Inkomoko y’imvugo "Ndatega zivamo"

"Ndatega zivamo!" ni umugani wamamaye mu Rwanda, ucibwa n’umuntu umaze kugira intege nke. Waturutse ku mugabo witwaga Ntambabazi ya Rufangura, mu Bitagata bya Muganza i Rukoma (Gitarama), ahayinga umwaka w’i 1600.

Ntambabazi uwo yari umuzigaba, yimuka mu Bwanacyambwe i Ruhanga na Mbandazi, ajya gutura i Rukoma mu Gishubi cya Muganza ahitwa mu Bitagata. Yari umutezi w’inyamaswa, impu zazo akazijyana i Bwami, cyane cyane iz’ingwe. Uwo mwuga Semugeshi arawumushimira bituma amugororera, amugira umunyamuhango wo gutura impu z’ ingwe.

Ntambabazi amaze kuba umunyamuhango, akoranya bene wabo arabibabwira, bose baba abatezi b’i Bwami. Aba umutoni cyane kuri iyo ngoma ya Semugeshi. Amaze gutanga, hima Kigeli Nyamuheshera, yima Ntambabazi amaze kuba umusaza, na none agumya gutura izo mpu z’ingwe, ariko ubutoni buragabanuka.

Bene wabo babonye ko atakiri umutoni bajya kumuhakanwa i bwami bashaka kugabana ubutware bwe ndetse n’inka z’ibiti yagabanye, hamwe n’ingororano yahawe. Batangira kwanga kujya batega kugira ngo Ntambabazi nabura impu zo gutura i Bwami, bizamuviremo icyaha cyo kunyagwa.

Nuko kuva ubwo, Ntambabazi yababwira bakabyanga. Impu zimaze kubura, i Bwami baramutumira, baramutonganya bamubaza igituma atagitura impu. Ababwira ko bene wabo bamugandiye (bamunaniye, bamusuzugura). I Bwami barabatumiza, bababaza icyatumye bigira ibigande kuri Ntambabazi, bakanga gutega inyamaswa. Abandi bireguza ko Ntambabazi ababeshyera, bati "Ntabwo atubwira, ahubwo niwe wabyanze gusa." I Bwami bongera gutonganya Ntambabazi baramwirukana na bene wabo, ngo bajye kuzana impu igitaraganya.

Bageze iwabo mu Bitagata, Ntambabazi ababwiye kujya gutega bararicurika baramwangira. Ubwo bategaga mu Gisizi kuri Nyabarongo. Haciyeho iminsi, Ntambabazi agira ubwoba, arasindagira gisaza, ajya mu Gisizi gutega ingwe; agenda wenyine kuko yari inshike nta kana agira. Agezeyo, ashaka igiti cy’amaboko aragishinga. Akigonze kiramunanira, apfa kujenjeka arataha. Bukeye aza gusura umutego we. Ahageze asanga ingwe yaguyemo ariko irawujyana kuko utari ukomeye watezwe n’umunyantege nke.

Ubwo i Bwami nanone bamutumaho ngo bamubaze aho yahejeje impu. Agezeyo baramutonganya, ndetse noneho baranamukubita. Inkoni zimuriye, ati: «Nimundeke njye kuzizana». Ariko byari ibyo gutakamba nta zo yari afite. Baramurekura, bati : «Genda uzizane vuba», aragenda. Abuze uko agira, yongera gusubira mu ishyamba atega kwakundi, nanone ingwe iguyemo irawujyana. Asubiyeyo gusura, ahasanga amara masa (ubusa). Agira umujinya, ati "Ngiye i Bwami mbabwize ukuri nibashaka banyice!"

Aragenda n’i Bwami, agezeyo akoma yombi, ati: "Nyagasani ndatega zivamo; nateze ingwe ku ngoma ya so Mutara nkiri muto, aratanga ndasigara; none dore ndi umusaza kandi w’inshike; nta ntege nkigira na bene wacu banze kumfasha; ngerageza gutega ingwe zikavamo, umutego zikawujyana."

Ubwo bagenzi be bahakanywe babwira Nyamuheshera bati «Nyagasani twabyirukanye na so, Ntambabazi uyu araturuta ubukuru, none si ukwangirira». Bati "Ntabwo yashinga umushibuka wo gufata ingwe n’imbaraga zayo uzi!"
Kuva ubwo Nyamuheshera aramureka, atumira bene wabo, aba aribo ategeka gukomeza uwo muhango wabo wo gutega no gutura impu z’ingwe.
" Gutega zivamo = Kunanirwa umurimo kubera intege nke."

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo