Afite ubuhanga bwo gukora imbabura icomekwa kuri ’Charger’ ya Telefone (VIDEO)

Mutuyimana Deogratias niwe washinzwe kompanyi yise Canarimwe ikora imbabura zikoresha ikara rimwe cyangwa inshenga kandi zigahisha ibiryo. Ni imbabura ikoranye ikoranabuhanga ryo gucomekwa kuri ’Charger’ ya telefone.

Igitekerezo cyo gutangira uyu mushinga ngo cyaturutse ku buryo yabonaga mu rugo iwabo bagorwa cyane n’ikoreshwa ry’amakara menshi kandi abahenze.

Deogratias avuga ko iyi mbabura yakoze ifasha uyikoresha kugabanya amakara yakoreshaga. Ngo uwakoreshaga amakara ya 500 FRW ku munsi akoresheje imbabura isanzwe, iyo akoresheje imbabura ya Canarimwe, ngo asigara akoresha amakara ya 100 FRW mu minsi ibiri.

Ati " Ufata ikara rimwe ryiza, rinini ukarimanyagura kugira ngo ribyare umuriro ryake. Niba wakoreshaga umufuka mu kwezi kumwe, ushobora kuwumarana amezi 3."

Aka ’moteur’ akora akakongera kuri iyi mbabura niko kazamura umwuka uhita uzamuka ugatuma rya kara ryaka cyane. Ako ka ’moteur’ niko gacomekwaho ’Charger’ ya telefone, igacomekwa ku muriro w’amashanyarazi kandi ngo nta muriro mwinshi bitwara nkuko bisobanurwa na Deogratias.

Ati " Nta muriro ugenda kuko hagenda muke cyane nkukoreshwa mu gushyira umuriro muri telefone."

Avuga ko mu gihe idacometswe ku mashanyarazi, umuntu ashobora gukoresha ’Power bank’ ya telefone.
Mu mwaka amaze akora izi mbabura, ngo ikimugora ni ugusobanurira abakiriya be ko nta mpanuka izo mbabura zishobora guteza gusa ngo iyo uyiguze ayikunze, amurangira abandi bakiriya.

Ubu ku munsi akora Imbabura 100 ariko ngo intego ye ni ukuzajya akora Imbabura nibura 300 ku munsi.

Mutuyimana Deogratias akorera mu Mujyi wa Kigali, mu Karere ka Kicukirom Umurenge wa Gatenga, ku kigo Nderabuzima cya Gatenga. Ahandi Imbabura ze ziboneka ni mu isoko rya Kimironko n’irya Nyabugogo. Umukeneye umuhamagara kuri 0786335240.

Mutuyimana Deogratias

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo