Antetokounmpo wacuruza ku mihanda ubu niwe wa mbere muri Basketball ku isi

Giannis akiri ingimbi we na mukuru we bakiniraga ikipe ya Filathiltikos i Athens, yajyaga mu kibuga ari uko mukuru we avuyemo akamutiza inkweto kuko ari zo bari bafite gusa. Ubu byarahindutse abana benshi aho yakiniraga barambara inkweto zanditseho izina rye.

Aha i Athens, yagendaga ku mihanda acuruza utuntu tunyuranye nk’amashakoshi n’amataratara y’izuba, ariko ubu ibyapa binini cyane muri uyu mujyi biba biriho isura ye.

Kugeza ku myaka 18, Giannis Antetokounmpo yari atarava mu Bugereki, kandi ntiyari umugereki. Nyuma y’imyaka itandatu ari muri Amerika yasubiyeyo nk’umugereki w’icyamamare kurusha abandi bariho, utunze za miliyoni ndetse umukinnyi wa mbere wa Basketball ku isi.

Antetokounmpo ati: "Ni nk’inzozi. Aho twari turi n’aho turi uyu munsi, ni urugendo rutangaje. Birenze intekerezo zanjye".

Uyu musore yavukiye i Athens mu kwa 12 mu 1994, umuhungu wa kabiri wa Veronica na Charles, abanyanijeriya baje gushakisha ubuzima mu Bugereki.

Yaba Giannis, mukuru we Thanasis na barumuna babo Kostas na Alexis, nubwo bose bavukiye mu Bugerereki ntibashoboraga kwaka ubwenegihugu kuko ababyeyi babo bahinjiye binyuranyije n’amategeko.

Bose babaga hano bihishahisha abategetsi bashoboraga kubafata bakabohereza iwabo.

Uko ari batandatu babaga mu nzi y’ibyumba bibiri mu gace k’abakene ko mu majyaruguru ya Athens, imibereho yabo igoye cyane kuko batari kubona akazi gakwiriye nta byangombwa bagira.

Charles yakoraga imirimo iciriritse cyane, naho Veronica agaherekeza Thanasis na Giannis bakiri abana bakamufasha gucuruza utuntu dutandukanye ku mihanga ya Athens.

Giannis aribuka ati: "twacuruzaga ibintu byinshi; amasaha, ibikapu byo mu ntoki, amataratara, za CDs. Ikintu cyose twashoboraga gushyikira.

"Nari umuhanga cyane mu kuzunguza ibintu. Mukuru wanjye arabibabwira. Ibintu byo gushakisha nari mbizi cyane, kuko narabikundaga kandi nkakunda kuba ndi kumwe na mama".

Giannis avuga ko buri munsi yabonaga ababyeyi be bakora cyane bakagorwa no kubona ikibeshaho abana babo, nawe bikamutera umuhate wo kubafasha no gukora cyane.

Ati: "n’ibyo nkora ubu simbikora ngo namamare, cyangwa ngo mbone amafaranga, mbikora kuko ari ko narezwe, niko meze, mbivana mu babyeyi banjye n’uburyo bashakishaga mu ngorane".

Charles yakinaga kandi agakunda umupira w’amaguru, ariko inzozi zo kuba nka ba Jay Jay Okocha ntiyazigezeho kubera ubuzima no gushakishiriza abana be.

Giannis nawe yakuze akunda umupira, afana cyane ikipe ya Olympiakos akunda cyane umunyaburezile wayikiniraga Giovanni na Thierry Henry.

Byahindutse mu kanya gato
Spiros Velliniatis, umuhanga mu gushakisha impano muri Basketball, yari yarabonye ko mu bimukira ba hano hashobora kuba harimo impano.

Umunsi umwe ubwo yariho agendagenda mu gace bari batuyemo kitwa Sepolia yabonye Giannis wari ufite imyaka 12 ari kumwe n’abavandimwe be.

Velliniatis ati: "Muri Sepolia hari ibibuga bibiri bya Basketball. Kimwe bariho bagikiniraho, ariko Giannis n’abavandimwe be bariho biyirukankira hafi aho bikinira ibyabo".

Uyu mugabo avuga ko kubona impano bisaba kureba neza umukinnyi adafite umupira w’amaguru ku kirenge cyangwa uwa basketball mu ntoki. Niko yashimye Giannis.

Velliniatis avuga ko byamugoye kumvisha ababyeyi be, batanakundaga Basketball, ko bazajya bamuha Giannis na mukuru we bakajya kwitoza.

Ntibyanamworoheye kumvisha ikipe yashakaga ko bazajya bitorezamo ko abazaniye abanyafurika bava mu muryango ukennye cyane kandi utuye mu gihugu mu buryo butemewe.

Ati: "Si n’ikibazo cy’irondaruhu gusa, ahubwo ni uburyo sosiyete imeze. Bumvaga ko nzanye abana bazakora ikipe yabo mu yindi kipe".

Filathiltikos - yo mu kiciro cya gatatu muri Basketball mu Bugereki izwiho kugira abakiri bato bafite impano ititaye cyane ku nkomoko zabo - yemeye guha akazi Charles na Veronica mu gihe bemeye ko abana babo Giannis na Thanasis bazajya baza kwitoza buri gihe.

Aba bavandimwe bo nta gushidikanya bari bafite. Ababyeyi babo nabo, ibi ntibyari amahitamo ahubwo byari amahirwe.

Amajoro amwe n’amwe Giannis na Thanasis bararaga ku mifariso yo mu nzu y’imyitozo ngororamubiri kubera umunaniro no kutabasha urugendo rugera mu rugo i Sepolia.

Aba bahungu bakoze imyitozo ikomeye, bakinisha inkweto zishaje cyane. Iyo habaga umukino ukomeye we na mukuru we bahehererekanyaga inkweto nzima zimwe bagiraga.

Ku myaka 17, Giannis na mukuru we bari bakigeramiwe n’ubukene mu muryango wabo ariko mu ikipe bakinagamo bari bamaze kuba abantu b’ingenzi.

Giannis ariko yari afite ikibazo cyo kunanuka cyane. Biba ngombwa ko banamushyira kuri gahunda yo kurya neza kugira ngo abashe gukina basketball afite imbaraga.

Giannis yakomeje kugenda azamura urwego rwe, umukino wa nyuma yakiniye ikipe ya Filathitikos y’ingimbi yayitsindiye amanota 50 wenyine, atagira urwandiko rw’inzira, atagira ubwenegihugu na bumwe, bityo yangirwa gukina mu kiciro cya mbere cyangwa guserukira ikipe y’igihugu y’ingimbi.

Gusa amashusho yo ntabeshya, ibinyamakuru byakomeje kuvuga no gutangarira ubuhanga bw’uyu mwimukira utagira igihugu, abareba impano bo muri NBA bava muri Amerika bibazana i Athens kwirebera.

Amakipe 29 kuri 30 ya NBA buri imwe yohereje abantu ku kibuga gito cy’ikipe ya Filathitikos kwitegereza neza Giannis mbere y’urubuga rwo kwinjiza abakinnyi muri NBA mu 2013.

Ikipe ya New York Knicks niyo yonyine yatanzwe kujya i Athens kumureba.

Ikibazo gikomeye yari afite nta rwandiko rw’inzira yagiraga rwamugeza muri Amerika.

Abamushakaga babyirutsemo maze tariki 09 z’ukwezi kwa gatanu mu 2013 abona ’Passport’ y’Ubugereki, abona igihugu bwa mbere afite imyaka 19 - nubwo bananditse izina rye nabi bakamwita Adetokunbo - ikosa ryahinduwe mu bihe bya vuba bishize.

Milwaukee Bucks niyo yamufashe.

Gusezera ubukene ukajya ku gasongero

Nubwo yatangiye Basketball atinze kubera ubuzima bugoye i Athens, yafashe vuba, azamura ubuhanga, imbaraga z’umubiri n’ibitekerezo mu mukino.

Uyu mwaka ushize wa NBA, yayoboye ikipe ya Bucks yageze mu mikino ya nyuma ya Play-offs, bwa mbere mu myaka 18 yari ishize, batsinzwe n’ikipe ya Toronto Raptors ku mikino ya nyuma iburasirazuba.

Ku giti cye ariko yabaye igihangange ahimbwa akazina ka ’The Greek Freak’ kubera ubuhanga mu gutsinda no kugarira.

Ibi byatumye ubu agiye guhabwa amasezerano y’umuhigo y’imyaka itanu y’agaciro ka miliyoni £195, angana no guhembwa £750,000 (arenga miliyoni 750 y’u Rwanda) mu cyumweru kimwe.

Ubwo yavugaga ijambo nk’umukinnyi warushije abandi bose (MVP) mu mikino ya shampiyona ya NBA (irushanwa rya mbere ku isi muri uyu mukino), ibitekerezo bye byari ku mateka ye, byatumye asuka amarira menshi.

Yashimiye cyane abamufashije muri iyo nzira, abavandimwe be, nyina ndetse na se wishwe n’umutima mu 2017.

Aho urugendo rwe rutangirira mu Bugereki ubu ni intwari, abagereki baba muri Amerika bamufata nk’intwari yabo, umuryango we umufata nka zahabu kuko kubera we ubu nabo babonye ubuzima bwiza n’ubwenegihugu bwa Amerika.

Nubwo Ubugereki yabugokeyemo cyane mu buto bwe, nicyo gihugu cye akunda kandi yishimira.

Muri week end ishize yagiye ku ishuri ribanza yizeho ari umwana muri Sepolia, ariko hakoreshejwe abashinzwe umutekano kubera abafana benshi cyane bashakaga nibura kumukoraho.

Abana benshi baba ibitangaza bahawe amahirwe

Mu 2015, Ubugereki bwatoye itegeko 4332, ryoroshya kubona ubwenegihugu ku bana b’abanyamahanga bavukiye mu Bugereki, biturutse ku mpaka ndende zavuye ku mateka ya Giannis n’abavandimwe be.

Giannis ati:"Biragenda biba byiza, maze kubibona. Abantu baragenda bafunguka. Ubu bahinduye amategeko - ndibaza ko hari aho bihuriye nanjye.

Abana benshi bo mu miryango y’abimukira bagiye kubona amahirwe nk’ayo nabonye. Hari abana benshi baba ibitangaza, mu gihe cyose bahawe amahirwe".

Giannis akiri ingimbi ari kumwe na Spiros Vellanatis (iburyo) ari nawe wabonye mbere impano ye

Milwaukee Bucks yamuhaye amahirwe nawe ayigeza aho itaherukaga mu myaka 18, nubwo bahatsindiwe na Toronto Raptors

Giannis ubwo yahembwaga nka MVP wa NBA yavuze ijambo rye umutima uri ku mateka ye asuka amarira

BBC

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo