Bacitse ururondogoro ku buryo BRALIRWA yungutse 600% ‘abantu bataka ubukene bunuma’

Nyuma y’aho Uruganda rw’Ibinyobwa rwa BRALIRWA rutangarije ko mu 2020 rwungutse ku kigero cya 600 % nyuma yo kwishyura imisoro, abantu bamwe ntibiyumvisha aho inyungu nk’iyi yavuye, mu gihe hari benshi bahombye, utubari tukaba tugifunze, ndetse benshi bakaba baratakaje imirimo mubera Covid-19.

Ku munsi w’ejo, tariki ya 31 Werurwe uyu mwaka, ni bwo abikorera bose babisabwa n’amategeko bagombaga kumenyekanisha inyungu bagize muri mwaka washize bakanazitangaho iumusoro nk’uko babisabwa.

Nyuma y’aho icyorezo cya Covid-19 cyadukiye mu Rwanda muri Werurwe 2020 hari ubucuruzi bwahise buhagarikwa kugeza ubu n’ubwakomeje gukora ntibwakomeje nkuba nk’uko byahoze mu gihe abandi basanze bagomba guhindura imikorere bakayigira mishya kandi abenshi yabateye amabavu akigaragara n’ubu.

Zimwe muri ‘business’ zafunzwe na leta harimo utubari dusanzwe mu buryo bwumvikana ari abakiliya b’imena b’inganda yaba inini ndetse n’iziciriritse zenga inzoga.

Amabwiriza yo kurwanya Covid-19- yagiye yoroshywa nyuma agakomezwa bityo bityo kugeza ubu- n’ubu ntiyari yakomorera utubari n’ubwo ‘utwinshi twahinduwemo inzu z’uburiro (resitora) zinanywerebwamo ibinyobwabisindisha cyangwa ibidasindisha inyungu yabo ikicumaho.

Benshi mu bakoreraga utubari n’amahoteli bahagaritswe mu kazi , kugeza ubu bakaba bagitegereje amaso atava mu kirere. Imibare yerekana ko abasaga 96,000 baburiye akazi muri iri sanganya nk’uko ubucukumbuzi bwakozwe n’Ikinyamakuru bwabigaragaje mu nkuru cyasohoye mu Ukuboza umwaka ushize.

Nubwo mu buryo bumwe cyangwa ubundi, inganda zikora ibinyobwa zakomeje gukora, ni bake bari biteze ko hari urwakorera mu mimerere abacuruzi babayemo umwaka ushize kugeza ubu maze rukunguka ku kigero cya 600% ugereranije n’umwaka wari wabanje.

Icyakora inyungu y’izi nganda yasaga n’ica amarenga mu mezi ya za Nzeri n’Ukwkira umwaka ushize ubwo nubwo utubari twari dufunze, abanywi babazaga biciye ku mbuga mpuzabantu impamvu ikinyobwa cya Mutzig cya BRALIRWA cyari cyarabuze ku isoko.

Ejo rero ikinyamakuru The New Times kigire gitya gitangaze inkuru gihereye kuri Twitter, ivuga ko BRALIRWA imibare y’inyungu ya BRALIRWA nyuma yo gutanga imisoro yazamutse ikagera kuri 600% mu 2020 nyuma yo gucuruza agera kuri miliyari icyenda (9) z’amafaranga y’u Rwanda muri uwo mwaka zivuye kuri miliyari 1.2 RWF yariho mu 2019.

Iyi nkuru yasobanuraga kandi ko BRALIRWA inzoga zisembuye yacuruje ziyongereye na ho ubucuruzi bw’ibinyobwa bidasembuye bukagabanuka.

Izisindisha zo muri BRALIRWA zongeye inyungu, imitobe iyayo iragabanuka

Ni inkuru yazamuye amarangamutima ya benshi ukurikije ko inkovu zatewe n’iyaduka rya Covid-19 yadutse ku isi bugubugu ihereye i Wuhan mu Bushinwa ikaza izenguruka nk’umuriro w’ikome rifashe igihuru cyumye ikagera no mu Rwanda ubuzima bugahinduka ku buryo nta n’uwakwitega ko buzongera kumera uko bwahoze mbere bitari mu Rwanda hasa ahubwo ku isi yose.

Mu batangajwe n’izi nyungu BRALIRWA yagize umwaka ushize harimo na Niwemwiza Anne Marie, umunyamakuru wa Kigali Today na KT Radio.

Abicishije ku rukuta rwe rwa Twitter rukurikirwa n’abasaga 41.164 kugeza ubwo twandikaga iyi nkuru, Anne- Marie uzwi cyane mu kiganiro UBYUMVA UTE? akora radiyo ya Kigali Today, yibajije ukuntu abantu [muri rusange] bataka ubukene bunuma nyamara bgakomeza kunywa inzoga ku buryo inganda zizikora zinguka ku kigero cya 600%.

Yifashishije ifoto y’inkuru (tweet) New Times yashyize hanze, Niwemwiza yanditse interuro ibaza, ati “[Amafaranga] Agura izi nzoga ava he ko mba numva abantu bitatsa ngo ubukene buranuuma?

Aribaza aho rubanda bataka ubukene bakura ayo kunywa inzoga
Umwe mu bamusubije yagize aseka ati “Hahaha aya Byeri [nka Primus BRALIRWA icuruza] ntabwo ajya abura.”

Mu bamusubije, hari abakomeje kwibaza bati “Ahubwo zinyorebwa he ko utubari dufunze!”

Uyu yasubijwe na mugenzi we amubaza ati “None se ntihari abahembwa batajya ku kazi? Abo birirwa binywerwa nyine ,utubari benshi twimukiye mu mago.”

Uwitwa Niyonzima Olivier De Maurice yavuze ko “Abantu ntago [inzoga] bazinywera kwishima! Bazinywa nka drogue [ikiyobyabwenge] kugira ngo birenze iminsi na ho ibimenyetso by’ ubukene byo bizajya bigenda byiyerekana.”

Hari n’uwiyita ‘Amateka aravuga Vuguziga ,Nta nshuti y’iminsi ibaho’ wagereranije inzoga n’amata aguranwa itabi ku bw’icyo umutima ushaka nk’uko umugani w’ikinyarwanda ubivuga.

Ati “Umunyarwanda ati Undi ati ‘Aho kwima umutima wa kwima inda’.

Ati ’mukoresha imisatsi ya 30.000 FRW amarira atari yose?’
KURIKIRA INKURU N’IBIGANIRO BYA RWANDAMAGAZINE KURI YOUTUBE

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo