’Undutira abandi’ na ’Humura Shenge’ , ibitabo byahogoje benshi biri kuboneka muri Made in Rwanda Expo

Kuva mu mwaka w’1995, iyandikiro ry’ibitabo bigenewe abana n’urubyiruko mu Rwanda, Editions Bakame, ryatangiye umurimo utari woroshye wo kwandika ibitabo by’abana n’urubyiruko mu rurimi rw’Ikinyarwanda.

Muri byinshi banditse harimo ibitabo bitibagirana byiyanditse ku mitima y’ababisomye. Muri ibyo harimo ‘Undutira abandi ‘ na ‘Humura Shenge’. Abo ibyo bitabo byombi byadutse biga mu mashuri abanza bazi neza uko byari umudatizwa. Uwabaga afite kamwe muri utwo dutabo, ku ishuri akaba yabaga ari umuntu ukomeye benshi bashakagaho ubucuti.

Kuri ubu utu dutabo twombi turi muri bimwe biri kumurikwa na Editions Bakame muri Made in Rwanda Expo 2017 iri kubera i Gikondo ahasanzwe habera Expo. Editions Bakame yahisemo kubyegereza abakunda gusoma badukunze kera ariko bakaba bakeneye kongera kubisoma ndetse no kubigeza ku bakiri bato batigeze babisoma.

Ibitabo bya Editions Bakame byandikwa mu Kinyarwanda kandi bikagurishwa ku giciro giciriritse kugira ngo bigere kuri benshi. Kuri ubu agatabo ka ‘Undutira abandi’ kari kugurishwa 300 FRW naho Humura Shenge ikagurishwa 2000 FRW.

Mu kazi kayo ka buri munsi, Editions Bakame yita ku guhesha agaciro ururimi rw’Ikinyarwanda ndetse n’umuco nyarwanda muri rusange. Iyi niyo mpamvu basubiyemo agatabo ka ‘Humura Shenge’ bakandika mu myandikire y’ikinyarwanda igendanye n’igihe ariko inkuru ubwayo ntiyahinduwe.

Agnes Gyr-Ukunda washinze Editions Bakame akaba n’umuyobozi wayo ati " Igitabo iyo kimaze iminsi gishobora kuvugururwa…biterwa n’uguhitamo kw’iyandikiro ry’ibitabo. Undutira abandi ni igitabo cyakunzwe cyane niyo mpamvu twagisubiyemo. Twagisubiyemo ngo kijyane n’igihe tugezemo ariko inkuru ikaguma ari yayindi.

Abasomyi barabikunze. Uretse Undutira abandi na Humura Shenge hari n’ibindi bitabo byakunzwe cyane nk’umukobwa w’ingona ndetse n’Abana b’inkubaganyi. Ababyeyi bakuranye na Editions Bakame baba bashaka ko n’abana babo babisoma."

Agnes Gyr-Ukunda akomeza avuga ko bafite n’ibindi bitabo bishya banditse bigenewe ingimbi kuko ngo ahanini abanditsi bakunda kwibanda ku bitabo by’abana gusa bakirengagiza abamaze kwigira ejuru gato. Ikindi avuga ko gishimishije ni uko ibitabo bishya biri kwandikwa n’abanditsi bakiri bato kandi bafite inyota yo gukomeza kwandika ibitabo byinshi.

Humura Shenge yasohotse bwa mbere muri 2000 isubirwamo muri 2017. Undutira abandi yanditswe muri 2002. Byombi byanditswe na Mukahigiro Perepetuwa binonosorwa na Editions Bakame.

Ibitabo bishya Editions Bakame ifite harimo nka Wikina n’urukundo, Wantwaye umutima, Wakunze ugukunda, Urukundo mu cyaro, Kanyana n’ibindi binyuranye.

Uretse kuba iri kumurika ibitabo muri Expo, ubusanzwe Editions Bakame iherereye i Remera mu Karere ka Gasabo, ku muhanda w’amabuye ugana muri gare ya Giporoso aho mushobora kugurira ibitabo byayo byose mwifuza ndetse mukanamenya ibikorwa bitandukanye bya Editions Bakame birebana no guteza imbere umuco wo gusoma.

Aho Editions Bakame iri kumurikira ibitabo

Umwe mu bakira abagana Editions Bakame muri Made in Rwanda Expo abaha ikaze

’Uburere buboneye umusingi w’umuco’

Expo ya ’Made in Rwanda 2017’ iri kubera i Gikondo nk’uko bisanzwe. Yatangiye kuva kuri uyu wa Gatatu tariki 29 Ugushyingo kugeza ku ya 05 Ukuboza 2017. Yitabiriwe n’abamurika ibikorwa byabo barenga 400. Kwinjira muri Made in Rwanda Expo ni ubuntu.

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(10)
  • ######

    humura shenge ubuse nkabantu bari i rusizi twabibona dute

    - 1/12/2017 - 09:12
  • Lucien IRAGUHA

    Mfite inyandiko nanditse ariko nabuze ubushobozi bwo kuzicapisha no kuzitangaza. Mwamfasha?

    - 22/09/2018 - 16:42
  • Osee Ishimwe

    Niga mu mwaka wa gatanu icungamutungo nkaba nifuje kubona ibyo bitabo dore ko iyo udasoma ntacyo uba uzi akaba ariyo mpamvu nanjye nifuje kubisoma.murakoze

    - 4/10/2018 - 16:56
  • Kwizera

    Agatabo kitwaga gikundiro rilliane nagakurahe

    - 25/11/2018 - 16:41
  • Violette

    Humura shenge nayibona nte?

    - 20/03/2019 - 11:03
  • Ezechiel M

    Nitwa Ezechiel,nkumbuye igitabo"humura shenge na undutira abandi"natubona nte?ese kimwe kigura angahe?ndi kgl gasabo.murakoze.

    - 21/03/2019 - 16:38
  • mutebwa litha

    Byaba byiza ibitabo mujyiye mubishyira online abantu bakabisomeraho cg bakabi downloadinga murakoze

    - 3/05/2019 - 22:09
  • Mugisha Eric

    Bishobotse mwaduhanumber umuntu yabahamagaraho,abacyeneye.

    - 24/05/2019 - 22:01
  • jeannette

    und utira abandi nayibona nte?

    - 26/08/2019 - 09:41
  • Mukamurenzi Jeanne d’ arc

    Ibitabo ni byiza kubisoma kandi unkuru zirimo ziradufasha none ibyiza mwanjya mubishyira online tukabisoma

    - 2/03/2020 - 11:39
Tanga Igitekerezo