Gukora imigati na biswi mu bihaza byamuhesheje igihembo cya miliyoni

Ange Mukagahima wo muri Muhanga kuri ubu ari mu byishimo nyuma yo gutsindira igihembo cya miliyoni 1RWf kubera umushinga we wahize indi mu Ntara y’Amajyepfo.

Icyo gihembo yagihawe kuri uyu wa kabiri tariki ya 21 Ugushyingo 2017.

Umushinga wa Mukagahima wahize indi mishinga ya bagenzi be babiri bari bahanganye mu marushanwa y’imishinga y’urubyiruko yahize indi mu Ntara y’Amajyepfo.

Uyu mukobwa w’imyaka 25, umushinga we ni uwo gukora imigati, biswi na keke (cake) mu bihaza hanyuma inzuzi zabyo akazumisha zikavamo umuti izindi bakazihekenya cyangwa akazikoramo ifu iribwa nk’iy’ubunyobwa.

Mukagahima, warangije amashuri ajyanye n’icungamutungo muri Kaminuza y’u Rwanda ishami rya Huye, avuga ko mbere yo gukora amandazi mu bihaza abanza akabitogosa kugira ngo abone umutsinda wabyo.

Uwo mutsima awubona yifashishije akuma gacomekwa ku muriro kitwa “Blender” kabivangavavanga hakavamo umutsima unoze. Akoresha ako kuma kuko ngo atarabona imashini nyayo yabugenewe.

Mukagahima avuga ko ku munsi atunganya ibiro 10 by’ibihaza aba yaguze 2500RWf.

Iyo amaze kubona umutsima wabyo, awuvangamo ibindi birungo ubundi akabona gukoramo imigati, biswi cyangwa keke. Ibyo bimutwara ibihumbi 13RWf.

Akomeza avuga ko uwo mutsima aba yatunganyije ariwo ashobora gukoramo imigati irindwi, keke 30 cyangwa biswi 20 bitewe n’ingano yabyo. Ibihaza abikoramo abigura ku bahinzi kuko ibyo yihingiye bitari byera.

Umugati umwe awugurisha 1000RWf, keke imwe ikagura 100RWf naho biswi akazishyira mu bikombe bipfundikirwa, kimwe akakigurisha 500RWf cyangwa 1000RWf bitewe na biswi zirimo.

Akomeza avuga ko ibyo akora abigurisha mu masoko atandukanye cyane cyane ayo muri Muhanga no mu mujyi wa Kigali kuburyo ngo ku kwezi abona inyungu y’amafaranga ibihumbi 80RWf akayizigamira.

Uko yatangiye uwo mushinga

Mukagahima avuga ko gutekereza uwo mushinga yabitangiye akiga muri Kaminuza y’u Rwanda. Ahamya ko yabonaga igihingwa cy’igihaza gisuzugurwa kandi iwabo kihera cyane.

Akomeza avuga ko ubu akoresha abagore bagera muri 30 bamufasha guhinga ibihaza mu mirima yabo maze bakabimuzanira akabigura.

Ahamya ko iyo miliyoni 1RWf yahembwe agiye kuyifashisha mu kwamamaza ibikorwa bye no kugura imashini zo kumufasha gutunganya ibihaza.

Agira ati " Iki gihembo kimfashije kumenyekana kuko ikibazo cy’amasoko giterwa no kuba ibyo dukora tudashobora kubyamamaza, ubu kandi ngiye kugura imashini zifite ubushobozi."

Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y’urubyiruko, Bigenimana Emmanuel avuga ko ubuyobozi bukwiye kwita ku rubyiruko rugahera ku mahirwe rufite iwabo rukihangira imirimo.

Avuga ko kuba urubyiruko rukomeje gutaka igishoro ari ikibazo cy’imyumvire no kudatinyuka.

Ati "Biterwa nuko twarezwe, Abanyarwanda ntabwo twamenyereye gutekereza imishinga yabateza imbere, n’imyumvire mike irimo.”

Mukagahima azahatana mu mishinga yatsinze mu zindi Ntara z’igihugu, aho umushinga uzatsinda uzahembwa miliyoni 5RWf.

Ipiganwa ku rwego rw’igihugu rizaba umunsi umwe mbere y’inama y’igihugu y’Umushyikirano ari nawo munsi wo gutanga ibihembo mu nkera y’imihigo y’uribyiruko.

Minisiteri y’urubyiruko igaragaza ko ayo marushanwa azarushaho gukangura n’urundi urubyiruko rukitinya mu ishoramari riciriritse.

Asobanura umushinga we

Inzu z’ibihaza arazikaranga cyangwa akazisyamo ifu akazigurisha

Ashyikirizwa igihembo

Source:Kigali Today

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(1)
  • Adela

    Mumpe number ye

    - 21/11/2017 - 22:20
Tanga Igitekerezo