Sobanukirwa igitera abagore bamwe guhorana ubushake bwo gukora imibonano

Ubusanzwe abagore bagira ubushake buke mu gukora imibonano mpuzabitsina ugereranyije n’abagabo. Abaganga bagaragaza ko ibi biterwa nuko, umusemburo wa testosterone uba ari mwinshi ku bagabo ugereranyije n’abagore. Kuko ugereranyije ku bagore uwo bafite ni 1/10 cy’uw’abagabo.

Gusa hari abagore bagira uyu musemburo wa testosterone mwinshi bikaba byamuzamurira iruba ryo gukora imibonano. Nyamara siwo gusa ushobora kubitera nkuko bitangazwa na Umutihealth dukesha iyi nkuru.

Ubushake bukabije cg kugira iruba ryinshi ku bagore biterwa n’iki ?

Mu buzima bw’abashakanye, kwishimira imibonano no kuyikora ukarangiza ku mpande zombi ni ryo shingiro ry’umunezero mu rugo. Nyamara kandi nanone kubigwamo urwuba, kubikunda cyane noneho by’umwihariko ku mugore, bishobora kuzana ibindi bibazo.

Nubwo hejuru twavuze ko umusemburo wa testosterone ari wo uri ku isonga mu kubitera, hari izindi mpamvu zinyuranye zishobora kubitera.

Ubuzima

Nubwo atari kenshi ubuzima bwite bw’umugore bushobora gutuma ahorana ubushake, ariko hari igihe, guhorana ubushake bishobora guturuka ku kuntu abayeho cyangwa indwara runaka. Ibi bikosorwa iyo aganiriye na muganga noneho cya kibazo cyavaho, na rya ruba rikagabanyuka.

Ibiyobyabwenge n’inzoga

Abagore bamwe bakoresha ibiyobyabwenge kimwe n’abanywa amayoga cyane cyane akaze bahorana ubushake bwo gukora imibonano. Kuvura uyu mugore ni ukumufasha kureka ibibimutera, bikozwe n’uwo babana cyangwa umuganga w’indwara zo mu mutwe. Iyo bibaye ngombwa hatangwa n’imiti

Imikorere mibi y’ubwonko izwi nka Bipolar Disorder

Umugore ufite iki kibazo akenshi birangwa nuko ashaka cyane gukora imibonano. Ubu burwayi buba hagati y’ibice 2; biva ku kugira ingufu nyinshi bizwi nka mania bikagera ku kwiheba no kwigunga (depression). Usanga uyu agira ubuzima buhindagurika rimwe ukabona ameze nk’uwataye umutwe ndetse afite ingufu nyinshi ubundi ugasanga yajunjamye mbese byamucanze. Imiti ya depression hamwe n’ubujyanama bifasha umurwayi.


Imikorere mibi y’impindura

Nubwo bidakunze kubaho ariko hari igihe impindura (pancreas) ibyimba bigatuma ikora imisemburo myinshi ya insulin, glucagon na somatostatin. Nuko iyo misemburo igatera indi misemburo y’umubiri gukora nabi bikongera iruba.

Uburwayi bwo kurangiza bihoraho

Iki ni ikibazo gikomeye kurenza ibindi aho umugore arangiza bikamurenga ndetse agahita yongera kwifuza kubikora. Umugore ufite iki kibazo niyo wamukora ku ibere gusa ahita arangiza, ku buryo ku munsi ashobora kurangiza inshuro nyinshi.

Hagati aho rero mu gitsina cye kubera amaraso ahora atemberamo ari menshi hahora habyimbye kandi harimo ubushake.

Imikorere idasanzwe y’imvubura za adrenaline
Iyi nayo ni indi mpamvu itera ubushake bwinshi. Kuko hakorwa imisemburo myinshi ya adrenaline. Imiti imwe nayo ishobora kubigiramo uruhare nka epinephrine.

Uyu mugore kandi anagira ibigango nk’abagabo, ubwanwa n’ubwoya bwinshi.

Izindi mpamvu

Uretse ibi tuvuze haruguru hari n’izindi mpamvu, zimwe muri zo zidahoraho zongera ubushake bwinshi bwo gukora imibonano:

  • Imwe mu miti ikoreshwa mu kwica udukoko mu bihingwa ishobora gutera imikorere mibi y’imisemburo bikanagera ku bushake bwo gukora imibonano.
  • Ubwigunge n’agahinda na byo hari abo bitera gushaka imibonano dore ko bizwi ko iyo umugore (n’umugabo ni uko) arangije bituma yumva atuje kandi aruhutse.
  • Kuba umugore atwite nabyo byongera ubushake. Ibi biterwa nuko imisemburo myinshi irekurwa iyo umugore atwite. Iyi misemburo ituma amabere abyimba ndetse n’igitsina kikabyimba kubera amaraso atemberamo ari menshi; bigatuma ubushake bwiyongera. Gusa uko inda igenda ikura biragabanyuka.

Umusemburo wa Testosterone ugira uruhare runini

Umusemburo wa testosterone nkuko twatangiye tubivuga ni wo uza ku isonga mu bitera umugore kugira ubushake bwinshi bwo gukora imibonano.

Uyu musemburo ukabura igice cy’ubwonko gishinzwe kongera ububobere. Niyo mpamvu mu gihe cy’uburumbuke naho ubushake bwiyongera kuko ububobere buba bwiyongereye;

Ku bagore bamwe iyo bacuze, kuko imisemburo gore iba iri gushira, nabo bagira ubushake kuko testosterone yo iba itagabanyutse.

Ibi muri rusange bikosorwa bite

Hari ibintu binyuranye ushobora gukora mu guhangana n’iki kibazo:

  • Abagore bamwe bafata inyongera za estrogen kugirango testosterone icike intege
  • Siporo zo gukoresha ingufu nko kubyina, kwiruka n’imirimo yindi y’ingufu nabyo birafasha
  • Gutekereza ku bindi bidafite aho bihuriye n’imibonano nabyo birafasha. Nko kuririmba, meditation, yoga, gutembera nabyo birafasha
  • Imiti ibuza ikorwa rya testosterone izwi nka anti-androgene nayo irakoreshwa mu gutuma ubu bushake bugabanyuka
  • Kurangiza byaba kenshi cyangwa gacye bireba cyane ubuzima bw’imyorokere cyane ku bagore.

Gusa akenshi ku bagore kurangiza ku buryo bworoshye, kugira iruba riringaniye cyangwa kugira ubushake ari uko umugabo amuteguye, nibyo byerekana umugore muzima. Iyo birenze ugasanga uhora ushyukwagurika bisaba kugana umuganga cyangwa undi muhanga usobanukiwe akagufasha .

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo