Miss Rwanda 2018: Bakamiye mu kadobo ka ‘Omo’, abantu bagwa mu kantu

Abakobwa bari mu mwiherero bazatoranywamo uzambikwa ikamba rya nyampinga w’u Rwanda wa 2018 bakamiye mu kadobo kavamo ‘Omo’ , biba ikiganiro ku mbuga nkoranyambaga, abenshi bagwa mu kantu.

Abakobwa 20 nibo bari mu mwiherero ubategura kuzahatana tariki 24 Gashyantare 2018. Umwiherero bari kuwukorera muri Hotel Golden Tulip mu Bugesera.

Mu mwiherero bahererwamo inyigisho zizibanda ahanini ku muco, ubumenyi bw’Isi, amateka y’u Rwanda, ubukungu, kwihangira imirimo, kumenya guhanga udushya n’ibindi bitandukanye.

Kuri iki cyumweru tariki 28 Gashyantare 2018, nibwo abategura irushanwa banyujije ku mbuga nkoranyambaga amafoto agaragaza abo bakobwa bagaragaza ubuhanga bafite mu gukama inka. Icyatunguye benshi ni uko abo bakobwa bakamiraga mu tudobo tuvamo isabuni ya ‘Omo’ aho gukamira mu cyansi nkuko bisanzwe mu muco nyarwanda.

Benshi ku mbuga nkoranyambaga babinenze, bibaza niba koko abo bakobwa bigishwa ibijyanye n’umuco mu gihe bigishirizwa gukamira mu tudobo tuvamo isabuni.

Ubusanzwe irushanwa rya Miss Rwanda ritegurwa na Rwanda Inspiration Back up ariko ikanafatanya n’ Inteko Nyarwanda y’Ururimi n’Umuco (RALC) . RALC ninayo itanga isoko ry’abapiganirwa gutegura iryo rushanwa. Icyibazwaga na benshi ni uruhare RALC yaba igira mu gutegura irushanwa ariko ibyigirwamo bikaba bihabanye n’umuco nyarwanda.

Mu gotaranya abakobwa 35 bari guhagararira Intara n’Umujyi wa Kigali mu majonjora y’ibanze ninaho umwe mu bakobwa yavugiye ko Inka z’inyambo zigira amaboko aho kuvuga amahembe.

Ubwo abategura iri rushanwa bajyaga i Kayonza gushakisha abakobwa bazahagararira intara y’Iburasirazuba mu irushanwa rya Miss Rwanda 2018 umwe mu bakobwa bahiyamamarije witwa Irebe Natacha yavuze ko iwabo ari Iburasirazuba i Buganza iwabo w’Igaju n’Inyambo. Akivuga gutya byateye abari bagize akanama nkemurampaka bakusabye gusobanura no gutandukanya ibyo yari amaze kuvuga.

Ashaka gutandukanya Igaju n’inyambo Irebe Natacha yagize ati " Inyambo ni za nka zimwe zifite amaboko…" Akimara kuvuga gutya abagize akanama nkemurampaka bamwibukije ko ari amahembe nawe yungamo avuga ko ari amahembe.

Tariki 24 Gashyantare 2018 nibwo hazaba ibirori byo gutora umukobwa uzaba wahize abandi . Bizabera muri Kigali Convention Centre. Uzegukana ikamba azahita anahabwa imodoka Suzuki Baleno ifite agaciro ka Miliyoni 18.

Akadobo kavamo isabuni y’ifu ya Omo niko bakamiragamo amata

Ku mbuga nkoranyambaga nicyo kiganiro

20 bazatoranywamo nyampinga w’u Rwanda muri 2018

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(17)
  • Uwera

    Ahubwo amata tujywa mbonye uko aba yakamwe naho aba bakobwa bo nta bwenge bifitiye na mba. Iyo babugira , hari kuvamo umwe akabwira ababahaye utudobo kubashakira icyansi cyangwa se uzi ubwenge agasaba ko ayo mafoto adashyirwa ku karubanda. Yaba ababitegura , yaba aba ngirwa bakobwa bose batekereza kimwe.

    - 19/02/2018 - 01:25
  • ######

    Mwaranutse neza turabashyigikiye umunyana chemssa oyeeee

    - 19/02/2018 - 05:58
  • ######

    Mwaranutse neza turabashyigikiye umunyana chemssa oyeeee

    - 19/02/2018 - 05:58
  • IMANITURINDE Samuel

    Ntibikwiriye ko bakamira mutudobo kuko ari uguta umuco no gutesha inka agaciro

    - 19/02/2018 - 06:13
  • Harerimana theodore

    Ese ko mutavuga uriya mukobwa uhagaze hejuru ya mugenzi we urigukama,kariya gakabutura yambaye kagaragaza imyanya yibanga ko buriya gakwiye kwambarwa na nyampinga w’u Rwanda.?

    - 19/02/2018 - 06:20
  • ######

    ntibibaho mwatayuco murimomogutigihewangiza musesagura kandihanzaha bicika ubuyobozi buhitemibikwiye

    - 19/02/2018 - 06:58
  • ######

    ntibibaho mwatayuco murimomogutigihewangiza musesagura kandihanzaha bicika ubuyobozi buhitemibikwiye

    - 19/02/2018 - 06:58
  • ######

    ntibibaho mwatayuco murimomogutigihewangiza musesagura kandihanzaha bicika ubuyobozi buhitemibikwiye

    - 19/02/2018 - 06:58
  • Natal

    Uko bigaragara ntacyo miss amaze abubwo bariya nibo abayobozi baba bashaka kwirebera amatako yabo dore ko uribonyeho ahita agaba inka ntan’ipanya yifitiye! Ba nyakubahwa ko mwabaye Muswatis ra! Kabisa aba n’abo kuzimya imiriro y’abayobozi nawe ndebera uwo uhagaze ikintu gitumbye imbere ngo ari gukama inka!

    - 19/02/2018 - 07:22
  • Soso

    Abateguye aya marushanwa nabo ni inka mu zindi!

    - 19/02/2018 - 07:34
  • Soso

    Abateguye aya marushanwa nabo ni inka mu zindi!

    - 19/02/2018 - 07:47
  • Ishimwe

    Abadafiye ubwenge ni abakobwa cg ni abategura miss Rwanda!!! Du n’importe quoi!

    - 19/02/2018 - 11:04
  • Ngirabatware

    Ngaho da UNESCO yavuga ngo ikinyarwàndà kizacika bagàsakuza! Uzavuga ko úmuco nyarwanda uzazímà burúndu bazasakuza!

    - 19/02/2018 - 11:12
  • JMV

    amafaranga muba mwabuze iyo muyata ese barabigisha umuco nabashinzwe miss batawufite kuko bawufite ntibakwemera kobakora biriya , utudob,amakariso !!!!!!!!!!

    - 19/02/2018 - 11:13
  • Denyse

    Bjr, ariko se ibi babikorera iki koko? Ubuse bari kubigisha umuco? Please ibi bintu bitagenda neza ababishinzwe babikosore mu muco nyarwanda ntawigeze akama muri ubu buryo. Merci

    - 19/02/2018 - 11:15
  • soso

    Abatut Gusa

    - 19/02/2018 - 14:50
  • Theo

    Birababaje

    - 27/02/2018 - 23:56
Tanga Igitekerezo