Iki kibazo kijya cyibazwaho na benshi igisubizo cyacyo kirahari kandi nukurikira neza iyi nkuru uzamenya uko wabara neza ukamenya iminsi yawe y’uburumbuke.
Reka dutangire iyi nkuru dusubiza ibibazo by’amatsiko abantu benshi bajya bibaza, nyuma yaho niho turi burebere hamwe uko wabara ukwezi k’umugore cyangwa umukobwa.
Ese igihe cy’uburumbuke ni iki?
Igihe cy’uburumbuke ni igihe kimara iminsi inyuranye bitewe n’imiterere n’imikorere y’umubiri w’umukobwa cyangwa umugore; kikaba ari igihe aba ashobora gusama aramutse akoze imibonano mpuzabitsina idakingiye kandi adakoresha uburyo bwo kuboneza urubyaro. Iki gihe gishobora kuba kigufi cyangwa kikaba kirekire bikaba ahanini biterwa n’uburyo ukwezi k’umugore guteye; iyo kudahindagurika, guhindagurika, ari kugufi cyangwa ari kurekure. Muri iki gihe imikorere y’umubiri w’umugore irahinduka, ari naho ashobora kubonera ibimenyetso bimwereka ko yasama.
Ese umuntu ari mu mihango yatwita?
Yego rwose birashoboka. Aramutse agira igihe cy’uburumbuke gihera nko ku munsi wa 4, kandi imihango akayimaramo wenda iminsi 6, urumva ko umunsi wa 4 wagera akiri mu mihango. Aho rero yasama aramutse akoze imibonano mpuzabitsina idakingiye kandi akaba adakoresha uburyo bwo kuboneza urubyaro.
Ese kujya mu mihango kabiri mu kwezi si ikibazo?
Oya rwose si ikibazo. Ukwezi k’umugore gutandukanye cyane na kwa kundi ko kuri kalendari. Gusa twifashisha uko kuri kalendari kugirango tubare uk’umugore.
Rero dufashe urugero rw’umugore ugira ukwezi kw’iminsi 26, najya mu mihango ku itariki 2 z’ukwa 8, azongera ayijyemo kuri 28 z’ukwa 8 nanone!!!!
Bizaba ikibazo ayigiyemo hatarashira byibuza iminsi 21 uhereye ku munsi yagiriye mu mihango iheruka. Aho nibwo harebwa indi mpamvu yabiteye.
Kutayijyamo nabwo udatwite birashoboka bitewe ahanini n’uburwayi butuma imisemburo imwe n’imwe idakorwa, guhindura uko wari ubayeho, imirire se n’ibindi.
Ishobora no kuza itunguranye bitewe n’ubwoba budasanzwe, uburwayi, ibyishimo birenze, stress, n’ibindi.
Ni iki kigaragaza ko iminsi y’uburumbuke yageze?
Nkuko twabivuze hejuru, iminsi y’uburumbuke irangwa n’impinduka ziba mu mikorere y’umubiri w’umugore bitewe nuko imisemburo iba mu mubiri we imwe iba yiyongereye indi ikagabanuka.
Ibimenyetso waheraho ukamenya ko uri mu minsi y’uburumbuke ni ibihe?
Icya 1 nuko ushobora kugira agaheri kamwe ku kananwa, munsi y’izuru se, mu gatuza hafi y’amabere, mu bitugu, cg ukagira uduheri tutari twinshi ariko tunini ku itama rimwe. Ibi ariko bishobora no kuba ugiye kujya mu mihango ,gusa iyo bibaye umaze iminsi mike uvuye mu mihango ni ikimenyetso cyuko uri mu minsi y’uburumbuke.
Ururenda rwo muri nyababyeyi rusa n’urukomera rukarenduka cyane. Ibi uzabimenya winjiza intoki 2 mu gitsina noneho wazikuramo ukajya uzegeranya ukongera ugatandukanya. Iyo ari igihe cy’uburumbuke ubona rurenduka ntirucike ngo rutandukane.
Ubushyuhe bwo mu gitsina burazamuka. Ufata igipimisho cy’ubushyuhe (thermometre) mu gitondo ukibyuka utarakandagira hasi ukinjiza mu gutsina ugapima ubushyuhe bwaho. Iyo ubonye igipimo gisanzwe cyazamutseho guhera kuri dogere 0.4 za selisiyusi, kiba ari igihe cy’uburumbuke. Gusa wibukeko hari n’indwara zituma ubushyuhe buzamuka nka malaria, rero urwaye ntuzakoreshe ubu buryo hari ubwo wakibeshya.
Ubushake bwo gukora imibonano buriyongera. Muri iki gihe, imisemburo irekurwa ituma ubushake bwo gukora imibonano buzamuka, ku buryo wumva wifuza umugabo kuruta indi minsi. Gusa aha naho twibutseko hari ibyo kurya n’ibyo kunywa byongera ubushake, uzabanze umenye niba ubwo bushake butazamuwe nibyo wariye cyangwa wanyoye.
Ibi tuvuze haruguru ni byo bizakwereka niba uri mu minsi y’uburumbuke.
Reka dusubire ku ngingo nyamukuru. Igihe cy’uburumbuke nkuko twabibonye ni igihe umugore aba ashobora kuba yasama.
Ubusanzwe intangangore iyo ikuze irarekurwa ikava mu murerantanga ikajya mu miyoborantanga ariho itegerereza intangangabo. Iyo hashize iminsi ibiri nta ntangangabo ibonetse ngo habeho gusama, ya ntangangore irapfa, hagashira iminsi igasohokana n’amaraso aribyo byitwa kujya mu mihango. Byumvikane ko umunsi nyirizina w’uburumbuke ari igihe hasigaye iminsi 14 ngo ubone imihango.
Ku bafite ukwezi kudahindagurika kuwumenya biroroshye, ku bafite ukwezi guhinduka nabo hari uburyo bwabo bwo kubibara nkuko turi bubibone.
Twibutse nanone ko intangangabo iyo zigeze mu mugore zimara iminsi 4 zikiri nzima zitegereje intangangore.
Dusubiye inyuma rero uteranyije ni iminsi 6 (2 intangangore imara ikiri nzima na 4 intangangabo zimara), ukongeraho undi munsi w’icyizere cyuzuye ikaba iminsi 7. Impamvu uyu munsi wongerwaho nuko hari abagabo bagira intanga zimara iminsi 5 zikiri nzima, iyo ziri mu mugore.
Dufashe umugore ufite ukwezi kw’iminsi 28 idahinduka, uyu mugore iminsi ye y’ uburumbuke ihera ku munsi wa 11 abonye imihango ukageza ku munsi wa 18. Mbere yaho na nyuma ntakibazo kirimo. Ariko umunsi nyirizina igi rirekurwa kuri we ni uwa 14. Kuko 28-14=14.
Ufite ukwezi kudahinduka kw’iminsi 32, ni 32-14=18. Igi rizarekurwa ku munsi wa 18 uhereye abonye imihango. Tugakuramo 3 bikaba 15, twakongeraho 3 bikaba 21. Iminsi y’ uburumbuke izahera ku munsi wa 15 abonye imihango, kugeza kuwa 21
Ku mugore cg umukobwa ufite ukwezi guhindagurika rero we ntibiba iminsi 7 gusa ahubwo birahinduka niyo mpamvu buri wese agira igihe cy’uburumbuke yihariye.
Uko bikorwa
Iyo ubonye imihango iyo tariki urayandika. Ubutaha yaza ukongera ukandika iyo tariki. Ukabikora byibuze amezi 6 akurikirana.
Ugenda ubara iminsi iri hagati y’ukwezi nukundi, gusa mu kubara ugahera ku itariki waboneyeho imihango ukageza ku itariki ibanziriza imihango ikurikira
Urugero niba imihango ije kuri 17/07 ikazongera kuza ku itariki 15/08, uzabara uhereye kuri 17/07 ugeze kuri 14/08.
Ibyo iyo ubirangije, ufata gusa iminsi yabaye myinshi n’iminsi yabaye mikeya.
Niba wabonye wenda 29, 31, 26, 30, 22 ubwo uzafata gusa 22 na 31.
Noneho kuri ya minsi myinshi uzakuramo 11 naho ku micyeya ukuremo 18.
Ku rugero rwacu, 31-11=20 naho 22-18=4
Nukuvugako uyu muntu iminsi ye y’uburumbuke ihera ku munsi wa 4 ahereye ku munsi aboneyeho imihango, kugeza ku munsi wa 20.
Agiye mu mihango tariki 17/07 iminsi y’uburumbuke yazahera tariki 20/07 ikageza tariki 05/08.
Akoze imibonano hagati muri ayo matariki ashobora gusama.
Ngibyo ibijyanye nuko wabara iminsi yawe y’uburumbuke, ukamenya iminsi yo gukoramo imibonano cyane niba wifuza gusama, ndetse ukanamenya iminsi yo kwifata niba utifuza gusama.
Source:Umutihealth.com
uwamahoro claudine
Mwiriwe nagirango munsobanurire kiyo ngeze mugihe cyuburumbuke mbyimba inda nkumva ntabiryo nshaka byaba biterwa n,iki?
######
murakoz
tuyisenge
mwarakoze kudusobanurira mujye mutubwira bwinshi byumvikana mutubwire kururenda rurenduka nurutarenduka uburyo wabitandukanya ; ikindi njyewe byarananiye kubara iminsi yanjye mumfashe menye igihe cyuburum buke igihe gitangirira kdi mfite iminsi ihindagurika murakoze cyane
blenda
iyo umuntu amaze I minsi
yirengejeho 3,4 yarikujya mumihango mbere yiyo minsi Niki kiba cyabaye cg cyahindutse kugirango atajya mumihango
claudine
Murakoze kusobanurira biradufasha.
shatar
Andika ubutumwa ESE ukwezi iyokuge korwara umutwe mwishi ntarabihiraga yaba arukubera iki
shatar
Andika ubutumwa ESE ukwezi iyokuge korwara umutwe mwishi ntarabihiraga yaba arukubera iki
######
Umukobwa usibira kujya mu mihanga ukwezi cg amezi atatu kandi adatwite nakibazo kumukobwa ese bibabyagenze ute?
Ange
None ngewe ko ntumva ibimenyetso by’uko ndi mugihe cy’uburumbuke biterwa n’iki?
jacky
Iminsi yanjye ntijya ihinduka ni 28, ubwo nabonye imihango 13/11nkora imibonano 29/11 ariwo munsi wa 17 kuva igihe nagiriye mumihango. Ubwo se naba narasamye?
Janntte
Mwaramutse na giraga ngo mufashe nagiye mumihango L18/11/2019 nkora imibonano Le 02/12 ubwo naba narasamye mumbaba rire mu nso banurire murakoze.
Kamariza olive
Ndashyaka kibabaza ikibazo umuntu akoze imibonano tariki 3/1 /2020 yaraherutse imihango tariki 24/1/2019 ese ashobora gusama murakoze
Anne
Murakoze kutwigisha nonese umuntu akoze imibonano mpuzabitsina mbere yiminsi (3) yuko aboba imihango yasama?murakoze
******
Ugiye mumihango le 1/2 ugakora imibonano kur le 18 wasamA mumfash
******
Ugiye mumihango le 1/2 ugakora imibonano kur le 18 wasamA mumfash
Jacky
Ese birashoboka ko wamara amezi atanu utabona imihango ntakindi kibazo ufite? Wenda warigeze gukoresha nkagashinge ko kuboneza ariko nyuma Yuko karangira Wenda karangiye muruku kwezi ntugasubireho ugutaha ukabona imihango ugukurikiye ukayibura mpaka amezi 5 ntakindi kibazo ufite? Ese aho iziye ukamara ukwezi kd UVA cyane ntakindi kibazo ufite? Murakoze!