Inkomoko y’imvugo ’Nyir’amaguru yirukiye nyir’umugisha’

Uyu mugani bawuca iyo babonye umuntu wiremyemo amahate ahirimbana ubudahwema, ibintu byamara gutengamara hakagororerwa undi, utarushye nka we ; ni bwo bavuga ngo ’Nyir’amaguru yirukiye Nyir’umugisha’.

Wakomotse kuri Kibibi na Ruzigana, bari abagaragu ba Mukobanya, ahayinga umwaka w’i 1400.

Ku ngoma ya Cyilima Rugwe, hadutse umugabo w’umugoyi witwa Mulinda, agaba ingabo ze zitera u Rwanda, ubwo yashakaga kurwigarurira. Anesha Kabagali n’ Amarangara n’i Nduga, acumbika mu Mizi ya Kabare munsi ya Kamonyi. Atuma kuri Cyilima, ati : "Muhe umukobwa wawe Nyabarondo, n’inka yawe Munono n’ingoma yawe Cyimumugizi mubone gukiranuka !"

Rubanda rumaze kumva ubwo butumwa, beguka kuri Rugwe asigara wenyine ; ni bwo agiye kwihisha mu gisura cyari mu ibanga rya Kamonyi, akimaramo iminsi. Cyilima Rugwe amaze gusumbirizwa, atuma ku muhungu we Mukobanya wari i Bumbogo bwa Mbirima, ati "U Rwanda rwatsinzwe ; rwatsinzwe na Mulinda w’Umugoyi ; yanesheje Kabagali, Marangara, Nduga na Rukoma none acumbitse mu Mizi ya Kabare ku Kamonyi, ati kandi yantumyeho amananiza, ambwira ngo mwoherereze inka yanjye Munono, n’ingoma yanjye Cyimumugizi, n’umukobwa wanjye Nyabarondo, ati none abigenze ate ?"

Intumwa ya Rugwe iragenda ibwira Mukobanya ubutumwa. Mukobanya ariyumvira, asubiza iyo ntumwa, ati genda umumbwirire uti "Tanga Nyabarondo ni umukwobwa wawe, utange na Munono warayoroye ; naho Cyimumugizi si ubuteto ; uti "Ahubwo izamuca mu mubyimba !"

Nuko intumwa ya Cyilima, irahindukira imubwira ubutumwa bwa Mukobanya. Ikimara guhaguruka i Bumbogo, Mukobanya abwira ingabo ze z’ Abambogo ko i Bwami bamerewe nabi. Bahera ko bambuka Nyabarongo batabaye Cyilima Rugwe ku Kamonyi mu gisura yari yihishemo.

Ubwo Mulinda na Mukobanya bahuriye i Kinyambi cya Rugalika, Mukobanya arahamutsinda. Ubwo rubanda rw’ i Nkuruzuzu na bo bica Nkuba ya Nyabakonjo mu Bwanacyambwe. Abo bavuye i Bwanacyambwe bambukira mu cyambu cyo munsi ya Gihinga kitwaga Rutare, bateranira mu bitwa bya Kamonyi barara bavuga amacumu. Ku wundi munsi barara inkera yo gutera u Bugoyi. Ni bwo Kibibi yahize n’undi mugabo witwaga Ruzigana, ati "Nitugera i Bugoyi tuzabutsinda, ariko umubisha wa mbere ni uwanjye."

Ruzigana ati "Urirarira ; nitugera i Bugoyi koko ibyo uvuze ko tuzabutsinda ni koko, ariko ibyo ubeshye ni uko uvuze ko umubisha wa mbere ari uwawe, ati "Umubisha w’ibanze ni uwanjye." Mukobanya agumya kwumva imihigo yabo bombi, na we, ati "Ubugoyi tuzabutsinda koko nta we ubishidikanya ; ati "None rero wowe Kibibi na Ruzigana, uzabanza kwica umubisha ni we nzabugabira".

Ni bwo bageze ingabo zijyana na Mukobanya (yari akiri Umututsi atarima (ataraba Umwami) akigira ku rugamba. Ingabo ziboneza iya Kibuye, zambukira i Kilinda. Bageze mu rugabano rwa Bugoyi, bahura n’Abagoyi. Kibibi abirohamo, yirukana Umugoyi aramutota Ruzigana agumana na Mukobanya. Ubwo Kibibi yica wa mubisha yatose. Abagoyi bararakara bakubita Abanyarwanda inshuro. Mukobanya aratsikira. Umugoyi agiye kumutera, Ruzigana amurasa inkumbi amutsinda imbere ya Mukobanya ariko Kibibi yishe kare ; yabanje.

Nuko u Bugoyi buratsindwa ; bafata umuhungu wa Mulinda witwaga Rushema, bamuzanira Mukobanya aramutanga. Bwije barara inkera y’imihigo. Kibibi ati "Ibanze ni irya njye mu Bugoyi !" Abahungu bose bati "Ntabeshya, ibanze ni irye ! Ni we waroboye Umugoyi hagati y’ingamba zombi, amwirukana tureba, amutsinda mu rubuga. Mukobanya aranga ati "Ibanze ni irya Ruzigana warashe Umugoyi wa mbere inkumbi ati "U Bugoyi ni ubwe !" Abahungu barumirwa.

Ni bwo Kibibi bamwise Nyir’amaguru, kuko yirukanye Umugoyi akamwica mbere, ariko u Bugoyi bugahabwa Ruzigana wishe nyuma kandi ari byo bahigiye. Ubwo rero Kibibi yirukiye Ruzigana wagabanye u Bugoyi !

Kwirukira nyir’umugisha = Kuruhira abandi .

Hifashishijwe igitabo cy’Ibirari by’insigamigani

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo