RICH n’Akarere ka Gisagara batanze ubutumwa bw’ umunsi Mpuzamahanga wo kurwanya Malariya

Kuri uyu wa Gatanu tariki 24 Mata 2026, umuryango RICH ku bufatanye n’Ikigo cy’u Rwanda gishizwe Ubuzima, RBC na JHPIEGO , mu Karere ka Gisagara, Umurenge wa Nyanza bifatanije n’isi yose mu kwizihiza munsi mukuru wo kurwanya Malariya.

Ibi byakozwe biciye mu bukangurambaga bwiswe Kurandura Malariya bihera kuri Njye bwatangijwe n’ibirori byitabiriwe n’inzego zitandukanye harimo inzego z’ ubuyobozi bwite bwa Leta, abafatanyabikorwa, inzego z’ umutekano, abayobozi b’ ibitaro, ndetse n’abaturage bo mu karere ka Gisagara

Ubu bukangurambaga bwabereyemo umukino w’umupira w’amaguru . Umwe mu bakinnyi bigaragaje cyane ni umwana w’ imyaka 17 bahaye akabyiniriro ka Bogota Labama . Yavuze ko inzozi ze ari ukuzakinira ikipe y’igihugu, Amavubi.

Ubutumwa bwo kurandura Malariya kandi bwatanzwe biciye mu ndirimbo ndetse n’ ikinamico yateguwe n’amakorali aturutse mu madini atandukanye akorera mu Murenge wa Nyanza. Bari bateguye indirimbo ndetse n’imikino igendeye ku Nsanganyamatsiko ya : Kurandura Malariya Kandi bihera kuri Njye.

Amatorero ya Kinyarwanda nayo ntiyacikanywe mu gususurutsa abitabiriye ubu bukangurambaga bujyanye n’ umunsi mpuzamahanga wo kurwanya Malariya uba buri tariki 25 Mata.

Mu butumwa yagejeje ku bitabiriye iki gikorwa Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza y’ abaturage Denise Dusabe , yibukije ko akarere ka Gisagara kajya kazahazwa na Malariya , ashimira cyane abaturage ko bakomeje kwitabira ingamba zo kurwanya Malariya harimo n’uburyo bakiriye neza ababatereraga umuti uterwa ku nkuta mu nzu wirukana imibu ikwirakwiza Malariya. Yakomeje kandi ashishikariza abitabiriye ubukanguramba kwibuka ko “Kwirinda biruta Kwivuza”

Mu Gusoza igikorwa abitwaye neza kurusha abandi bashyikirijwe ibihembo harimo n igikombe ku ikipe yegukanye umwanya wa mbere muri RICH Anti Malaria Tournament.

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo