Abasore 3 bakiri bato bakora ‘Wine’ na ‘Jus’ zihariye zikoze muri Tangawizi

Kwizera Daniel akuriye Utas Ltd ikora imitobe n’imivinyo (Wines) bikoze muri Tangawizi. Ni umushinga yatangiranye na bagenzi be 2 kandi ngo umaze kubageza kuri byinshi kuko abantu bakunze cyane ibinyobwa byabo.

Umuvinyo bakora bawise Ginger Wine (G.B). Umwihariko wayo ni uko ngo bayikora muri Tangawizi gusa nta kindi kintu bavanzemo. Kuri ‘Wine’ iryoherera (Sweet wine) ho bongeramo inanasi.

We na bagenzi be 2 basoje kwiga muri Kaminuza muri 2017 , nibwo batangiye umushinga wabo. Kwizera Daniel we avuga ko ubumenyi ahanini yabukuye mu mashuri yisumbuye aho yigaga ubuhinzi n’Ubworozi muri EAV Ntendezi.
Kwizera arangije kwiga muri Kaminuza muri ‘Human resource management ’ nibwo ngo yabonye ko ubuhinzi ariwo mwuga yakora kandi ukamuteza imbere.

Ati " Nkimara kurangiza kaminuza muri Human resource management numvise ibintu by’ubuhinzi aribyo binjemo vuba ndetse mbona kuzamura umusaruro w’ubuhinzi byanteza imbere, mpitamo gushinga uruganda rukora ibinyobwa.

Mu gutangira byari bigoye, kubona amafaranga byari ikibazo ariko kuko twari dufite ubumenyi twaratangiye, byari ngombwa ko tubikora."

Kwizera na bagenzi be bakorera mu Murenge wa Masaka , mu Karere ka Kicukiro mu Mujyi wa Kigali. Mu cyumweru kimwe bafite ubushobozi bwo gukora amacupa 100 ya ‘Wine’ ariko ngo barateganya kwagura , bakajya bakora umubare wisumbuyeho cyane cyane ko ngo abantu bakunze cyane ibinyobwa byabo.

Icupa rimwe rya ‘Wine’ rigura 7000 FRW. Kwizera ahamya ko umwihariko w’ibinyobwa byabo ngo ntaho utandukaniye n’uw’igihingwa cya Tangawizi ari nayo mpamvu aricyo bahisemo.

Ati " Umwihariko w’ibinyobwa byacu ntutandukanye cyane n’igihingwa cya Tangawizi kuko gifitiye umubiri wacu akamaro kanini cyane."

Tangawizi bakoresha ngo bazigura ku bahinzi bo mu Bugesera, mu Mutara ndetse n’izindi bakura muri Uganda.

Mu mwaka bamaze bakora ngo babashije kwigurira ikibanza mu Mujyi wa Kigali aho bazubaka hagutse.

Icyangombwa cy’ubuziranenge bakoreraho ni icyo Ikigo cy’Igihugu Gitsura Ubuziranenge, RSB cyashyizeho cyitwa Zamukana Ubuziranenge . Kuri ubu ngo bagendera ku mabwiriza bahabwa na RSB mu gihe bagitegereje guhabwa icyangombwa cya burundu.

Tangawizi, umuti ukomeye cyane kandi w’umwimerere

Tangawizi yifashishwa mu kuvura inkorora, ibicurane na bumwe mu burwayi bwo mu muhogo.Tangawizi yongerwa mu cyayi no mu biryo kugira ngo bigire impumuro nziza n’uburyohe bwisumbuyeho.

Tangawizi kandi ifasha mu gukira umutwe, kuruka, gufungana mu mazuru n’ibindi. Si ibyo gusa kuko Tangawizi ikora nk’ifunguro rifasha mu gutakaza ibiro. Ifasha umubiri wawe gutuma ukora cyane, bigatuma udahora ushonje cyane. Ni nziza ku igogora, ifasha ku barwaye igifu ndetse n’ikora neza ry’umutima. Tangawizi inakura imyuka y’umurengera mu mara no mu gifu. Tangawizi kandi ifasha mu itembera ryiza ry’amaraso , igabanya kuribwa mu ngingo cyangwa kuribwa imitsi. Tangawizi ifite n’akamaro gakomeye mu gutuma ibisebe bikira vuba.

Kwizera ni umwe mu rubyiruko ruri kumurikira ibikorwa byabo mu imurikabikorwa ry’ibikomoka ku buhinzi n’ubworozi riri kubera ku Murindi wa Kigali guhera kuri uyu wa Kabiri tariki 26 Kamena 2018 rikazarangira tariki 3 Nyakanga 2018. Ukeneye Kwizera wamuhamagara kuri 0788297398.

Imurikabikorwa ry’Ubuhinzi n’Ubworozi ry’uyu mwaka rifite insanganyamatsiko igira iti " Duhindure Ubuhinzi n’Ubworozi hashorwa imari mu guhanga udushya no mu buhinzi n’Ubworozi bubyara inyungu."

Jus ya Tangawizi niyo bahereyeho

Bakurikijeho ’Wines’ nazo zikoze muri Tangawizi

Kwizera ukuriye Utas LTD ikora ibi binyobwa

Wine y’iburyo niyo iryohera bavangamo inanasi

Banakora na Jus yo mu matunda yitwa ’Urugwiro’

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(7)
  • ntakirutimana

    urwanda rwacu rumaze guterimbere cyane

    - 26/06/2018 - 17:56
  • ######

    Imana ibashyigikire.

    - 27/06/2018 - 02:54
  • ######

    Good good, courrage basore! Nzabasura.

    - 27/06/2018 - 09:58
  • Gaga P.C

    Courage Dan nabagenzi be iyo wine iraryoshye pe

    - 29/06/2018 - 00:09
  • gahunde livingstone

    TWIFUZAGA YUKO IKIGO GISHIJWE UBUZIRANENENJE CYAJYA GISUZUMIRA IBINYOBWA BINYOBWA NA BANTU BAKABISUZUMIRA KUBANTU CG INYAMASWA EG IMBEBA BAKAREBA NIBA NTACYO BYA KWANGIZA KUBUZIMA BWUMUNTU. IMPAMVU IBINTEYE NUKO ABANTU BESHI HARIMO ABANYA RWANDA BA RWAYE Hepatitis A, B, C, D, E, NIBINDI BITEWE NI BINYOBWA BIDAKWIYE ABANTU BIYAHUZA KANDI BYEMEWE NGO BIFITE UBUZIRA NENGE. KANDI HACYENEWE TVR GUKANGURIRA ABANYA RWANDA DOSE YEMEWE KUBANGWA INZOGA. alcohol dose yemewe. thx prevention is always beter than cure.

    - 28/08/2018 - 23:07
  • Bihire Bonaventure

    Nagira ngo bandangire aho bahinga tangawizi mu Rwanda tuzageyo kubyiga kugira ngo natwe tuzajye tubaha tangawizi Murakoze nimero Nanjye ni 0785626785

    - 23/07/2019 - 20:13
  • Janvier

    Gorgeous initiative, God be with you!

    - 24/01/2020 - 11:05
Tanga Igitekerezo