Ubuzima

Ninde muntu utemerewe kunywa umuti wa Bactrim?

Ninde muntu utemerewe kunywa umuti wa Bactrim?

Bagitirimu ni umuti ukubiyemo imiti ibiri trimethoprim(SOMA:TI-RI-ME-TO-PRI-ME) na sulfamethoxazole(SOMA:SI-LI-FA-ME-TO-XA-ZO-RE).Bagitirimu iri ku rutonde rw’imiti nkenerwa rutangwa n’ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku buzima( O.M.S).

Bagitirimu(Bactrim) ni izina ry’uruganda (specialité) naho umuti nyirizina witwa Co trimoxazole (generique). Uyu muti wageze ku isoko guhera mu mwaka 1974.

Bagitirimu ni umuti ukoreshwa ku zihe ndwara?

Ni umuti urinda cyangwa ukavura indwara zitewe na mikorobe zo mu bwoko bwa bagiteri (imiti uvura indwara zatewe na bagiteri izwi ku izina rya antibiyotiki).Kimwe nk’ izindi antibiyotiki, bagitirimu nayo ikora kuri bagiteri zimwe na zimwe si zose.

Bagitirimu ivura cyangwa irinda indwara zatewe ba bagiteri:

- Mu nzira z’ubuhumekero
- Mu myanya y’urwungano rw’ inkari
- Mu matwi no ku ruhu

Ni bande batemerewe gufata bagitirimu?

- Umuntu wese ufite umubiri utakira neza bagitirimu(itera arerigi)
- Umuntu wese ufite ikibazo cy’ umwijima n’impyiko
- Umuntu ufite asima
- Umuntu ufite Ikibazo cy’amaraso
- Abana bari munsi y’ imwaka 6 cyangwa bavutse igihe kitageze keretse mu gihe nta yandi mahitamo kandi nabwo byemejwe n’umuganga ubifitiye uburenganzira .
- Byagaragaye ko umugore utwite cyane cyane mu gihembwe cya mbere atemerewe gukoresha bagitirimu kuko ishobora guteza ibibazo by’igabanuka ry’amaraso ku mwana .
- Bagitirimu igera mu mashereka y’umwana ku bagore bonsa.

Umuti wa bagitirimu ufatwa ute?

- Ni umuti ufatwa umuntu yariye kugirango hirindwe iseseme cyangwa gucibwamo, ikindi uwufata agomba kunywa na amazi menshi kugirango yirinde utubuye dushobora kwikora mu rwungano rw’inkari bitewe n’uyu muti.
- Ingano y’umuti igenwa hagendewe ku burwayi ,ku myaka ,ku biro ndetse n imikorere y’impyiko n’umwijima by’umurwayi.
- Umuntu iyo amaze kumva akize ntahagarika uyu muti arawufata kugeza ingano yabwiwe n umuganga irangiye.
- Akenshi uyu muti ufatwa kabiri ku munsi ni ukuvuga buri masaha 12.
Bagitirimu iboneka imeze ite ?
Bagitirimu iboneka ari:
- Ibinini bya mg 480 (80mg za trimethoprim + 400 za sulfamethoxazole) ndetse na 960mg (160mg za trimethoprim + 800 mg za sulfamethoxazole)
- Umuti usukika(suspension) 240mg/5ml
- Umuti batera(bactrim injectable) 80mg/ml

Hakorwa iki mu gihe umuntu yafashe ingano ya bagitirimu nyinshi (overdose)?

- Kunywa amakara (charbon active)
- Kwihaga ukaruka(vomissement provoqué)

Gufata umuti neza byongera amahirwe yo gukira vuba ndetse no kwirinda zimwe mu ngaruka zawo mu mubiri.

TANGA IGITEKEREZO

Ibitekerezo(0)