OneSight na Leta y’u Rwanda bishimiye ko abagera ku bihumbi 500 bamaze kuvurwa indwara z’amaso

Ikigo kitegamiye kuri leta cyita ku buvuzi bw’amaso “OneSight” cyifatanyije na guverinoma y’u Rwanda kwishimira ko kuva gitangiye ibikorwa byacyo muri iki Gihugu mu 2015, hamaze kuvurwa abagera ku bihumbi 500 ndetse muri buri karere habaka hari ibikorwaremezo bifasha muri ubwo buvuzi.

Ku wa Kane, tariki ya 5 Gicurasi 2022, ni bwo habaye igikorwa cyo kwishimira ibyagezweho mu bufatanye bwa OneSight na guverinoma y’u Rwanda mu muhango wabereye muri Kigali Serena Hotel.

Mu myaka irindwi imaze ikorera mu Rwanda, OneSight ikorana n’ibitaro 45 birimo iby’Intara n’Uturere mu gihe abamaze guhabwa serivisi z’ubuvuzi bw’amaso basaga ibihumbi 496.

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubuzima, Lt Col Dr Mpunga Tharcisse, yashimiye OneSight ku ruhare rwayo mu gufasha Leta y’u Rwanda kugeza serivisi z’ubuvuzi bw’amaso hirya no hino mu gihugu.

Ati “OneSight ntabwo yaje gukumira ubuhumyi, ahubwo yaje kudufasha kugeza serivisi z’amaso mu baturage. Ubuhumyi ni ingaruka z’uburwayi bw’igihe kirekire iyo utabonye ubuvuzi. Yadufashije kugura ibikoresho byo kuvura amaso, gupima, gukora indorerwamo, ku buryo ibitaro 45 byo mu Rwanda bishobora kugira ibikoresho bihagije n’abakozi bashoboye kureba ibibazo by’amaso.”

Yakomeje agira ati “Yafashije kugira ngo dushyireho uruganda rukora amataratara muri Kaminuza y’u Rwanda , idufasha kugira ngo dushyireho ishuri ry’abaganga b’amaso. Uyu munsi twashoboye kugeza ibikoresho mu bice byose by’igihugu.”

Nubwo nta mibare ifatika ihari, ariko imibare igaragaza ko byibuze umuntu 1% mu bafite imyaka 50 kuzamura, bafite ikibazo cyo kutabona mu gihe kandi n’abakiri bato basigaye bibasirwa n’uburwayi bw’amaso.

Agaruka ku bijyanye n’igiciro cy’ubuvuzi bw’amaso kiri hejuru, Dr Mpunga yavuze ko hari kwigwa uburyo Mituelle de Santé yajya igira uruhare mu buvuzi burimo ubw’amaso.

Ati “Nubwo ibyo byose, mu bibazo dufite ubu harimo ko ibikenewe nk’amataratara bitarabasha kugera ku bantu bose, biracyahenze. Hari gahunda yo kugira ngo tuvugurire imikorere y’Ubwisungane mu kwivuza twongeramo serivisi zatuma abaturage babona ubuvuzi burimo ubw’amaso, ariko bizasaba ko twongerera ubushobozi kiriya kigo.”

Tuzinde Vincent uhagarariye OneSight mu Rwanda yasabye Abanyarwanda kujya bitabira ibikorwa byo kwisuzumisha amaso kugira ngo bamenye uko bahagaze.

Ati “Ntabwo tuba dushaka ko umuntu ahera mu rugo kandi ubuvuzi bwaraje mu mavuriro atandukanye. Iyo aje ni bwo bamenya ikibazo afite, akavurwa agakira. Mu Rwanda, ubu nta burwayi bw’amaso butavurwa ngo bukire.”

Katherine G. Overbey (K-T) uyobora OneSight ku Isi yavuze ko ibyagezweho hagati yayo na Leta y’u Rwanda ari intangiriro ndetse bifuza gukomeza kugeza ubuvuzi bw’amaso ku Banyarwanda aho bari hose.

Bamwe mu bahawe ubuvuzi na OneSight bagaragaje ko bari baramaze kwakira ko badashobora kongera kureba bakoresheje amaso, ariko nyuma yo kwitabwaho amaso yabo yongera kuba mazima.

Uwitwa James Mukeshimana yagize ati "Nahuye n’umuvandimwe ambwira uburyo ku Bitaro bya Kibogora bamufashije, naje kujyayo abaganga baramfasha banyandikira indorerwamo z’amaso nzibona bidatinze. Ubu nasubiye mu kazi, mu buzima busanzwe. Ndashimira OneSight na Leta y’u Rwanda ku bwo kwegereza abaturage ubuvuzi bw’amaso”.

Ku bufatanye n’umuterankunga wayo, EssilorLuxottica, mu myaka 34 imaze, OneSight imaze kuvura abantu bagera kuri miliyoni 7 bo mu bihugu bisaga 50 mu gihe abahawe ubufasha butandukanye basaga miliyoni 46.

Tuzinde Vincent uhagarariye OneSight mu Rwanda yasabye Abanyarwanda kugira isuku y’amaso no kwisuzumisha kenshi

Katherine G. Overbey (K-T) uyobora OneSight ku Isi

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubuzima, Lt Col Dr Mpunga Tharcisse, yashimye uruhare OneSight yagize mu buvuzi bw’amaso mu Rwanda kuva mu 2015

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo