Musenyeri BIGIRUMWAMI ni muntu ki

Amateka ya Musenyeri Bigirumwami ufatwa nk’uwafunguriye amarembo imyigire y’umukobwa mu Rwanda

Mgr Bigirumwami ni umwe mu bafatwa nk’intwari za Kiliziya gatolika mu Rwanda. Niwe wabaye umwepiskopi wa mbere w’umwirabura mu bihugu by’Afurika byategekwaga n’ababiligi, yanditse ibitabo binyuranye ku muco nyarwanda ndetse afatwa nk’uwakinguriye amarembo imyigire y’umukobwa mu Rwanda.

Nyuma y’ uko tubagejejeho amateka ya Padiri Alexis Kagame, hari abadusabye ko twanabashakira amwe mu mateka yaranze Musenyeri Bigirumwami wabaye umwepiskopi wa mbere wa Diyosezi ya Nyundo. Mu kuyategura twifashishije inyandiko ya Padiri Léonidas Ngarukiyintwali yahaye umutwe ugira uti « Tumenye Umurage twasigiwe n’umukurambere wacu, Musenyeri Aloys Bigirumwami » ,inyandiko ya Prof Nyagahene , umwe mu babanye na Musenyeri Bigirumwami, yacishije ku rubuga Umuseke.rw ku itariki 05 Mata 2014 ndetse n’ igitabo cy’umwanditsi Bushayija yanditse kuri Bigirumwami.

Musenyeri BIGIRUMWAMI ni muntu ki?

Yayoboye Paruwasi ya Kabgayi mu 1930, iya Murunda muri 1930, iya Sainte Famille (Kigali) muri 1931, iy’i Rulindo muri 1932. Naho mu 1933 ahabwa kuyobora iya Muramba.

Bigirumwami yavukiye i Zaza mu Gisaka ku itariki ya 22 Ukuboza 1904, abatizwa ku munsi mukuru wa Noheli 1904. Ni umuhungu wa Yozefu Rukamba, umwe mu bakristu ba mbere ba Misiyoni ya Zaza. Mu nyandiko ye, Prof Nyagahene yagaragaje ko igisekuru cya Musenyeri Bigirumwami ari iki : Bigirumwami ni mwene Rukamba (Joseph) rwa Karakawe ka Rucababisha rwa Rushenyi rwa Gwiza ya Sebakara ba Muhutu wa Bazimya ba Ruregeya umuzirankende.

Afite imyaka icumi, mu mwaka w’1914, yagiye kwiga mu Iseminari ntoya ya mutagatifu Lewo Kabgayi(Petit Seminaire Saint Leon Kabgayi). Nyuma yo kurangiza Iseminari nkuru yari yaratangiye mu w’1921, yahawe isakramentu ry’ubusaseridoti na Musenyeri Léon Paul CLASSE ku itariki ya 26 Gicurasi 1929. Nyuma yo guhabwa ubusaseridoti yatangiriye ubutumwa bwe yigisha mu iseminari nto ya Kabgayi mu w’1929. Mu mwaka w’1930, yakoreye ubutumwa i Kabgayi n’i Murunda, muri 1931 yari muri Paruwasi y’Umuryango mutagatifu mbere y’uko mu w’1932 ajya i Rulindo. Bigirumwami yabaye Padri Mukuru wa Paruwasi ya Muramba imyaka cumi n’umunani ni ukuvuga kuva ku itariki ya 30 Mutarama 1933 kugeza ku ya 17 Mutarama 1951 agirwa Padri Mukuru wa Paruwasi ya Nyundo.

Ku itariki ya 14 Gashyantare 1952 yatorewe kuyobora Vikariyati nshya ya Nyundo yari imaze gushyirwaho na Papa Piyo wa XII. Yahawe ubwepiskopi ku itariki ya 01 Kamena 1952 i Kabgayi na Musenyeri Laurent DEPRIMOZ wayoboraga Vikariyati ya Kabgayi bityo aba Umwepiskopi wa mbere w’umwirabura mu bihugu by’Afurika byategekwaga n’ababiligi ni ukuvuga Kongo, u Burundi n’u Rwanda. Icyo gihe kandi za Diyosezi zo muri Afurika zari zikiri za Vikariyati (zigategekwa na ba Vicaire apostolique) naho za Paruwasi zari zikiri za Misiyoni. Umwanditsi Bushayija avuga ko muri icyo gihe inzego nkuru za Kiliziya Gatolika zose zayoborwaga n’abamisiyoneri bera b’abazungu kubera ko icyo gihe abazungu bari bataremera ko n’umwirabura ashobora kugira ubwenge nk’ubw’abazungu. Bashakaga guha ubuyobozi abirabura buhoro buhoro, ariko bakumva nta bushobozi buhagije bafite nk’ubwabo. Bahitamo Musenyeri Bigirumwami rero bumvaga azabizambya.

Kubera iyo mpamvu, banze kumuha kuyobora Astrida (umurwa mukuru : Butare). Astrida yari nk’Ururembo. Ryari irembo ry’igihugu ryacagamo abakomeye baturutse Usumbura (Bujumbura). Babonaga ari ukwisebya guha umwirabura akahabora, bakumva ko hari kugaragara akajagari. Bamuhaye kujya kuyobora mu misozi y’Amajyaruguru y’Uburengerazuba (Kibuye, Gisenyi n’igice cya Ruhengeri by’icyo gihe). Bavugaga ko nabizambya ntawuzabibona, kuko hari hitaruye. Ahageze nyamara yahayoboye neza, ndetse ahateza imbere ku buryo butangaje.
Ku itariki ya 14 Gashyantare 1952, yagizwe Vicaire apostolique/Vicar Apostolic (Uhagarariye Papa) muri Vikariyati ya Nyundo . Nyuma yo kuba umushumba wa Vikariyati ya Nyundo, kuya 21 Ugushyingo 1952, Musenyeri Bigirumwami yagiye i Banneux mu Bubiligi maze ahavugira isengesho ryo gutura Vikariyati nshya ya Nyundo Bikira Mariya Umubyeyi w’abakene. Igihe Kiliziya gatolika yo mu Rwanda ihawe inzego bwite z’ubuyobozi na Papa Yohani wa XXIII mu Rwandiko “Cum parvulum sinapis granum” rwo kuwa 10 Ugushyingo 1959 Musenyeri Aloys Bigirumwami yabaye Umwepiskopi wa Nyundo. Musenyeri Bigirumwami yarwanyaga icyabuza umunyarwanda kwishimira uwo ari we kandi arwanira kumwereka ko ntacyo atashobora, atanaretse amatwara ye ya Kinyarwanda.

Usibye kubaka ibigo by’abihayimana n’amavuriro, Musenyeri Bigirumwami yaranzwe cyane no kubaka amashuri, kuko yumvaga icya mbere gikomeye kugira ngo abaturage batere imbere ari ukwiga. Yakwije amashuri henshi mu gihugu, kuva ku Nyundo ku kicaro cya diyosezi kugera mu maparuwasi yari ayoboye. Ariko icyo yibukirwaho cyane ni uko ari we washinze bwa mbere amashuri y’abakobwa, kugira ngo nabo bazatere imbere mu buhanga, aho guhera mu mirimo yo mu rugo. Yatangiriye ku ishuri ry’i Muramba, n’ayandi agenda yubakwa.

Avuga ku nshuro ya mbere yabashije kubona Musenyeri Bigirumwami n’icyubahiro Musenyeri yabaga afite mu myaka ya 1950, Prof Nyagahene yagize ati « Ibyaribyo byose jyewe nabonye Mgr Bigirumwami bwa mbere ubwo yaraje gusura Misiyoni yacu ya Shangi aho nigaga amashuri abanza hagati ya 1955 na 1962. Icyo gihe niho naboneye ko Abasenyeri babaga bakomeye koko kuko abamuramutsaga bose bagombaga kuba bapfukamye bagasoma impeta ye, ndetse n’abatware b’icyo gihe babaga bapfukamye. Birumvikana ko natwe twahagararaga ku muhanda twabaga dupfukamye, tuzunguza amadarapo bari baduhaye igihe imodoka yabaga arimo iduciye iruhande. Mbese yabaga ari nk’umwami wo mw’ijuru kw’isi. Nongeye kubona Mgr Bigirumwami, noneho imbonankubone, maze kugera mu gice cya kabiri cy’amashuri yisumbuye (Section) kuberako nari nagize amahirwe yo gutorerwa kuba umunyeshuri mukuru uhagarariye abandi banyeshuri bo muri perefegitura ya Cyangugu (1966-1970) mu nama twakoreshwaga n’abapadiri bo muri Diyosezi ya Nyundo. Akenshi inama z’abakuru zakorerwaga ku Nyundo aho twashoboraga noneho no kubonana na Musenyeri. »

Mu nyandiko ye, Padiri Léonidas Ngarukiyintwali avuga ko Bigirumwami ari umunyarwanda w’umukristu wavukiye mu muryango w’abakristu. Amugaragaza kandi nk’ umunyarwanda waharaniye guhesha igihugu cy’u Rwanda n’umuco wacyo ishema., nk’umukristu uha agaciro umuco karande w’abakurambere kandi ibyo ntibimubuze kuba umukristu nyawe, umuntu uhamye mu bukristu,utoza buri wese muri twe kuba umukristu w’umunyarwanda.

Yakoze ubushakashatsi ku muco w’abakurambere guhera mu mwaka w’1931. Yanditse cyane ku muco nyarwanda. Nyuma y’umurimo utoroshye wo gushinga no guha Diyosezi ya Nyundo umurongo, Musenyeri Bigirumwami yaje kwegura ku buyobozi bwa Diyosezi ku itariki ya 17 Ukuboza 1973. Amaze kwegura yabaye muri Paruwasi ya Kivumu ndetse n’i Kigufi bityo akomeza gukora ubushakashatsi ku muco nyarwanda. Mu kuboza 1954, Musenyeri Bigirumwami yashinze akanyamakuru k’abana kitwa HOBE, kugira ngo bamenyere gusoma, babone n’inkuru basoma mu Kinyarwanda. Inyinshi mu nyandiko yasize zibandaga ku muco n’imyemerere ya Kinyarwanda. Zimwe muri zo ni izi:

 Imigani miremire, 1972
 Imana y’abantu, abantu b’Imana, Imana mu bantu abantu mu Mana, 1979
 Imihango, imiziro n’imiziririzo mu Rwanda, 1984.
Abinyujije ku rubuga rwa gakondo ruvuga ku mateka yo ha mbere, Mme Mukarutabana Rose Mary yanditse ko n’ubwo hari byinshi Alexis Kagame na Bigirumwami bahuriraho mu myandikire, Bigirumwami yibanze ku migenzo isangwa muri Rubanda, Kagame akurikirana Imihango y’i Bwami n’amateka y’Abami. Musenyeri Bigirumwami yitabye Imana ku itariki ya 3 Kamena 1986, ahagana saa tanu za mu gitondo (11h00).

Mu nyandiko ye, Padiri Leonidas agaragazamo ko Musenyeri Aloys Bigirumwami ari umwe mu ntwari za Kiliziya Gaturika, ndetse ko buri munyarwanda cyane cyane abato bakwigira ku ndangagaciro za Musenyeri Aloys Bigirumwami mu guharanira kuba Abakirisitu , Abanyarwanda b’Abakirisitu, Abanyarwanda baterwa ishema ryo kuba Abanyarwanda, tukabisigasira dushimangira ibyiza biri mu muco wacu , ibitajyanye n’ubukristu tukabireka.

Amateka ya Musenyeri Aloys Bigirumwami ni maremare. Iyi ni incamake y’ibyaranze ubuzima bwe nkuko twari twarayasabwe na bamwe mu basomyi ba inyarwanda.com
Uramutse hari byinshi umuziho tutavuze mui iyi nkuru cyangwa se uzi umwe mubo babanye watwongerera andi kuri aya twavuze tukazayageza ku basomyi, watwandikira kuri [email protected]

Undi muntu wakoze ibikorwa by’indashyikirwa wumva twazagushakishiriza amateka ye cyangwa amwe mu mateka y’u Rwanda ushaka ko twazagarukaho, wakohereza ubutumwa bwawe kuri email yatanzwe haruguru.
Niba ushaka kureba inkuru zivuga ku mateka y’isi ,uduce tw’ibanga n’ibituvugwaho,ibivejuru bivugwa ko bisura isi n’izindi twanditse mu minsi yashize, wadukurikira kuri Page ya Fa

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo