Umusizi ukomeye muri Kenya agiye gukorera igitaramo i Kigali

Eric Onyango Otieno, umusizi ukomeye muri Kenya no mu Karere ka Afurika y’Uburasirazuba yatumiwe mu gitaramo cy’ubusizi i Kigali, giteganyijwe kuba mu mpera ku wa Gatandatu tariki 14 Ukwakira 2017.

Ni mu gikorwa cyiswe ‘Poetic Fever’ cyateguwe n’abasanzwe bategura irushanwa rya ‘Kigali Itatswe n’Ubusizi’ riba buri gihembwe mu mwaka. Trans-Poesis yateguye iki gikorwa kigiye kujya kiba buri kwezi ni umuryango washinzwe n’abantu batatu aribo Dr. Andrea Grieder uturuka mu Busuwisi, Tuyisenge Olivier na Kayitare Mustafa bakaba bariyemeje guteza imbere ubusizi mu Rwanda bahereye mu rubyiruko.

Kayitare Mustafa uri mu bagize uyu muryango yatangarije Rwandamagazine.com ko igikorwa cya ‘Poetic Fever’ kigiye kongera kuba mu mwihariko w’abahanzi bashya ndetse igitaramo kikazanasusurutswa n’umusizi ukomeye mu karere witwa Eric Onyango Otieno.

Yagize ati "Eric Onyango Otieno twatumiye niwe uhagarariye ihuriro ry’abasizi muri Afurika y’Uburasirazuba. Ni umuhanzi ukomeye. Twizeye ko abazitabira Poetic Fever bazanyurwa n’ubuhanga bwe mu mivugo.

Umwihariko ni uko harimo abasizi bashya, ntabwo abakoze ubushize ari bo bazakora ubu, birumvikana ko n’imivugo izaba itandukanye. Mu guhitamo abitabira iki gikorwa, tugendera ku banyuze mu irushanwa rya Kigali Itatswe n’Ubusizi. Nibo tugenda twibandaho cyane ariko n’abandi ntibahezwa."

Uyu musizi uzwi nka [Rix Poet] agiye kwitabira igitaramo cya Poetic Fever i Kigali nyuma y’ibindi bitandukanye yagiye asusurutsa birimo icyitwa Kwani? Open Mic, A Word & A Mic, Poetry At The Park, Kenya Poetry Slam, Poetry Spot, Upgrade Poetry (Nakuru), Poetry Under The Stars (Naivasha & Embu), Words Galore, Sitawa Ignited, Babishai Poetry Festival (Uganda) n’ibindi.

Ni umwe mu bashinze umuryango witwa Fatuma’s Voice wibanda ku biganiro birebana n’imibereho muri sosiyete binyuze mu busizi, umuziki, imbyino n’ubundi buryo butandukanye bw’ubuhanzi. Amwe mu magambo ye yagiye ashyirwa mu bitabo byanditswe n’abakomeye muri Kenya, birimo The Power Of Words Anthology, Badilisha Poetry X-change n’ibindi bitandukanye.

Kwinjira muri iki gitaramo ni 3000 Frw ku bantu basanzwe naho ufite ikarita y’ishuri kwinjira ni 1000 Frw gusa. Iki gikorwa kizasusurutswa n’abasizi batandukanye bagiye bigaragaza mu irushanwa rya ‘Kigali Itatswe n’Ubusizi’ ndetse n’abandi bashya. Harimo Akeem Marvin, Carine M., Fefe Kalume ndetse n’umuvugo udasanzwe wateguwe n’abagize Trans-Poesis.

Aba bahanga mu busizi bazasusurutsa abazitabira igitaramo cya ‘Poetic Fever’ gitegerejwe kubera mu Kiyovu ahitwa Blue Note [imbere ya Ecole Belge] baziyongeraho n’abahanzi bacuranga mu buryo bwa Live, bahuza imivugo n’injyana zituje.

Dr. Andrea Grieder umwe mu babitegura

Kayitare Mustafa

Uko byari byifashe muri Poetic Fever iheruka kuba

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo