Ihuriro ry’abahanzi b’injyana gakondo ryamaze kubona abayobozi bashya

Ishakwe Gakondo Music Union, ihuriro ry’abahanzi nyarwanda baririmba indirimbo gakondo ryamaze kubona abayobozi bashya ndetse rinahindurirwa izina. Semanza Jean Baptiste uzwi cyane ku izina rya Jaba Star Intore ubu niwe muyobozi waryo.

Ku cyumweru tariki 20 Mutarama 2018 nibwo hateranye inteko rusange y’abahanzi baririmba indirimbo gakondo. Intego nyamukuru kwari ukuzuza imyanya y’ubuyobozi ndetse no gusimbuza abatorewe izindi nshingano ku buryo batakibona umwanya wo kubibangikanya no kuyobora Ishakwe.

Nyuma y’amatora, Semanza Jean Baptiste niwe watorewe kuba Perezida wa Ishakwe Music Union. Asanzwe ari umuhanzi ku giti cye, ni umubyinnyi mu itorero ry’igihugu Urukerereza ndetse akaba ari nawe kapiteni waryo. Semanza kandi niwe ukuriye Itorero Imena Cultural Troupe ribyina imbyino za Kinyarwanda rikunda gutumirwa no hanze y’u Rwanda mu maserukiramuco atandukanye.

Visi Perezida yabaye Nzayisenga Sophie. Nzayisenga Sophie, ni umugore uzwi mu Rwanda kuva kera cyane akiri umwana aririmba acurunga inanga, umwuga yatojwe na se Kirusu Tomasi kuri ubu utakiriho. Na we ni umwe mu bahanzi gakondo bakunda gutumirwa hanze y’u Rwanda gucuranga inanga.

Abandi batowe ni Kayigemera Sangwa Aline wotorewe kuba umunyamabanga. Umubitsi ni Iyakaremye Justin. Komite ngenzuzi igizwe na Mucyo w’Intore, Kayiranga Frankey na Mbabazi Marie Louise.

Komite nkemurampaka igizwe na Harorimana Emmanuel, Kamanzi Gueva na Habimana Emmanuel. Hanatowe kandi komite y’abajyanama igize n’Intore Masamba, Mariya Yohana ndetse na Muyango.

Abatowe bose bagiye gushyira hamwe mu kunoza ibikorwa byo gushaka ubuzima gatozi by’ihuriro. Biyemeje kandi kurebera hamwe ahazaza h’umuziki gakondo. Muri iyo nteko rusange ninaho hemerejwe ko izina ry’ihuriro ry’abahanzi gakondo ryahindurirwa izina rikaba Ishakwe Gakondo Music Union. Mbere ryitwaga Ishakwe Gakondo Union.

Semanza Jean Baptiste watorewe kuyobora Ishakwe Gakondo Music Union

Nzayisenga Sophie na Harolimana Emmanuel ni bamwe mu batowe muri komite nshya. Nzayisenga yatorewe kuba Visi Perezida, Harolimana atorerwa kuba umwe mu bagize komite nkemurampaka

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo