Abakobwa 20 bishyize hamwe bihangira umurimo (VIDEO)

Abakobwa bagera kuri 20, batuye mu mujyi wa Kigali bakuye amaboko mu mufuka bishyira hamwe babasha kwihangira umurimo ubyara inyungu ndetse bakaba bakataje mu iterambere.

Aba bakobwa bibumbiye mu itsinda rya “Estrellita Campany Ltd”, biisobanuye ‘Inyenyeri’, bakora imirimo itandukanye yiganjemo gutanga serivisi nziza kandi inoze, Branding, protocole ndetse no kuyobora gahunda (M.C) mu birori hamwe n’inama.

Uwamahoro Usher Mamille, umwe mu bakobwa bagize Estrellita Campany Ltd, avuga ko bishyize hamwe bagamije gukora imirimo ibyara inyungu ndetse n’iterambere.

Ati " Turi abakobwa bishyize hamwe mu rwego rwo kwiteza imbere by’umwihariko tunagamije kugira ngo turebe ko hari icyo twakigezaho binyuze mu kwihangira umurimo."

Uwamahoro atangaza ko amafaranga bakura mu kazi bakora abafasha kwikemurira ibibazo bahura nabyo mu buzima bwabo bwa buri munsi kandi bakaba banishimira ko ubu bushobozi bwavuye mu mirimo y’amaboko yabo.

Ati " Ni amafaranga afasha umuntu mu bibazo umwana w’umukobwa yagira, haba kuba ari ukeneye amavuta, gukenera aho ujya ‘transport’, kubigeraho byose biturutse mu maboko ye biba ari ikintu gishimishije atagombeye kugira undi ategera amaboko.

Uwamahoro Usher Mamille akaba ashishikariza abakobwa bagenzi be kwitinyuka bakumva ko bakora imirimo itandukanye kandi ko bashoboye.

Abakobwa 20 bishyize hamwe bihangira umurimo...ku murongo ubanza i bumoso hari Uwamahoro Usher Mamille wagize iki gitekerezo

Ibiraka babitangiriye ku mikino inyuranye harimo igikombe cy’Agaciro 2019

Aho igitekerezo cyo gushinga Estrellita cyakomotse

Uwamahoro Usher Mamille, avuga ko igitekerezo cyo gushinga ‘Estrellita Campany Ltd’, cyaje nyuma yo kubona ko hari serivisi zitangwa ariko ntizikorwa neza.

Ati " Mukuyitangira ahanini nige wagize igitekerezo mfata umwanzuro ndavuga nti, ariko se nk’abana b’abakobwa n’iki bashyize hamwe bakora kikabateza imbere? Ndeba urubyiruko bagenzi bange ndicara ndabaganiriza mbereka ko dushyize hamwe hari icyo twageraho."

Yungamo ati " Twahisemo ko twakora ibijyanye na Protocole kuko hari henshi twagiye dukorera tugenda tuhabona imbogamizi nyinshi cyane hagiye harimo n’amakosa turavuga tuti, habaye hari nka Kampani ije iri mu kazi atari ikiraka, ari akazi uje urimo wagize umwuga ntabwo wagakora nk’uku nguku bigenda."

Estrellita Campany Ltd, ifite ikicaro mu Mujyi wa Kigali, yatangiye imirimo yayo mu mpera za Nyakanga 2019. Bahereye mu gukora ’prtocole’ kuri Stade mu mikino itandukanye harimo iy’igikombe cy’Agaciro 2019.

Reba amashusho y’ikiganiro Uwamahoro Usher Mamille yagiranye na Rwandamagazine.com

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo