Inkomoko y’insigamugani "Ibintu ni magirirane"

Usanzwe wumva bavuga ngo ibintu ni magirirane, yewe no mungo ubu bisigaye bikunze gukoreshwa ngo umugabo n’umugore ni magirirane. Ese waba uzi aho iyi nsigamigani yakomotse?

Uyu mugani baca kenshi, bawuca iyo babonye ineza yiturwa indi, ni bwo bavuga ngo: «Ibintu ni magirirane»

Wakomotse kuri Sebantu wari umunyanzoga wa Mashira ya Nkuba ya Sabugabo umubanda; ahasaga umwaka w’i 1400.

Uwo mugabo Sebantu yari mwene Ruhago w’umuzigaba, iwabo hakaba ku Ndiza; ni we rubanda bahimbye irya Magilirane. Ni bo Bazigaba bitwa Ubukara bakomoka kwa Gahu na Gakara; bari abahanuzi, ingoma nyiginya itaraduka mu Rwanda, nibo Bazigaba b’Abasangwabutaka banavugwaho ko bahanuye inka zizaza mu Rwanda. Ababakomokaho bacyibukwa ni abo kwa Nkwaya ya Muvubyi.

Nuko Sebantu amaze gukeza Mashira, aba umunyanzoga we, kandi akomeza n’umuhango wabo w’ubupfumu. Abyamamaramo byombi; ariko ahanini akarangwa n’imico myiza yagiraga; abamuhanuje benshi ntabake ingemu, abamusabye inzoga bafite inyota nka bagenzi be, ntabagurishe akabahera ubuntu.

Bukeye Mashira n’abapfumu be bajya ku miti (kuragura intondwe) baraguriza ko Sekarongora atazanyaga Mashira Nduga na Ndiza: yahatwaraga hombi. Abapfumu ba Mashira beza intondwe, bemeza ko Sekarongoro ntacyo azatwara Mashira.
Ariko Sebantu na Mashira bagumya kugononwa, Mashira, ati: «Inkebe y’intondwe twaraguye twasanze ireba ingoma (umwanya w’intondwe). Sebantu na we ati: “Tujya gufata iyo ntondwe yaducitse igwa aho inka zikamwa; ubwo ni ukuvuga ko igihugu Mashira yatwaraga cyayobotse Urukamishirizo (mu Rukamishirizo ni aho ingoma z’ibwami zavugiraga).

Bahera ko bava ku muti (aho bicaraga baragura intondwe ) barataha. Bukeye bongeye kubikira intama (kuyibaga) ibura inganji (umutima wayo mu ndagu). Bamaze kubura inganji, Sebantu abwira abandi bapfumu ati: « Ntimwirirwe muyitega, inganji yeguriwe nyirayo. Ubwo yaraguraga ko igihugu Mashira yatwaraga cyeguriwe Sekarongoro.

Ubwo Sebantu amaze kumenya ko Mibambwe azatsinda Mashira aramucika yisangira Mibambwe. Nawe abonye umuntu uvuye kwa Mashira arishima cyane, Sebantu ahakwa na Mibambwe, aratona cyane, Na we amushyira mu bandi bapfumu b’ibwami, ababwira n’uko imana zo kwa Mashira zagenze bituma Mibambwe arushaho kwishima.

Haciyeho iminsi Mibambwe ashaka gutera Mashira. Sebantu ajya imbere y’ingaho za Mibambwe batera Mashira ku Kivumu cya Nyanza. Bagezeyo ingabo za Mihambwe n’iza Mashira zirambikana. Iza Mibambwe ziranesha, Mashira arafatwa bamushyira Mibambwe.
Ageze imbere ye abantu benshi bemeza ko Mashira akwiye gupfa. Ariko Sebantu wahoze ari umugaragu we yumvise rubanda rwinshi ruvuga ko Mashira akwiye gupfa arababara cyane, yibuka aho Mashira yamuvanye ari umukene cyane; niko kwibuka kumusabira imbabazi kuri Mibambwe. Baramurekura.

Amaze kurekurwa ahakwa na Mibambwe ndetse bamushyira mu bandi bapfumu b’ibwami hamwe na mwishywa we Munyanya. Dore ko ngo bari abapfumu b’abahanga kera bitwaga Rugambwa. Sebantu nawe agumya kuba umutoni kuri Mibambwe ndetse agabana igihugu kimwe cya Mashira: Ndiza.
Haciyeho iminsi myinshi Sebantu ajyana inka zo gukura ubwatsi kwa Mibambwe arashimwa. Abonye ishimwe, aboneraho, yihererana Mibambwe, asabira Mashira umuriro, kugira ngo azabone uko ashumbushwa..

Mibambwe aremera aha Mashira umuriro. Haciyeho iminsi na none Sebantu yongera kujya guhongerera Mashira;ati: «Nyagasani uriya mugabo nta bwo yigeze kukugomera, ahubwo ni abantu bamushutse naho ubundi yaragukundaga; mbese na we urareba ukuntu agira umwete mu byawe hamwe na mwishywa we Munyanya, kandi bakubitiyeho kuba ingenzi mu bupfumu bwabo; ati ” None Nyagasani ntiyari akwiye kugukenana.”

Mibambwe yemerera Sebantu icyo amusabye, akomorera Mashira igice cy’i Nduga y’ epfo. Sebantu abonye ko Mashira abonye agahenge ibwami arishima cyane.

Nuko rubanda b’ibwami n’abandi benshi bahoze ari abagaragu ba Mashira bamenye ko ari Sebantu watumye Mashira akomorerwa Nduga, niko kuvuga bati:”Ibintu ni Magirirane”; kuko ibyo Mashira yagiriye Sebantu na we yabimugiriye bidakekwa; ndetse kuva ubwo Sebantu akurwa izina rya se bamwita Magirirane, irya Sebantu rirakuka.

” Kugira ibintu magirirane=Kugira uko wagiriwe.”

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo