Inkuru ngufi : UWASE, UMWANA UTAGIRA SE

Nakundaga kumubona kenshi anyura imbere y’igipangu nari ncumbitsemo. Hari ubwo nasohokaga tugakubitana anyura imbere mu gahanda k’imbere y’igipangu. Igihe cyose yabaga ahagatiye umwana. Umwana mwiza w’umukobwa w’igisekeramwanzi.

Umunsi umwe nari niriwe mu rugo ntakoze, numva umuntu akomanze ku gipangu. Ninjye njyenyine wari uhari, nari mfite ubunebwe bukabije ku buryo nicaye nkumva umuntu ari gukomanga nananiwe guhaguruka ngo njye gufungura. Numvise iyo ndirimbo y’inkonji ku gipangu indambiye, ndahaguruka numva uwo muntu anteye umujinya njya gufungura. Nagiye nitonganya, nibaza uburyo umuntu akomanga inshuro zirenga 10 yumva nta muntu uri kumukingurira akaba yumva bahari.
Ariko icyo ntatekerezaga ni uko nari nashyizeho umuziki uri kumvikana cyane ndetse ugera hanze y’igipangu; ku buryo buri wese yari kumva ko hari umuntu ahubwo agakeka ko twanze gufungura. Kandi koko, nari mfite ubunebwe nanze kujya gufungura!

Narafunguye, mbona niwe. Nanone ahagatiye umwana. Umwana we mwiza w’igisekeramwanzi, yari afite nk’umwaka. Umwana yari afite biscuit imwe bita Maria, ari kugenda ayirya, ndetse kubera ko utuvungu twayo twari twivanze n’inkonda, yari yagiye ayimusiga ahantu hose. Ariko wabonaga atabyitayeho.

“Urashaka iki?” mubaza nakambije agahanga.
Nari nziko nibura ari bamwe batwara ibishingwe, kuko nibo bantu nari nzi bakunda gukomanga cyane kuko baba bagomba kudasiga ibishingwe mu rugo na rumwe.

“Nagira ngo mbaze niba nta kazi gahari.” Niko yansubije, mu ijwi ritasohokaga neza, risunitswe n’umwuka muke.
Iminwa ye yari yumye, ubona asa n’udaheruka kuyibobeza.

“Akazi ki?”

“Akazi ako ariko kose.”

“Nta kazi gahari.”

Hanyuzemo amasegonda nk’icumi, ubona umuhanda we urangiriye aho, ariko ari kwibaza niba ari busubire inyuma, cyangwa ari bukomeze kuntakambira.
Yarungurutsemo imbere, abona igipangu mbamo kirimo inzu nziza.

“Basi se niba nta kazi gahari, ko nshonje wo kabyara we, wanfunguriye n’akajana nkagura akindazi? Cyangwa se niba mwaba mufite ibiryo mukampa? Imana izabaha umugisha nukuri.”

Naramurebye, numva ku ruhande rumwe anteye impuhwe, ariko ntekereje ko nanjye ntari natetse numva arandakaje. Cyane ko gaz yari imaze iminsi inshiranye, kandi ku kazi tutarahembwa ngo ngure indi, ndetse n’inshuti zanjye naragerageje kuziguza nkaziburamo na bitanu. Iryo jana kandi naryo, nari mfite mu nzu inoti ya Magana atanu gusa nacungiragaho, numva ariyo iri buntunge muri iyo minsi.

“Nta biryo dufite, kandi rwose nta n’amafaranga mfite naguha.”

“Nta n’akajana boss?”

“Ntako pe!”

“Nonese mwampaye nibura amazi nkaboneza umuhogo?”

“Amazi se ko nta yahari meza? Wapfa kunywa ayo kuri robinet?”

“Pfa kunyihera nta kica umutindi.”

Namuhaye karibu yinjira mu gipangu, ahagarara hafi y’umuryango usohoka, nanjye ninjira mu nzu nzana igikombe njya kumuvomera kuri robinet.

Yagutuye igikombe cya mbere, agutura icya 2. Mubajije niba namwongera icya 3 ambwira ko ashize inyota.

Yafunguye igipangu aragenda, nanjye ndakinga. Nkikata mva aho nsubira mu nzu, numvise umuntu akomanze nanone nsubira inyuma kureba. Nanone nsanga niwe, ambwira ko niba tujya tugira ibiraka byo kumeshesha imyenda, namubwira akajya aza kubikora.

Nahise nibuka uburyo ntinya kumesa, ndetse kandi mu nzu mpafite ikirundo cy’imyenda isa nabi ku buryo mpamagawe ahantu ntabona ako nitera, mubwira ko yagaruka kuwa gatandatu nkamuha akazi ko kumesera iyo myenda.

Kuwa gatandatu ntibyatinze.

Yaraje, ariko icyo gihe kuko kuwa gatanu nari nahembwe, nari naraye ngiye gukaraga umubyimba mu kabari nk’abandi banyamujyi bose. Nari natashye mu gitondo. Yaje ndyamye, abandi bari bahari nibo bamufunguriye, ababwira ko hari umusore uba muri iki gipangu wamwemereye akazi ko kumesa.
Baje kunkomangira, bankangura aribwo nari nkigera mu gitotsi. Nabyutse nikoreye umutwe wagira ngo ni ibuye bangeretseho, mubonye nibuka ko koko namwemereye akazi.

Nasubiye mu nzu nayura kubera ibitotsi, murundurira imyenda yose ndamuzanira. Yagarutse afite umwana, kuri iyi nshuro noneho yari amuhetse mu gapande k’igitenge gishaje n’agashura nako kameze uko.

Agiye gutangira kumesera, yambajije niba umwana we yamuryamisha mu nzu yanjye, ndareba nsanga nta kundi nabigenza uretse kubyemera.
Kubera umwana, kurira, gutinya ko yanyara mu nzu yanjye… nahise mbura ibitotsi. Sinzi iyo byanyuze.

Nahise nsohoka nicara hanze, nayura ariko ntashobora kuryama.
Namwicaye iruhande aramesa, nkabona ari kubikorana igihunga kuko yakekaga ko naje kumugenzura ko amesera neza, kuko abantu bamesa icyo baba bishakira ni amafaranga ntibaba bitaye ku mwenda wawe ngo bawukeshe. Hari n’abavuga ko umwenda wameshesheje utawambara 2 kuko uba wamaze kwangirika kuko batita ku bizinga birimo ngo bawuvugute neza ucye.

Naramwitegereje, nkibaza impamvu agendana umwana utari uwe.

“Ese uriya mwana ni uwande?” namubajije n’amatsiko menshi.
Kuko yari ari kuvuguta umwenda n’urusaku rw’umwenda mu mazi, ntabwo yahise yumva icyo mubajije ariko yumvise ko muvugishije.

“Ih? Muramvugishije?” Niko yambajije yunamutse mu ibase yari amazemo isaha yunamyemo amesa.

“Nari ndi kukubaza ngo uriya mwana ni uwande?”

Yaramwenyuye gusa, biherekezwa no kwimyoza.
“Ni uwanjye.”

Nahise numva ambeshye kuko ntabwo numvaga ko umukobwa nk’uyu yaba afite umwana.

“Nonese ubwo ufite imyaka ingahe?”

“Urabona mfite ingahe?”

Iki kibazo yambajije cyatumye mwitegereza neza kugira ngo nkeke neza imyaka ye. Uretse ko yari ananutse mu buryo bugaragara, utugufa two mu maso twishushanyije, imitsi y’ijosi ireze, akenyera igitenge ariko ukabona ntikimufata neza kubera kutagira amatako gifataho; ntabwo ibi byakuragaho kuba yaragaragaraga nk’umwana ufite imyaka itarengeje 17.

“Ndabona ufite imyaka nka 17. Ndabeshya?”

Yaramwenyuye nanone, biherekejwe no kwimyoza.
Yarongeye yunama mu ibase akomeza kumesa ntacyo avuze.
“Nonese ndabeshye? Ko utanyomoje?”

“Nonese niba ubona naba mfite imyaka 17, kuba naba mfite umwana cyaba ari igitangaza?”

Iki kibazo yambajije cyatumye ntekereza 2. Nibuka ko umukobwa wagiye I mugongo afite imyaka 12 ashobora gusama.

“Oya si igitangaza, ariko ntabwo uba wakageza igihe cyo kuba wabyara.”

Yarongeye aramwenyura, biherekezwa no kwimyoza nanone. Kuri iyo nshuro, uko yamanutse yongera guhina akagongo ke mu ibase amesa, aho uruti rw’umugongo rwari rwishushanyije mu gashati yari yambaye, nyuma yo kwimyoza no kumwenyura, yongeyeho kwitsa umutima no guhigima.

“Ndabeshya se?” nakomeje kumukurikirana kuko ntabwo nari kwiyumvisha uburyo ki yaba afite umwana ungana kuriya.

Yaracecetse akomeza kumesa, atangira kujabura imyenda mu mazi yanika ku mugozi wari umanitse mu mbuga.

“Urabona ko imyenda yawe ikeye se boss?” yabimbajije n’igishyika ari kugira ngo nemeze ko yejeje imyenda yanjye. Byo rwose yari azi ko kwicara kwanjye aho kwari ukumugenzura.

“Ireze rwose byo pe!”

“Nagira ngo ubutaha utazanyima akazi ukeka ko wenda naba naragupfubirije imyenda.”

Ubwo ikiganiro cyacu twarimo cyabaye nk’icyarangiye, nk’aho kitigeze kinabaho.
Ako kanya, nahise numva umwana we atangiye kuririra mu nzu, mpita niruka njya kureba. Ubwoba nari mfite bwari uko yaba yanyariye ku buriri nta bundi. Niko koko byagenze, nasanze yabunyayeho. Numvise andakaje, numva namukubita ariko nanone ngirira impuhwe uruhinja.

Yari umwana mwiza w’umukobwa, bitandukanye na nyina, we ntabwo yari yarishwe n’inzara. Yari abyibushye, umureba ukabona ko nta nzara yamwishe. Ari nayo mpamvu yateraga abantu babonye uyu mugore bwa mbere kwibaza abantu yaba arerera umwana ku buryo bamwemerera kumuzererana uko ashaka – kuko ntawatekerezaga bwa mbere akimubona ko yaba afite umwana.

Nasohotse hanze mufashe nsa n’umutendetse, kuko yari yinyariye yabijanditse.
Nyina yahise aza yihuta, ahita amufata. Nari namunennye cyane, ariko natunguwe no kubona uburyo we amufashe, nta kibazo afite.

Yahise yicara kuri fondasiyo y’inzu, atangira kumukuramo ikibindo cy’udupande tw’utwenda cyari kigizwe n’udusate tw’udutenge yamwambikaga.

Nahagaze aho mbona uburyo ari kubikora yitonze, ari nako amuganiriza kandi umwana atazi kuvuga… amubaza niba yanyaye ku buriri bwanjye… mu ijwi ryo gukina bya cyana… umwana wari uri kurira mbona atangiye guseka.

“Nonese yitwa nde?” niko namubajije.

“Yitwa Uwase.”

“Ndumva afite akazina keza. Ni inde wakamwise se?”

“Hm-hmm. Ni njye.”

“Ko nziko mu muco nyarwanda umugabo ariwe wita umwana se, kuki ari wowe wamwise ? "

“Nuko ari njye wabishatse.”

Yansubije atya, ari nako akomeje guhanagura umwana, uretse kunyara ku buriri bwanjye, yari yanitumye ariko umwanda uguma mu bibindo.

“Gute se ari wowe washatse kwita umwana?”

“Wanyeretse ahari umusarane wanyu nkajugunyamo iyi myanda se?” yambwiye gutyo ahaguruka afashe umwanda w’umwana mu gatambaro kamwe k’ikibindo.

Namutungiye urutoki, mwereka aho agana hari umusarane. Yasize Uwase yicaye aho. Namwitegereje neza, mbona koko asa na nyina n’ubwo ari ibintu bigoye kuba wabona kuko nyina yari ananutse, isura yarakoshotse.

Yavuye kujugunya umwanda w’umwana asa n’aho yibagiwe ikiganiro twari turi kugirana. Yahise yunama atangira gukinisha umwana we, amukora mu matama.

“Igikobwa cyanjye… itonde mama akorere amafaranga. Uyu munsi turarya ibi biscuits…”

Uko yamukinishaga anamuganiriza gutya, niko Uwase yasekaga, bishimishije. Koko yari igisekeramwanzi.

Yunamutse ava mu gukinisha umwana, yahise ansaba ko namuzanira amashuka yanjye umwana yanyayeho akayamesa.

Ikiganiro cyanjye nawe kuri iyi ngingo numvaga ko gitangiye kunshishikaza, cyahise kirangirira aho, biranibagirana bisa nk’aho kitigeze kinabaho.

Yarameshe, asoza akazi, nanjye mwishyura amafaranga ye aragenda.
Nongeye kumubona haciye iminsi 2. Nari nsohotse ngiye ku kazi mu gitondo, ntambitse nkubitana nawe mu nzira nk’uko bisanzwe, kuko ako gace yakundaga kukagendamo cyane.

Ntabwo yari ari mu rwego rw’umuntu twasuhuzanya ngo duhagarare tubwirane amakuru y’iminsi, kuko urwego nari ndiho nabonaga atari umuntu twaganira.
Nashatse kumucaho, ampagarika ambaza niba nta kindi kiraka ndabona, mubwira ko ntacyo.

Numvaga mfite ikimwaro cyo kuba twahagararana turi kuganira, kuko nibazaga umuntu watubona mu muhanda tuvugana icyo yatekereza. Ko naba ndi kumutereta? Nyagasani! Sinashakaga kwisiga iyo shusho!

Nongeye kugira imyenda myinshi, nongera kumubona muha gahunda ngo azaze amesere. Yaraje.

Uwo munsi bwo, nanze ko yongera kundyamishiriza umwana ku buriri.
Yashashe agafuka yari yagendanye – ko guhahiramo ibyo kurya mu mafaranga ndi bumuhembe – mu mbuga, aramburaho agashura gashaje yahekagamo umwana na ka gapande k’igitenge amuryamishaho.

Yaranzitse atangira kumesa.

Nanjye amatsiko y’aho ikiganiro cy’ubushize twari twagisoreje, nahise numva azamutse numva nifuje kugikomeza.

“Nonese, ko ubushize utambwiye? Se wa Uwase we akora iki?”

“Kubera?”

“Kuko cya gihe bwa mbere uza hano wasaga nk’umuntu ushonje kandi ntekereza ko umugabo wawe yaba ahaha.”

Yarongeye aramwenyura, biherekejwe no kwimyoza.

“Ariko kubera iki ukunda kumwenyura ugahita wimyoza?”

“Niyo nseko y’ababi.”

“Ngo?”

“Iyo niyo nseko y’ababi!”

“Inseko y’ababi? Ibyo bishatse kuvuga iki?”

“Uko nyine ubyumvise.”

“O.K.” Ntakindi nari kurenzaho, kuko sinari nanumvise ibyo aribyo.

“Nonese, ko nkubajije iby’umugabo wawe ukamwenyura ukanimyoza?”

“Nuko ntawe.”

“Eh. Reka?”

Yakomeje kumesa nk’udashaka kubivugaho, ariko amatsiko yanjye akomeza kuba menshi. Nkomeza kumuhata ibibazo.

“Nonese byagenze gute?”

“Ibiki?”

“Kugira ngo ubyare Uwase? Se we se aba he?”

“Nta se agira.”

“Hm?! Ibyo se birashoboka? Waba upfana iki na Bikiramariya?”

Bitewe n’uburyo nabivuze nsa n’utebya, yamwenyuye bya nyabyo ariko noneho ntiyimyoza. Ibi yabikoze ari nako akamura umwenda wa mbere, ajya kwanika.

“Nonese sibyo? Bikiramariya siwe mugore wenyine tuzi, wabyaye ataryamanye n’umugabo?”

Yasubiye mu mazi, akomeza kumesa, bisa nk’aho ikiganiro cyaberaga aho kitigeze kinatangira.

“Sibyo se?” nakomeje kumuhata, muhatira kunsubiza.

“Nakubwiye ko nta se agira.”

“Bishoboka gute se?”

“Birashoboka cyane.”

“Simbyumva pe!”

“Uzabyumva ushaje. Cyangwa nawe nutera inda umukobwa ukamwihakana, akangara ku gasozi, nibwo uzabyumva.”

Iki gisubizo yampaye cyahise kimpa ibindi bisubizo igihumbi nari kumubaza kuri iyo ngingo.

“Cyangwa ahubwo byaranabaye? Ko abasore b’iki gihe musigaye mwarabigize akazi, ubwo habura umukobwa waba warateye inda? Nako abagabo bose. Nanjye ngo abasore.”

“Reka reka ibyo sinabikora!”

“Eeh! Niko mwese muvuga.”

“Niko byakugendekeye se?”’

“Mxiou!” nyuma yo kwimyoza yamaze amasegonda nk’atanu atavuga, nta n’ikintu akora, wagira ngo abaye robot. Yahise atakara mu bitekerezo, mu rwobo ubona ko rutarangira.

Nyuma y’aya masegonda yagarutse asa n’uvuye mu nzozi mbi.

“Wenda ubwo njye nabyaranye n’igiti. Cyangwa ku mugani wawe ndi Bikiramariya!”

“Nonese niba uwo mwabyaranye yarakwihakanye, kuki umwana wamwise Uwase?”

“Nuko nta se agira.”

“Ngo?”

Yarahigimye, kandi mu Kinyarwanda bavuga ko n’uhigimye aba avuze. Ikiganiro yahise agihinira aho, umutima we wose awumena mu kumesa.

Nyuma y’akanya, Uwase yatangiye kurira dore ko byari bigeze nko mu ma saa tanu hafi saa sita. Yafashe akaruhuko, aza kureba Uwase wari utangiye kurira. Yaciye akabogi iruhande rwe, atangira kongera kumukinisha amubaza niba ashonje. Yafunguye agasakoshi ka GUCCI gashaje yari yazanye, wabonaga ko gahenze ariko ataba yarakiguriye ugahita wanzura ko yaba yaragatoraguye mu kimoteri cy’abakire; akuramo akabido ka litiro gasanzwe gacururizwamo amavuta yo guteka. Yaragafunguye, abanza gucugusa ashyira ku munwa abanza asoma ku birimo njye ntari nabashije kumenya.

Yongeye gukora mu gasakoshi akuramo agakombe gato kameze nka Bibello y’umwana, ariko ko kadafite umufuniko. Yasutsemo ibiri muri ako kabido, mbona ni igikoma. Atangira guha Uwase ku gikoma. Uwase atangira kukinywa yishimye, aseka, bahuza urugwiro.

Yamaze guha umwana igikoma, asubira mu kazi ke arinda agasoza tutongeye kuvugana, ndamwishyura aragenda.

Haciye iminsi, haca indi, ivamo ibyumweru. Ibyumweru byuzuye ukwezi, imyenda iragenda iba ikirundo aho, ntongeye kumubona ngo nongere muhe akazi.
Mbonye ko ntongeye kumubona, ntangira kwivanamo ubunebwe ntangira kugenda mesa kamwe nzambara ejo.

Ukwezi kwavuyemo atandatu ntongeye kumubona. Atandatu avamo umwaka, bigera aho ndetse nibagirwa ko nigeze no kumumenya.

Umunsi umwe, naje kuba ndi gutembera ku muhanda mu masaha y’ijoro, nyura hafi y’ahantu hari akabari. Mba mbonye umuntu usa nawe. Nabanje gushishoza, kuko uretse igihe kinini cyari gishize ntamubona, nta n’ubwo nari kumenya ko ariwe.
Yari yambaye utwenda tugufi, akajipo n’agapira k’agasengeri mu mbeho y’ijoro kamugaragaza umukondo, ariko nabonaga nta kibazo cy’imbeho rwose afite.
Naramubonye ntangira gushishoza. Mu gihe nkishishoza, yahise ambona, ahita aza yihuta aba anguyemo. Nanjye mbona yamenye, ariko nkabona biratangaje uko ndi kumubona asa.

“Bite se wana?” niko nahise mubaza.

“Ni sawa cheri. Ewana ubanza ari wowe nari ntegereje kabisa.”

Akivuga aya magambo, nahise nkubitwa n’umwuka ntatekerezaga. Umwuka w’itabi, n’inzoga bivanze.

“Amakuru se ko twaburanye? Wahise ujya he?” niko namubajije.

“Amakuru ni meza cheri. Sha ndahari nyamara ahubwo ni uko utanshatse naho ubundi njye rwose ndahari wese. Mbwira ahubwo cheri.”

Akimbwira gutya, byarancanze nibaza niba uwo ndi kubwira ariwe uri kunsubiza.
Nahise numva ko uko ndi kubona muzi atari bwo buryo we yamenyemo. Ariko nanjye nahise ntangira kumushidikanyaho kuko uko yasaga, n’uko namuherukaga byari bitandukanye. Yego n’ubundi yari agifite akabiri gato, ariko bwo yasaga nk’uwiyongereyeho ibiro, na twa tugufa two mu maso tumaze kugenda. Ikindi kandi yari afite imisatsi igwa mu mugongo, mu gihe mbere yahoranaga udusatsi tw’injwiri, twatukuye, kubera, mu buryo bugaragara, imibereho mibi.

“Hm! Amakuru ya Uwase se?”

Mubwiye gutyo, yahise asubiza igihimba inyuma asa n’unyitegereza neza.

“Uwase?”

“Ye. Uwase!”

“Uwase se umuzi ute?”

Nahise mbona atangiye kurakara, niba atari ukubabara kuko sinabashije kumenya uko ntandukanya aya marangamutima yombi.

“Niko, uri inde wowe umbaza Uwase?”

“Ntabwo unyibuka se? Wa musore wo muri cya gipangu wajyaga uza kumesera?”
Yarebye mu kirere asa n’uri kugerageza kwibuka, ari nako isura ye imanuka igana mu gahinda.

“Eeeh. Ndabyibutse.”

Nahise mbona asa n’ubaye undi, asa n’ugize isoni ahari zo kubona umuntu umuzi amubonye mu byo arimo.

“Nonese wahise ujya he?”

“Sha ni birebire.”

“Uwase se bite bye? Ubu ntiyakuze?”

Yahise angwamo, atangira kundirira mu gituza.

Ku muhanda uriho abantu iryaguye, natangiye kwibaza uburyo nifata.

“Uwase yarapfuye.” Yabivuze ari mu marira, ku buryo ntabanje kubyumva. Ariko nyuma, nahise numva ibyo avuze kuko interuro irimo Uwase n’igihekane –PF nta kindi yaba ivuga cyane ko iki gihekane bigoye kucyumva mu rindi jambo.

Mu kanya nk’ako guhumbya, yahise anyiyaka sinamenya aho arengeye. Nahise nibaza ikibaye aho. Mu gihe mbyibaza, nahise mbona n’abandi bakobwa bari hafi aho bari kwiruka. Nanjye nahise nshaka kwiruka nkeka ko ariko bimeze buri wese agomba kwiruka, ariko ndebye mbona abantu bose ntibari kwiruka uretse abakobwa benshi bari aho.

Nabaye nk’ugarura ubwenge, mbonye imodoka y’abashinzwe umutekano ingeze hafi. Naho niyo yari abonye, kimwe n’abandi kuko muri icyo gihe cyose nari naramubuze, yari asigaye akora umwuga wo kwicuruza!

MUTIGANDA WA NKUNDA

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(10)
  • Ones

    Story nziza kbsa keep it up!

    - 4/03/2019 - 12:57
  • Jean Piere

    iyinkuru ninziza nukuri Murakoze cyane! ahubwo
    muzadukomereze nayankuru Bita Incuti gito.

    - 5/03/2019 - 01:40
  • Uwase

    Iyi Nkuru Ni Nziza Mwohereze indi Kamazina Wawuwase

    - 22/03/2019 - 19:29
  • ######

    mbega inkuru Manawe irashimishije none ko mutatubwiye iherezo? ni pauline nyamagabe-musebeya

    - 19/05/2019 - 05:27
  • KAGABA ONESPHORE

    SHA BIRABABAJE KABISA IYINKURU INTEYE AGAHINDA PE

    - 29/05/2019 - 13:50
  • dismas

    ubuse nuku irangira cg hazaza ikindi gice?

    - 7/06/2019 - 07:28
  • AJAY

    kabisa nukuri mufite ubwenge ariko muzatubwire iherezo

    - 6/05/2023 - 06:19
  • ######

    BIRABABAJE

    - 16/05/2023 - 23:13
  • Cindy Brown

    This story is amazing!!!!

    - 27/05/2023 - 10:58
  • ######

    Ni danger kbx

    - 28/05/2023 - 21:07
Tanga Igitekerezo