bamwe mu bana b’inzererezi, abakura mu buzima bubi bwo mu muhanda, ubu bari mubo yigishije abaha n’akazi. Avuga ko agereranyije ibikorwa bye bifite agaciro ka miliyoni 50 Frw

Habiyaremye ati " Muri uru rubyiruko nkoresha, batatu ni abo nakuye ku muhanda mu buzererezi mbanza kubigisha uko bakora ibi bikoresho mu mahembe y’inka, nabo barankundira barabimenya.

Mubo nkoresha kandi harimo batatu bandi nigishije kandi nanubu ndacyakomeza kwigisha ababishaka."

Mu gufungura imurikagurisha mpuzamahanga tariki ya 26 Kanama 2017, uyu musore ari mubo ubuyobozi bw’Igihugu bwashimye kuko ibikorwa bye ni imwimerere w’ibikorerwa mu Rwanda (Made In Rwanda) kandi birimo no guhanga ibishya.

Uyu musore arashimira Leta y’u Rwanda n’abafanyabikorwa bayo kuko kugeza ubu yahembwe n’umuryango wita kuri ba rwiyemezamirimo bakizamuka wa DOT Rwanda, arashimira kandi Inama y’Igihugu y’Urubyiruko yamufashije kumurika ibikoresho bye mu imurikagurisha mpuzamahanga rya 20 i Gikondo.

Ku mugoroba wo kuwa Gatatu tariki ya 06 Nzeli 2017 Ubwo hasozwaga imurikagurisha mpuzamahanga, Urugaga rw’Abikorera mu Rwanda (PSF) rwahaye Habiyaremye igikombe nka Rwiyemezamirimo ukiri muto wahanze ibishya kandi akamurika ibikorwa bye neza.

Uyu musore avuga ko ibikorwa bye abikesha gukora cyane bityo akagira inama urubyiruko gukura amaboko mu mifuka bakagira ubushake bwo guhanga ibishya kuko ubuyobozi bukuru bw’Igihugu bubashyigikiye.

Imitako Habiyaremye akura mu mahembe y’inka...akuramo imitako yo mu nzu, amaherena, ibikombe, ibipesu, amasahani n’ibindi

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo