Abategura Miss Rwanda basabye imbabazi nyuma y’uko abahatanira ikamba bakamiye mu tudobo

Nyuma y’uko hacicikanye amafoto y’abahatanira ikamba rya Miss Rwanda 2018 bakamira mu tudobo tuvamo isabune ya Omo (Nomi), abategura irushanwa rya Miss Rwanda basabye imbabazi. Amafoto yasohotse agaragaza ibihabanye n’umuco ngo siwo wari umugambi wabo.

Kuri iki cyumweru tariki 28 Gashyantare 2018, nibwo abategura irushanwa banyujije ku mbuga nkoranyambaga amafoto agaragaza abo bakobwa bagaragaza ubuhanga bafite mu gukama inka. Icyatunguye benshi ni uko abo bakobwa bakamiraga mu tudobo tuvamo isabuni ya ‘Omo’ aho gukamira mu cyansi nkuko bisanzwe mu muco nyarwanda.

Benshi ku mbuga nkoranyambaga barabinenze, bibaza niba koko abo bakobwa bigishwa ibijyanye n’umuco mu gihe bigishirizwa gukamira mu tudobo tuvamo isabuni.

Mu itangazo, Rwanda Inspiration Back up itegura irushanwa rya Miss Rwanda yashyize hanze mu Kinyarwanda n’icyongereza, yatangaje ko isaba imbabazi abanyarwanda kuko abakobwa bahatanira ikamba bagaragaye bakama inka mu buryo buhabanye n’umuhango wo gukama kandi ari umwe mu biranga umuco nyarwanda.

Iri tangazo rikomeza rivuga ko nubwo abo bakobwa bahigiye byinshi ariko ngo uko amashusho yasohotse sicyo cyari kigambiriwe ari nayo mpamvu abategura irushanwa banditse basaba imbabazi.

Itangazo risoza rivuga ko umuco ari inkingi ikomeye mu gikorwa cyo gutora nyampinga w’u Rwanda , zirimo no guteza imbere umwana w’umukobwa no guteza imbere ubukerarugendo bushingiye ku muco w’u Rwanda.

Ifoto igaragaza abahatanira ikamba bakamira mu kadobo kavamo ’Omo’ yatumye benshi bagwa mu kantu

Itangazo Rwanda Inspiration Back up yashyize hanze risaba imbabazi abanyarwanda muri rusange

Inkuru bijyanye:

Miss Rwanda 2018: Bakamiye mu kadobo ka ‘Omo’, abantu bagwa mu kantu

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(4)
  • Natal

    Hahahaaa, naho uwo uhagaze ko ari kutwereka ibibyimbye ni uko mu muco wacu byagendaga? Ibya miss ni n’importe quoi, ndabigaye totally.

    - 19/02/2018 - 18:37
  • fiston

    Plz guys mugerageze gukora ibintu bifitiye akamaro igihugu nimbaga yabantu baba bahanze amaso iri rushanwa ryanyu.turi abanyarwanda ntimurigushaka miss Brazil kuko benshi icyo dushaka nukumenys umuco wacu kumenya ibyiwacu so mwituzanira ibyiyo kuko mushiki wanjye ni muto ntaramenya ibyiyo akeneye kumenya ibyiwabo mbere yo kujya kwiga ibyiyo mwikosore.

    - 19/02/2018 - 20:05
  • Habinshuti

    Yewe ntambabazi basabye basabye iza mafoto ntazo kwica umuco nkana! Njye ahubwo mbona nta minisiteri y’umuco tugira!

    - 19/02/2018 - 20:14
  • Habinshuti

    Yewe ntambabazi basabye basabye iza mafoto ntazo kwica umuco nkana! Njye ahubwo mbona nta minisiteri y’umuco tugira!

    - 19/02/2018 - 20:16
Tanga Igitekerezo