Bernisse Kwizera: umukinnyi wa filime ufite ubuhanga mu gutunganya imisatsi y’abagore

Benshi bazi isura ya Bernisse kwizera muri filime y’uruhererekane ya Bambi yatambukaga ku rubuga rwa Youtube, aho akina ari umwana w’umwangavu uhohoterwa na muramu we akaza no kumutera inda.

Bernisse w’imyaka 24, kuri ubu yamaze kwinjira no mu kazi ko gutunganya imisatsi y’abagore, ibintu avuga ko nabyo ari impano ye yari yarasinzirije akaza kuyigarurwamo n’ihagarara ry’akazi yakoraga kubera Covid-19.

Mu kiganiro yahaye Rwandamagazine, agira ati, “kubera Coronavirus akazi nakoraga karahagaze, ubwo rero ndareba mbona nshobora kubura ay’amavuta nibuka ko cyera ndi umwana hari umuturanyi najyaga njya kubifasha, niko guhaguruka nsubira kubyihuguramo mpita mbitangira uko.”

Bernisse wavukiye Kimisagara mu 1996 akavuka mu muryango w’abana 4 yatangiye gukina filime mu 2014 aho yagaragaye muri filime y’uruhererekane “Virunga”, aza no kugaragara muri filime ngufi “Ibanga ry’umunezero”, “Bambi” n’izindi avuga ko n’ubwo kuri ubu ari gukorera muri salon itari iye, aho kuri ubu akorera muri salon yitwa CUTIES ikorera I Nyamirambo, afite inzozi zo gushinga iye akaba yakwikorera ku giti cye.

Ubu ari gukorera muri Salon yitwa CUTIES ariko ngo afite inzozi zo kuzikorera ku giti cye

Uretse izindi filime nyinshi yakinnyemo, aheruka gukina muri yatambukaga ku rubuga rwa Youtube, aho akina ari umwana w’umwangavu uhohoterwa na muramu we akaza no kumutera inda

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo