Adidas ivuga ko ikirango cya Black Lives Matter kibangamiye icyayo cy’imirongo itatu

Adidas yasabye, US Trademark Office, ibiro bya Amerika bishinzwe ibirango by’ubucuruzi kwanga ubusabe bw’ikirango cya Black Lives Matter (BLM) kuko kirimo imirongo itatu ibangikanye.

Adidas, uruganda runini rw’imyambaro ya siporo, ivuga ko icyo kirango cy’ikigo Black Lives Matter Global Network Foundation gishobora guteza kwibeshya ku kirango cyayo cyamamaye cy’imirongo itatu ibangikanye.

Adidas yongeraho ko imaze imyaka irenga 70 ikoresha iyo logo yayo.

Black Lives Matter Global Network Foundation ni ishami rikomeye mu ihuriro rya benshi ryitwa BLM movement.

Iryo huriro ryasabye kugira ikirango cyaryo (trademark) mu Ugushyingo(11) 2020 kigizwe n’imirongo itatu y’umuhondo ngo gikoreshswe ku bicuruzwa birimo imyenda n’ibikapu.

Mu nyandiko ibyamagana yoherereje US Trademark Office, Adidas ivuga ko icyo kirango cya BLM “kirimo imirongo itatu isa mu buryo bwakwibeshywaho n’ikirango cy’imirongo itatu” yayo.

Iyi kompanyi yongeraho ko abaguzi bamenyereye ibicuruzwa na serivisi zayo “bashobora kwibwira” ko ibyo bahawe n’iyo kompanyi yindi “bivuye ku isooko imwe, bifitanye isano, cyangwa bikorana na Adidas”.

US Trademark Office yahaye Black Lives Matter Global Network Foundation kugeza tariki 06 Gicurasi(5) ngo isubize ku bivugwa na Adidas.

Black Lives Matter Global Network Foundation na Adidas ntabwo byahise bisubiza ubusabe bwa BBC bwo kugira icyo bitangaza.

BLM yamenyekanye cyane mu 2012 nyuma y’urupfu rwa Trayvon Martin, umusore w’umwirabura w’imyaka 17 utari afite intwaro arashwe n’umurinzi wo mu gace k’iwabo witwa George Zimmerman, muri leta ya Florida.

Iryo huriro ryarushijeho kumenyakana mu mpeshyi ya 2020 nyuma y’uko George Floyd, undi mwirabura udafite intwaro, yishwe n’umupolisi i Minneapolis muri Minnesota nyuma yo kumushinga ivi ku ijosi.

Muri Mutarama(1) uyu mwaka, Adidas yatsinzwe urubanza rwo kubuza uruganda rwa Thom Browne gukoresha ikirango cyayo.

Adidas yavugaga ko ikirango cya Thom Browne cy’imirongo ine ibangikiranye gisa cyane n’icyayo cy’imirongo itatu.

Naho Thom Browne ikavuga ko abaguzi babasha gutandukanya neza ibi birango byombi kuko bifite umubare utandukanye w’imirongo.

Inyandiko zakoreshejwe mu rukiko zerekanye ko kuva mu 2008 Adidas yatanze ibirego 90, igasinya ubwumvikane burenga 200 bugendanye n’ikirango cyayo.

BBC

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo