Inkomoko y’insigamugani “Bamuterereye ku wa Kajwiga”

Uyu mugani bawuca iyo babonye umuntu ufashe undi akamuniga akamunegekaza; ni bwo bagira bati "naka bamutereye ku wa Kajwiga".

Wakomotse kuri Kajwiga k’I Munyiga mu Buganza(Kibungo), kuri ubu ni mu Karere ka Rwamagana, Intara y’u Burasirazuba; byabayeho ahasaga umwaka w’i 1700.

Kajwiga uwo yabyirutse ku ngoma ya Kigeli Ndabarasa, abyirukana ubuhanga bwo gukirana; arusha abandi bose bo mu karere k’u Buganza n’u Rukaryi n’u Bwanacyambwe. Amaze kuba icyamamare mu Buganza n’ahandi, abasore b’i Mukarange basaba umwami Ndabarasa ngo bazarushanwe gukirana , Ndabarasa ntiyatindiganya , aramutmiza araza. Amubwira ko amutumiriye gukirana n’abasore b’I Mukarange. Kajwiga abyumvise araseka kuko yabonaga ko nta wamuhangara; ati`` Wenda bazaze bose uko batuye I Mukarange’’.

Nuko bararikira abasore b’i Mukarange kwitegura kurushanwa na Kajwiga. Igihe kigeze basesekara ibwami. Ndabarasa ati: ”Nimuhogi tujye ku karubanda aho abantu bose babarora”. Baragenda no ku karubanda. Bahageze ruranzikana; umusore w’I Mukarange batoranije mu bandi agisumirana na Kajwiga, Kajwiga aramwesa. Hakurikiyeho undi Kajwiga amukubita aramuvuna. Abandi basore b’I Mukarange babibonye baratinya bareguka. Kajwiga atsinda atyo.

Amaze gutsinda abasore b’i Mukarange noneho aba ikimenamutwe mu gihugu , bituma abyimbamo ikuzo ry’urugomo; umusore wese bahuye akamuhata ngo bakirane, yabyanga, Kajwiga akamufata ku gituna (ku ngufu) akamukubita.

Akomeza kubigira atyo, bukeye abantu bakuru bajya kumuregera Ndabarasa, bati “ Kajwiga yacuye ibintu mu gihugu; umusore bahuye wese arakubita”. Mbese baramuvuga bagerekaho no kumuhimbira, bati “ Ndetse uretse n’abasore , n’umusaza n’umukecuru bahuye arakubita, avuga ko u Rwanda rwose abarusha amaboko’’. Ndabarasa atumiza Kajwiga aramuhana, amubuza kugira urugomo rungana rutyo. Undi arataha, ariko ntiyacogora ku rugomo rwe.

Nuko abasore bo muri utwo turere babibonye batyo, bajya inama yo kuzihanira Kajwiga ; bukeye bamutegera ku ibuga bashoye inka, bamwiyenzaho baramutuka. Bamututse ararakara abasatira yariye Karungu yuzuye agasuzuguro.Bashoka bamusumira bati “ Ntihagire umukubita ,mureke tumunige gusa”. Bamutura hasi baramunigagura , abakuru bari aho barabitarura barebera ayo bamugirira.

Urufuzi rumaze kumurenga, atangiye no guta ibitabapfu, abakuru bamubavuvunura mu nzara yashegeshwe. Bajya kumwondora, amaze gukira acukira aho ntiyongera uwo agirira urugomo.

Ni aho hakomotse urwiganwa, babona abantu bafashe undi bakarwana bakamuniga bakiyamirira bati ‘’Noneho naka bamutereye ku wa Kajwiga’’ nkuko abasore b’i Mukarange batereye Kajwiga ku munigo.

Guterera ku wa Kajwiga: Kuniga, guta ku munigo

Byavanywe mu gitabo “Ibirari by’Insigamigani” cyanditswe na MULIHANO Benoit

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo