’Ntimugire ubwoba bwa Covid’ – Trump ubwo yavaga mu bitaro

Donald Trump asohoka mu bitaro bya gisirikare bya Walter Reed National Military Medical Center

Perezida Donald Trump wa Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, mu buryo butangaje yasubiye mu nyubako akoreramo ya White House kuhakomereza kuvurwa coronavirus, nyuma yo kumara amajoro atatu mu bitaro.

Perezida Trump yakuyemo agapfukamunwa ubwo yari ari ku ibaraza rya White House, mu gihe abakozi n’abajyanama benshi bo mu biro bye babasanzemo coronavirus mu minsi micye ishize.

Mbere yaho, Bwana Trump yanditse kuri Twitter ati: "Ndumva meze neza rwose!"

"Ntimugire ubwoba bwa Covid. Ntimutume iganza ubuzima bwanyu".

Kugeza ubu muri Amerika abantu barenga miliyoni 7.4 bamaze gutangazwa ko banduye coronavirus, muri bo abarenga 210.000 imaze kubica, nkuko imibare ya Kaminuza ya Johns Hopkins ibigaragaza. Ni yo mibare ya mbere iri hejuru ku isi.

Harakibazwa ku bukana bw’uburwayi bwa Bwana Trump, nyuma y’impera y’icyumweru gishize yaranzwe n’amakuru avuguruzanya y’abo mu butegetsi bwe.

Trump amaze gusubira muri White House

Ni ibiki byabaye ubwo Trump yavaga mu bitaro ?

Mu butumwa bwo kuri Twitter yatangaje mbere yuko ava mu bitaro ku wa mbere nimugoroba, Bwana Trump yasabye Abanyamerika kudatinya iyi ndwara, agira ati:

"Ndumva meze neza kurusha uko nari meze mu myaka 20 ishize!!"

Yananditse kuri Twitter ati: "Nzaba nasubiye mu bikorwa byo kwiyamamaza vuba aha!!!"

Uku gusangwamo coronavirus kwa Bwana Trump kwakomye mu nkokora ibikorwa byo kwiyamamaza bye ashaka manda ya kabiri - ari nayo ya nyuma yemewe n’itegekonshinga ry’Amerika.

Harabura igihe kitageze ku kwezi ngo habe amatora azahatanamo na Joe Biden wo mu ishyaka ry’abademokarate.

Yambaye ’costume’ y’ubururu bwijimye, ’cravate’ n’agapfukamunwa, Bwana Trump yateye intambwe asohoka mu bitaro bya Walter Reed National Military Medical Center biri mu nkengero ya Washington DC.

Ati: "Ndabashimiye cyane mwese".

Yirengagije ibibazo by’abanyamakuru, ndetse n’ikibazo kimwe cy’umunyamakuru wamubajije ati:

"Uranduza cyane, Bwana Perezida?"

Nyuma y’urugendo rugufi muri kajugujugu, Bwana Trump yafotowe ari wenyine ku ibaraza rizwi nka ’Truman Balcony’ ryo kuri White House, akuramo agapfukamunwa ke, azamura ibikumwe anatera isaluto nk’iya gisirikare.

Bwana Trump yanifashe ubutumwa bwa videwo bugenewe abaturage b’Amerika, abashishikariza gusubira mu mirimo yabo.

Yababwiye ati: "Muzayitsinda [coronavirus]. Dufite ibikoresho byo kwa muganga bya mbere byiza, dufite imiti ya mbere myiza, byose byakozwe mu gihe cya vuba gishize".

Yongeyeho ati: "Tugiye kuba imbere. Nk’umuyobozi, nagombaga kubikora. Nari mbizi ko hari ibyago byabyo, ariko nagombaga kubikora. Nahagaze imbere, nuko ndayobora".

Bwana Trump yanavuze, nka gihamya, ati: "Ubu meze neza kurushaho, wenda mfite ubudahangarwa, ntabwo mbizi".

Yanasezeranyije ko inkingo "zigiye kuza mu kanya ka vuba cyane", nubwo ikigo cy’Amerika cyo kurwanya indwara cyavuze ko nta rukingo rwitezwe kuboneka ku bantu benshi mbere ya hagati mu mwaka utaha.

BBC

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo