Ikigo gishinzwe Ubuzima mu Rwanda, RBC, gitangaza ko hariho gahunda y’uko nibura muri 2027, abajyanama b’ubuzima bose bazaba bakoresha uburyo bwo kuvura Malariya no gutanga raporo bakoresheje telefone, aho kuba kubika amakuru mu bitabo.
Iyi gahunda iriho mu gihe RBC yerekana ko mu mwaka wa 2024/2025, abarwayi basaga 50% ba Malariya bavuwe n’abajyanama b’ubuzima, ndetse ko kuri ubu bari kubakirwa ubushobozi kugira ngo hagerwe ku ntego yo kuvuga abarwayi nibura 60%.
Munderere Viateur, Umujyanama w’Ubuzima utuye mu Karere ka Bugesera, Umurenge wa Nyamata, Akagari ka Nyamata y’Umujyi , Umudugudu wa Gatare II, akaba umwe mu bari gutanga umusanzu muri iyi gahunda, asobanura ko ubufasha bwose umurwayi akanera, abajyanama b’ubuzima babufite mu bushobozi bitewe n’uko nabihuguriwe, ndetse bagahabwa n’ibikoresho burimo imiti.
Ati “Twarahuguwe mu kuvura Malariya tuyihereye imuzi, twiga ibimenyetso byayo, uko yandura, ikiyitera,... Umuturage iyo aje akadusanga mu rugo, tumufatira ikizamini. Iyo tumusanzemo Malariya tumuha imiti tukanamukurikirana tukareba niba imiti ayinywa neza kandi yanorohewe.”
Ni ubuhamya asangiye na Umubyeyi Egidie na we utuye mu Murenge wa Nyamata, ushimangira urwego rwabo ruri kubakirwa ubushobozi, kugira ngo bafashe abarwayi benshi bashoboka.
Ati “Uruhare rwacu nk’Abajyanama b’Ubuzima ni uko hagabanyijwe abantu baremberaga mu rugo bikaba byanamuviramo urupfu. No mu buryo bw’ubukungu ku baturage bamwe na bamwe, umuntu yararwaraga akarembera mu rugo ntabashe gushaka ibitunga umuryango.”
Alphonsine Mukampfizi utuye mu Murenge wa Nyamata, Akarere ka Bugesera, ubuhamya bwe bwumvikanisha ko mu gihe cyose yiyumvamo ibimenyetso mpuruza by’indwara ya Malariya, ahita agana ku mujyanama w’ubuzima baturanye.
Uyu mubyeyi kandi ahamya ko yasobanukiwe ko Malariya ashobora kuyivuriza ku mujyana w’ubuzima kandi agakira neza, agashima Igihugu cyashyizeho iyi gahunda ibegereza ubuvuzi.
“Turashimira Leta y’Ubumwe kuko yatwegereje ubuvuzi. Ubundi umuntu yararwaraga akarembera mu rugo cyangwa se akagera kwa muganga abantu ari benshi ukaba wanarembera ku murongo. Ubu umuntu arafatwa agahita yirukira ku mujyana w’ubuzima, bakatwakira neza bakatuvura tutiriwe tujya ku bigo nderabuzima cyangwa ku mavuriro y’ibanze.”
Uyu munsi mu Rwanda ubuvuzi bwa malariya bwahawe umurongo w’uko umubare munini w’iyi ndwara uvurwa n’abajyanama b’ubuzima, nk’urwego rwegereye umuturage kurusha izindi, mu ntego ngari yo kwirinda malariya y’igikatu.
Umukozi mu Kigo cy’u Rwanda gishinzwe Ubuzima, RBC, Ukuriye Ishami ryo gukumira Malaria n’ubukangurambaga bw’iyi ndwara, Epaphrodite Habanabakize, avuga ko Minisiteri y’Ubuzima ikomeje kubakira abajyanama ubushobozi, ndetse ko hariho gahunda yo kuvura no kubika amakuru hifashishijwe ikoranabuhanga, bikaba byabagezeho bose mu gihugu bitarenze muri 2027.
“Duha umujyanama w’ubuzima ubushobozi. Iyo tuvuze ubushobozi, tuba tuvuga amahugurwa, ibikoresho n’ubundi bufasha. Ubu hari na gahunda y’uko abajyanama b’ubuzima bose mu gihugu bajya bavura, ariko bakava mu kuvurira mu bitabo, bagakoresha telefone. Ku rwego rwa Minisiteri, tugeze ku cyiciro aho abajyanama b’ubuzima bose bari guhugurwa.”
“Gahunda ihari ni uko nibura muri 2027, abajyanama b’ubuzima bose baba bakoresha uburyo bwo kuvura no gutanga raporo bakoresheje telefone.”
Uyu muyobozi kandi amara impungenge abagishidikanya ku bushobozi bw’abajyanama b’ubuzima mu nshingano zabo.
“Haracyari abaturage bacyumva ko ubushobozi bw’umujyanama w’ubuzima wenda buri hasi. Kandi mu kuvura malariya nta kindi bisaba usibye kumenya gupima no gutanga imiti. Ku bijyanye n’imiti, ubu twizera neza ko igice kinini cyayo nibura kiri muri kominote.”
Imibare ya RBC igaragaza ko mu mwaka ushize wa 2024/2025, abarwayi basaga 50% ba malariya bavuwe n’abajyanama b’ubuzima mu Rwanda. Habonetse abarwayi 1,131,314, aho hafi 600,000 bavuwe n’abajyanama b’ubuzima iwabo mu midugudu.
Munderere Viateur, Umujyanama w’Ubuzima utuye mu Karere ka Bugesera, Umurenge wa Nyamata asobanura ko ubufasha bwose umurwayi akanera, abajyanama b’ubuzima babufite mu bushobozi bitewe n’uko nabihuguriwe, ndetse bagahabwa n’ibikoresho burimo imiti
Umujyanama w’Ubuzima, Umubyeyi Egidie na we utuye mu Murenge wa Nyamata, ushimangira urwego rwabo ruri kubakirwa ubushobozi, kugira ngo bafashe abarwayi benshi bashoboka
Alphonsine Mukampfizi utuye mu Murenge wa Nyamataavuga ko mu gihe cyose yiyumvamo ibimenyetso mpuruza by’indwara ya Malariya, ahita agana ku mujyanama w’ubuzima baturanye
Umukozi mu Kigo cy’u Rwanda gishinzwe Ubuzima, RBC, Ukuriye Ishami ryo gukumira Malaria n’ubukangurambaga bw’iyi ndwara, Epaphrodite Habanabakize, avuga ko Minisiteri y’Ubuzima ikomeje kubakira abajyanama ubushobozi


















/B_ART_COM>