Impamvu 7 nta muntu numwe ukwiriye kwifotoza yambaye ubusa

Umuvuduko w’iterambere ry’isi uri kugenda ujyana nuw’ ikoranabuhanga muri rusange. Muri iki gihe telefoni zigezweho zifasha abantu mu itumanaho zigenda ziyongera. Gusa akenshi usanga abakundana bazikoresha nabi bikaba byabakururira kugwa mu rwobo batazapfa bikuyemo cyangwa bakagira igisebo ubuzima bwabo bwose .

Mu gitondo cyo ku wa Mbere tariki 15 Mata 2019 ku mbuga nkoranyambaga hacicikanye amashusho y’umunyezamu wa APR FC, Kimenyi Yves agaragaza uyu mukinnyi yambaye ubusa.

Amashusho yakwirakwijwe ku mbuga nkoranyambaga agaragaza uyu mukinnyi asa naho aganira n’umukunzi we berekana ubwambure bwabo.

Inkomoko y’ayo mashusho yakwirakwijwe cyangwa se ukuri kwayo sibyo tugiye kugarukaho muri iyi nkuru ahubwo tugiye kugaruka ku mpamvu nta muntu n’umwe ukwiriye kwifotoza yambaye ubusa.

Uretse ko uru ari urugero ruba rugiye mu itangazamakuru kuko n’ubusanzwe Kimenyi Yves ari ikimenyabose kuko ari n’umunyezamu w’ikipe y’igihugu, Amavubi ku buryo buri kantu kamubaho katabura kujya mu itangazamakuru cyangwa gukwirakwira ku mbuga nkoranyambaga, hari benshi bahura n’ibibazo bikomeye kubwo koherereza abasore cyangwa abakobwa bakundana amafoto yabo agaragaza ubwambure.

Muri iyi minsi bimaze kuba nk’akamenyero ko abakundana bohererezanya amafoto bambaye uko bavutse. Nyamara abenshi mu babikora, babikora batazi ko ejo ibintu byahinduka , ya mafoto akaba intandaro yo kubandagaza ku karubanda.

Muri iyi nkuru tugiye kurebera hamwe impamvu 7 nta muntu wiyubaha cyangwa wubaha ubuzima bwe, uretse no koherereza umusore cyangwa umukobwa amafoto y’ubwambure bwe , ntanukwiriye kwifotora cyangwa gufotorwa amafoto agaragaza ubusa bwe.

1.Urukundo mukundana rudasanzwe uyu munsi ejo rwayoyoka, akakwandagaza

Nubwo muri iyi minsi mufitanye urukundo rubagurumanamo ndetse rufite ubugi butyaye cyane , ariko ejo cyangwa ejo ubundi mushobora gutandukana n’umusore cyangwa umukobwa mukundana ubu bitewe n’impamvu zinyuranye. Buri wese agira uko yakira igikomere cyo gutandukana n’umukunzi we. Kukwihimuraho agashyira amafoto y’ubwambure bwawe kukarubanda ni kimwe mubyo yakora utigeze utekerezaho mbere y’uko kuyohereza.

2.Ifoto ntisaza

Tugarutse ku ngingo ya mbere, hari igihe ukundana n’umusore cyangwa umukobwa bikaba ngombwa ko mutandukana bitewe n’impamvu zinyuranye , ntimubane ngo mushinge urwanyu.

Iyo mutandukanye, bishyira kera ugashaka undi musore/mukobwa mukundana byarimba mukabana. Ya mafoto woherereje umusore/umukobwa mwakundanaga ashobora kugusenyera urugo mu buryo bumwe cyangwa ubundi.

Tekereza uko byagenda warubatse urugo, mubanye neza n’umugabo/umugore ,warabyaye uri umugore/umugabo wizihiye urugo , hanyuma ya mafoto yawe wambaye uko wavutse akerekwa umugabo/umugore wawe?

Urwo rugo rwazongera kugarukamo amahoro? Si ikimenyetso gifatika se ko wahoze ufite ingeso y’ubusambanyi nubwo waba ntayo wigeze? Icyizere yakugiriraga cyaba kigikomeje?Abana bawe bayabonye babifata gute?Waba ukiri umubyeyi bubaha kandi baha agaciro?

3.Mwene aya mafoto ashobora kubonwa n’utabigenewe

Telefoni, mudasobwa cyangwa ahandi hose wayabikwa bishobora gutakara cyangwa bikibwa. Ese nyuma yo gutakaza kimwe muri ibi tuvuze amafoto yawe azagarukira he? Ese uwo wayoherereje we kubw’ibyago bimugendekeye gutya, byagenda gute?

Uretse kwibwa cyangwa gutakara, hari igihe umusore/umukobwa woherereje amafoto y’ubwambure bwawe ashobora kuyirambika akaba yabonwa n’undi cyangwa nawe akayiyoherereza.

Uretse nibyo kandi umusore/umukobwa mukundana agira inshuti abwira amabanga ye yose, amafoto yawe ashobora kuba yarayeretse bagenzi be nabo bakaba bazi ubusa bwawe. Ese utekereza ko bazongera kukubaha nkuko babigiraga ? Umukoresha wawe aramutse ayabonye, utekereza ko uba ugifite agaciro wari usanganywe imbere ye ? Rimwe na rimwe bishobora kukuviramo gutakaza akazi kandi ari ibintu wari ukwiriye kwirinda.

4.Ushobora gusabwa ingurane y’amafaranga cyangwa kuryamana n’uwo utatekereje

Ni benshi mu bakobwa bagiye batakaza mwene aya mafoto, hanyuma bagashozwa ku nkeke nuyafite zo gutanga ingurane y’amafaranga menshi cyangwa ikindi kiguzi. Uretse nibyo kandi hari igihe umusore cyangwa umugabo agusaba ko mwaryamana kugira ngo akomeza kukubikira ibanga , kubera gusa ifoto wifotoye cyangwa wafotowe ntawe ugushyizeho agahato.

5.Amafoto y’ubwambure bwawe ashobora kugushyira muri gereza, kugusibira amayira no kukwangiriza isura muri rubanda

Nta kintu cyiza kuri iyi si nko gukundana n’umusore/umukobwa , na we akakugaragariza amarangamutima nkuko ubigira. Umuntu ahinduka nk’ikirere, hari igihe wa musore/umukobwa ashobora kwiga imico mibi ubona utakwihanganira bikaba ngombwa ko mutandukana.

Kuba waramuhaye amafoto yawe wambaye ubusa, ashobora kubigira igikangisho, bityo mugakomeza gukundana kubwo kubura uko ugira, ukaba udatandukanye cyane n’umuntu uri muri gereza.

Amafoto agaragaza ubusa bwawe , igihe agiye kukarubanda ashobora kugusibira amayira nko mu kuba wabona akazi keza kagendanye n’ibyo wize cyangwa se bikaba byakwangiriza isura yawe mu muryango wawe, mubo mukorana, n’ahandi.

6. Kumwoherereza amafoto y’ubwambure bwawe sibyo bigaragaza urukundo

Nubwo benshi mu bakobwa n’abasore boherereza abasore/abakobwa amafoto bambaye uko bavutse mu rwego rwo kubashimisha no kubagaragariza urukundo, iki si cyo kimenyetso cyatuma ugaragariza umusore/umukobwa ko umukunda. Nubwo yabigusaba inshuro 100 ukwiriye kumwumvisha ko ubwambure bwawe atari cyo kigaragaza igipimo cy’urukundo umukunda, ko kandi niba akubaha , akwiriye kumva ubusobanuro bwawe.

7.Ni umuco w’amahanga

Kwigana iby’ahandi si bibi ariko icya ngombwa ni uguhitamo ibidufitiye akamaro atari ugupfa kwakira ibije byose. Kwifotoza amafoto y’ubwambure si indagagaciro z’umunyarwanda ahubwo ni umuco abantu bagiye bigana abazungu. Mbere yo kubyigana buhumyi, banza upime ku munzani inyungu wakuramo uzigereranye n’ingaruka mbi zishobora kukugeraho igihe byaba bihindutse uko utabiteganyaga.

Abwirwa benshi akumva beneyo. Izi ni zimwe mu mpamvu nta muntu (udacuruza ubwambure bwe cyangwa ngo abe yicuruza) ukwiriye kwifotoza ifoto igaragaza ubwambure bwe.

Iki ni igitekerezo cy’umwanditsi ku giti cye. Nawe ufite ukundi ubibona. Shyira igitekerezo cyawe kuri iyi ngingo ahabugenewe ugire n’inama utanga.

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(3)
  • Komeza Innocent

    Ibi bintu utubwiye nibyo cyane .Christophe, ariko cyane cyane
    icyo nkuyemo n’ukutiyubaha

    - 15/04/2019 - 21:12
  • Habumuremyi Theoneste

    Mbanje gushimira Rwanda Magazin, Christophe nabo muri gufatanya rwose mu kwigisha umuco. Mu byukuri mu Kinyarwanda baravugango "Utakubonye ntakubara" Kabone rero niyo yaba uwo mwashakanye rwose nsanze bidakwiye ko hagira utunga ifoto yawe wambaye ubusa kuko uba wageze kare kuri bose babireba. Bavandimwe twiyubahe ababikoze twitwararike abatarabikora nabo twirinde kugwa mu igishuko. Minisiteri y’Umuco na Sport nayo ikaze umurego mu kurinda umuco nyarwanda. Banyarwanda bavandimwe ndabakunda kdi mbifurije imigisha yose! Mugire amahoro

    - 28/06/2019 - 02:28
  • ######

    nago bisanzwe pe

    - 7/12/2019 - 17:19
Tanga Igitekerezo