Uburyo tungurusumu igufasha kurinda umwijima

Umwijima ni imwe mu nyama zo munda zifite akamaro gakomeye ko kuyungurura amaraso hagakurwamo imyanda ndetse no gutunganya intungamubiri zitandukanye.Ni ngombwa rero kuwurinda kuko iyo urwaye cyangwa se udakora neza,umubiri muri rusange urahungabana ndetse umuntu akaremba cyane.

Kimwe mu biribwa byagufasha kuwurinda harimo no kujya urya Tungurusumu. Ese wari uzi ko Tungurusumu ari nziza mu kurinda umwijima wawe?

Akamaro ko gukoresha Tungurusumu mu kurinda umwijima wawe

1.Tungurusumu irinda Kanseri y’umwijima

Ubushakashatsi butandukanye bwagaragaje ko Tungurusumu irinda Kanseri y’umwijima.Tungurusumu ikungahaye cyane ku kinyabutabire bita allicin, gifasha gukura imyanda mu mwijima bita free radicals. Iyi myanda rero niyo ituma uturmangingo twa Kanseri tuba twinshi.

2. Tungurusumu irinda urugimbu (Cholesterol) ndetse n’ibinure kwibika mu mwijima

Imwe mu mimaro y’umwijima harimo no gukora uru rugimbu ndetse no gushwanyaguza ibinure bikabyazwa ingufu z’umubiri ugomba gukoresha. Hari igihe rero uru rugimbu ruba rwinshi ndetse n’ibinure bikaba byinshi mu mwijima bikaba byatera indwara yo kugira ibinure byinshi ku mwijima bita fatty liver disease. Ubushakashatsi bwakozwe rero bwasanze Tungurusumu ikura uru rugimbu ndetse n’ibinure mu mwijima.

3. Tungurusumu irinda umuvuduko ukabije w’amaraso mu mwijima (liver hypertension)

Umuvuduko w’amaraso ushobora kwiyongera mu mwijima bitewe n’impamvu nyinshi,impamvu nyamukuru ishobora kubitera ni imitsi yo mu mwijima igihe itarambuka neza,tungurusumu rero igira icyo bita arginine ituma iyi mitsi imera neza bityo bigatuma amaraso atembera neza mu mwijima.

4. Tungurusumu isukura umwijima igakuramo imyanda

Iyo umwijima ukora neza,ushwanyaguza imyanda iri mu maraso ikaza gusohoka,ariko iyo utangiye kugira intege nkeya bitewe n’imikorere mibi,ya myanda yibika mu mwijima,iyo rero iyi myanda ibaye myinshi mu mwijima itangira kuwangiza,Tungurusumu rero igira ibyo bita allicin, selenium, na vitamin C,ibi rero bisukura umwijima ya myanda igasohoka.

5.Tungurusumu irinda kubyimba k’umwijima

Tungurusumu ikungahaye ku ntungamubiri bita Vitamini B6,iyi ifasha kurinda kubyimba k’umwijima kuko igabanya ikinyabutabire bita homocysteine,bityo rero umwijima ntube wabyimba.

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo