Isengesho ry’Umwami Mutara III Rudahigwa ubwo yaturaga u Rwanda Kristu Umwami

Umuhango wo gutura igihugu cy’u Rwanda Kristu Umwami, wabaye mu kwezi k’Ukwakira mu 1946, wabaye iminsi itatu yikurikiranya, kuva ku ya 26, 27 kugera ku ya 28 z’uko kwezi, ubera i Nyanza (ahazwi ubu nko muri Christ roi). Bivugwa ko ibyo birori byo byizihijwe mu buryo bukomeye kandi bunogeye buri wese, bikaba byari byitabiriwe n’abanyacyubahiro batandukanye barimo; Musenyeri Classe, Ryekmans Umwami Mutara Rudahigwa n’umugabekazi Nyiramavugo Kankazi.

Intwari y’Imena MUTARA III RUDAHIGWA yavukiye I Nyanza mu mwaka w’i 1911. Ni umwana w’imfura wa Yuhi V (Yuhi wa gatanu) Musinga, wabaye umwami w’u Rwanda kuva mu mwaka w’i 1896 kugeza mu 1931. Nyina ni Kankazi wa Mbanzabigwi wa Rwakagara. Uretse Rudahigwa, nta wundi mwana nyina Kankazi yabyaye.

Rudahigwa yaje kuba umwami waranze amateka y’u Rwanda, abikesha umuryango yavukiyemo, uko yarezwe, umuco yakuriyemo n’abamufashije guhaguruka, akabasha gukora urugendo rw’ubuzima atadandabirana.

Rudahigwa yimitswe kuya 16 Ugushingo 1931 afata izina ry’ubwami rya Mutara III Rudahigwa, imihango yo kumwimika yabereye i Nyanza iyobowe na Musenyeri Classe.

Umwami Mutara III Rudahigwa yashatse ubugira kabiri, bwa mbere ku itariki 15 Ukwakira 1933, arongora Nyiramakomari mwene Kamugungu wo kwa Kimenyi Getura, umwami w’i Gisaka. Nyiramakomari yakuyemo inda ubugira kane cyangwa gatanu. Umwana Rudahigwa yabyaye akabaho ni uw’umukobwa Rudahigwa yise Gasibirege, abatijwe ahabwa izina rya Elizabeti gusa yaje gupfa yishwe n’indwara itunguranye mu 1937.

Mutara III Rudahigwa yaje gutandukana na Nyiramakomari mu 1941. Kuwa 13 Mutarama 1942, ashyingiranwa gikristu na Rozaliya Gicanda wa Maritini Gatsinzi ukomoka kwa Semugaza mwene Kigeri Ndabarasa. Musenyeri Classe niwe wabasezeranyirije i Kabgayi.

Umwami Mutara III Rudahigwa n’umwamikazi Rosaliya Gicanda

Rudahigwa yari umukristu kuko yabatijwe ku wa 17 ukwakira 1943, i Kabyayi. Mutara III Rudahigwa yafashe amazina atatu ya gikristu amaze kubatizwa ariyo Karoli Lewo Petero.

Yagiye akora ibikorwa byinshi bitandukanye birimo ibyo guharanira guteza imbere imibereho y’Abanyarwanda n’Ubwigenge bw’u Rwanda. Yaranzwe no kurwanya akarengane mu butabera, yitaye cyane ku bujijuke bw’abanyarwanda asaba abazungu gushinga amashuli yigisha abanyarwanda.

Ibyo Umwami Mutara III Rudahigwa yakoze ni byinshi cyane mu ngeri zose z’ubuzima bw’igihugu gusa har’igikorwa gikomeye yakoze aricyo cyo gutura igihugu cyacu cy’u Rwanda Kristu Umwami. Ibirori byo gutura u Rwanda Kristu Umwami byamaze iminsi itatu, byose bibera i Nyanza, ariko ibirori nyirizina byabaye ku cyumweru cyo kuwa 27 Ukwakira 1946, ibyo birori ngo byari ibirori bikomeye kandi abaturage babukereye ndetse n’abanyamahanga benshi bari bahari.

Habaye igitambo cya misa nuko misa ihumuje umwami Mutara III Rudahigwa yigiye imbere hafi ya Altari, maze arapfukama avuga isengesho ryo gutura u Rwanda Kristu Umwami, agira ati:

" Nyagasani Yezu, Mwami w’abantu bose n’uw’imiryango yose; wowe hamwe n’Umubyeyi wawe Bikira Mariya, Umugabekazi w’ijuru n’isi. Jyewe Mutara Karoli Lewo Petero Rudahigwa, ndapfukamye ngo nemeze ko ari mwe Bagenga b’inteko b’u Rwanda, mukagomba no kutubera umuzi ushingiweho n’ubutegetsi bwarwo n’ingoma yarwo.

Nyagasani Kristu Mwami, ni wowe warwiremeye, uruha abategetsi bo kurugenga mu izina ryawe. Ugumya kurugwiza, uruyobora ku ngoma nyinshi tutarakumenya. Igihe wabirindirije ubonye kigeze, uruha kongeramo ingoma yawe, uruzanamo intumwa zawe zo kurugwizamo urumuri rw’amahame abeshaho iteka. Urwoherezamo kandi n’abo kururera ngo barwigishe ubutegetsi, barutoze amajyambere y’ibyiza bikiza byose hano mu nsi.

Natwe abanyarwanda twese twemeje ku mugaragaro ko tukuyobotse, ukaba uri Umwami wacu. Twakiranye icyubahiro amahame abeshaho y’ubwami bwawe. Mwimanyi, nguhaye igihugu cyanjye cyose, abo tuva inda imwe, nanjye ubwanjye.
Abagabo barutuyemo, ubahe umutima w’ubudacogora mw’ishyaka barurwanira ryo kurushyira imbere no kurukomezamo amahoro wazaniye isi yose. Ubavanemo imico ya kera yo kugirirana nabi no guhuguzanya, no kubeshyana, no kwiba no kwambura, n’izindi ngeso mbi zose zidahuje n’ubuvandimwe wifuza kubona bwirambuye mu ngoma yawe. Ubagwizemo inema zibamurikira, zibajijura, zibavanemo ubunebwe n’ingeso zindi zose za gipagani zirenga itegeko ryo gusenga wowe wenyine Mungu waremye byose.

Abagore ubahe umutima w’ubudahinyuka, barubere mu nteko barutegeye urugori, barere neza abana waduhereye kurugwiza. Bareme imitima yabo, bayishyiremo icyubahiro cyawe n’urukundo rw’ingoma yawe, n’urw’igihugu cyacu cy’u Rwanda. Ingo rero zarwo zose uzikomezemo amahoro, abashakanye bahuze imitima, babe nk’umubiri umwe nk’uko nawe umeranye na Kiliziya yawe.

Abatware ubahe kurutegekana ubutabera, barutsindemo uburengane n’imigenzo mibi yindi yose inyuranyije n’ubutungane watwigishije. Ubwabo ubakomezemo umwete wo kwirinda ingeso za gipagani zo kwangana no kwiremamo ibice by’inzangano byatuma urukundo utwifuzamo rudashinga imizi mu gihugu cyawe. Ubatsindire guhendana ubwenge no guhemukirana mu nama bajya zo kugutunganyiriza u Rwanda wabaragije. Ubarinde kurenga ku masezerano no kwica umugenzo mwiza w’ubwangamugayo. Ubahe guca imanza zitunganye no kutagira uwo barenganya ngo barengere uwo bikundiye. Ubatsindire kurwarana inzika, no kugira uwo bayirwara mu ngabo zabo. Ubahe kwirinda kugira uwo bagambanira cyangwa ubagambanaho byo kurenganya umuntu n’umwe mu Rwanda rwawe. Ubavaneho rero imigenzo yose ya gipagani inyuranyije n’ubutegetsi bw’ingoma yawe.

Intumwa zawe zazanywe no kutwigisha amahame y’ibibeshaho iteka, n’abazanywe no kuyobora inzira y’ibyerekeye amajyambere, natwe bene igihugu twese, dushyire hamwe dutunganye imirimo yacu, dushyizeho umwete ari Wowe tuyikorera, n’amahanga yose uko angana, tugusingize mu ruhame tugira tuti: Kristu Umwami n’Umubyeyi we Bikira Mariya baragahorana ibumbye byose, ubungubu ingoma n’iteka ryose. Amina."

Mutara III Rudahigwa yatanze tariki 25 Nyakanga 1959 i Burundi aho yari yagiye kureba umuganga we wari usanzwe umuvura witwaga Julien Van Vyncke. Inkuru y’urupfu rwe yamenyekanye mu Rwanda kuya 26 Nyakanga 1959. Misa yo gusezera kuri Mutara III Rudahigwa yasomewe i Nyanza ku wa 28 Nyakanga, iyoborwa na Musenyeri Andereya Perraudin. Ihumuje, Musenyeri Aloyizi Bigirumwami ni we wamusimbuye mu mihango yakurikiyeho.

Mutara III Rudahigwa yamaze imyaka 28 ku Ngoma. Yabaye umwami w’u Rwanda afite imyaka 20.

Byakuwe mu gitabo cya Myr Kizito Bahujimihigo cyitwa MUTARA III RUDAHIGWA UWATUYE U RWANDA KRISTU UMWAMI cyo muri 2013.

Rugaba Yvan Norris

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(1)
  • Warakozemana

    Mwabyemera mutabyemera
    URwanda ruzahora kuisonga kuko rweguriwe umwami w’abami Kristu Umwami,

    - 3/02/2019 - 22:43
Tanga Igitekerezo