Belinda w’imyaka 19 akora intebe nziza cyane azivanye mu mapine y’imodoka (PHOTO+VIDEO)

Rwibutso Belinda ni rwiyemezamirimo ukiri muto (ari hafi kuzuza imyaka 20) wo mu Mujyi wa Kigali ukora intebe nziza zo mu nzu n’ameza yazo, izo muri Jardin, n’ahandi hanyuranye azikuye mu mapine yashaje y’imodoka. Afite icyerekezo ngo cyo kwagura kompanyi ye yise Taka Belinda’s Collections, akaba yajya anazijyana kuzigurisha hanze y’u Rwanda mu rwego rwo kumenyekanisha ibikorerwa mu Rwanda no kugabanya izitumizwa hanze.

Ni umushinga yatangiye muri Gashyantare uyu mwaka. Avuga ko igitekerezo c yakigize abonye ko abantu benshi bafata amapine nk’umwanda.

Belinda avuga ko kwikorera yatangiye kubitekereza acyiga mu mashuri yisumbuye aho yigaga muri Stella Matutina mu ishami ry’imibare, ubukungu n’ubumwenyi bw’isi (MEG: Maths-Economy-Geography).

Yatangarije Rwandamagazine.com ko yatangiye akora Cartes Postales ariko nyuma ngo abona ko akwiriye gutera indi ntera aribwo yatangiye gukora intebe zo mu mapine.

Ati " Nabonye mbashije gucunga neza uwo mushinga muto, hanyuma ndavuga nti reka ntere indi ntambwe."

Ubumenyi yagiye ashakashaka avuga ko aribwo yifashishije mu gutangira umushinga we. Amafaranga ibihumbi mirongo itanu yakuye muri Cartes Postales yacuruzaga niyo yatangije.

Intebe akora zishyirwa ahantu hanyuranye bitewe n’ibyifuzo by’umukiriya. Igiciro cyazo kiri hagati y’ibihumbi makumyabiri na bitanu (intebe imwe) n’ibihumbi Magana atanu ku ntebe zo mu ruganiriro (Salon) nazo ziba zitandukanye igiciro bitewe n’ingano yazo cyangwa umwenda umukiriya ashaka gushyiraho.

Izo muri Salon zikoreshejwe amapine manini y’ikamyo zirikumwe n’ameza y’ikirahure nizo agurisha ibihumbi Magana atanu (500.000 FRW). Intebe zo muri Salon zikoreshejwe amapine ya Coaster, azigurisha hagati ya 400.000 Frw na 450.000 bitewe n’ubwoko bw’igitambaro kizishyirwaho.

Abantu 4 bari basanzwe bafite ubumenyi mu gukora intebe nibo amaze guha akazi. Iyo umubajije icyo bimaze kumugezaho, Belinda agusubiza ko bimuhesha ishema, kwerekana ko abakobwa nabo bashoboye.

Ati " Binyongerera kumva ko ntavukiye ubusa , cyangwa se kumva ko abakobwa tutagomba gupfa ubusa ngo twicare. Ikindi ni uko bimpa ishema kumva ko nihangiye umurimo kandi bikampa ishema kumva ko hari umuntu uvuga uti Belinda ndamukesha ko yampaye akazi, ndamukesha ko yampaye ubumenyi kuri kino kintu. Ibyo nibyo maze kugeraho kandi ndacyashaka no kubikomeza cyane kurushaho."

Imbogamizi ya mbere afite ni ukuba akibikorera mu rugo iwabo. Gusa iyo muganira akubwira ko afite icyizere cyo kubyagura ndetse akazageza ubwo azajya ajyana intebe ze hanze y’u Rwanda.

Ikindi cyifuzo afite ni ukuzashinga ishuri ryigisha ubu bukorikori. Ati " Niba maze kwigisha abantu 4 kandi nkorera mu rugo , byari gushoboka ko nigisha n’abantu 100 iyo mba mfite ahantu hagutse nkorera. Nimpabona nzigisha benshi, njye mbaha ubwo bumenyi."

Akomeza avuga ko ibyo yifuza byose Imana nibimufashamo , ngo arateganya gufasha abana batishoboye.

Ati " Ibyo byose Imana nibimfashamo, ndateganya gufasha abana baba batishoboye , abana b’imfubyi ...ntabwo navuga ngo urugero ubu mbikoraho, rungana n’urwo nifuza kuzabikoraho."

Mu imurikagurisha ry’Akarere ka Gasabo ry’ibikorerwa mu Rwanda (JADF Gasabo Expo 2019 ) ryaberaga kuri ’Petit Stade’ i Remera kuva tariki 24 Gicurasi 2019 kugeza tariki 29, Belinda yahawe igihembo nka rwiyemezamirimo ukiri muto ndetse wagaragaje umwihariko mu byo akora kurusha abandi mu Karere ka Gasabo. Ni umurikagurisha ryari rifite insanganyamatsiko igira iti " Dukunde, tumenye, duteze imbere iby’iwacu"

Ushaka gukoresha intebe kwa Belinda, amubona kuri 0780023112.

Intebe akora , zirimo amoko anyuranye

Izo mu ruganiriro ziba zifite ameza nayo akoze mu mapine

Ngo aterwa ishema no kugaragaza ko umwana w’umukobwa na we ashoboye

Mu imurikagurisha ry’ibikorerwa mu Rwanda ryateguwe n’Akarere ka Gasabo, Belinda yashyikirijwe igihembo nka rwiyemezamirimo ukiri muto ufite umwihariko

REBA HANO IKIGANIRO KIRAMBUYE RWANDAMAGAZINE.COM YAGIRANYE NA BELINDA


PHOTO+VIDEO: RENZAHO Christophe

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(1)
  • ######

    twazibona gute akorerahe

    - 30/05/2019 - 22:30
Tanga Igitekerezo