Ni ryari bavuga ko umuvuduko w’amaraso uri hasi ?

Muri iki gihe iyo uvuze indwara y’umuvuduko w’amaraso, abenshi bumva umuvuduko uri hejuru cyangwa Hypertension, ariko ntidukunze kwibaza mu gihe uwo muvuduko wabaye muke aribyo hypotension.Iyi rero ni indwara y’umuvuduko w’amaraso uri hasi nayo ikaba izahaza abantu cyane.

Umuvuduko w’amaraso ni iki?

Umuvuduko w’amaraso ni ingufu amaraso agendana mu mijyana n’imigarura bityo amaraso akabasha kugera mu bice bitandukanye by’umubiri.

Ni ryari bavuga ko umuvuduko w’amaraso uri hasi ?

Bavuga ko umuvuduko w’amaraso uri hasi igihe uba ufite munsi ya 90/60mmHg (ibi ni ibipimo bifatirwa kwa muganga). Gusa aha bisaba ko byibuze bagupima inshuro irenze imwe (nibura inshuro eshanu (5) zitandukanye bagasanga biri munsi ya 90/60mmHg.

Umuvuduko muke w’amaraso uterwa n’iki ?
Hari impamvu nyinshi zishobora gutera umuvuduko uri hasi w’amaraso. Muri izo harimo:

• Kuva amaraso menshi nko mu gihe wagize impanuka.

• Kuba urwaye umutima bigatuma imitsi ijyana amaraso idakora neza.

• Gucika intege bijyana no kubura amazi mu mubiri nka nyuma y’igihe utarya cyangwa uhangayitse.

• Kugira amaraso make ndetse no kunanuka bikabije.

• Kugira ubwivumbagatanyebw’umubiri budasanzwe ku kintu runaka cyane cyane imiti yo mu bwoko bwa pénicilline (byitwa anaphylactic shock).

• Kugira ubwandu bw’amaraso butandukanye.

• Imikorere mibi y’imisemburo nko kurwara diyabete, impyiko, cyangwa indwara zifata imvubura ya thyroid.

• Imiti imwe n’imwe nayo ishobora gutera iki kibazo muri yo twavuga iyo mu itsinda rya beta blockers, nitroglycerin, isohora amazi mu mubiri, ndestse n’ivura depression.

• Abagore batwite bakunda kugira iki kibazo.

• Kunywa inzoga nyinshi,itabi ndetse n;ibindi biyobyabwenge bitandukanye.
Bimwe mu bimenyetso bishobora kugaragaza ko ufite ikibazo cy’umuvuduko w’amaraso uri hasi :

o Guhorana umunaniro ndetse no gucika intege mu ngingo
o Kugira iseseme
o Kureba ibikezikezi,
o Kubabara mu gihe uhumeka,
o Uruhu ruhorana urumeza
o Kugira isereri,guta ubwenge ndetse ukaba wakwitura hasi kenshi.
o Uruhu ruhorana urumeza

Ngizi zimwe mu nama zagufasha kwirinda iyi ndwara?

o Kurya imbuto n’imboga cyane kuko zifasha kuringaniza umuvuduko w’amaraso.

o Kurya umunyu wumvikana mu biryo ariko utari mwinshi kuko ugira imyunyungugu ya Sodiyumu ifasha kuzamura umuvuduko w’amaraso.

o Kunywa amazi ahagije mu rwego rwo kwirinda umwuma ndetse no kugira ngo amaraso atavura.

o Kwirinda guhagarara igihe kirekire ku basanzwe bagira iki kibazo kuko bishobora guhagarika imikoranire y’ubwonko n’umutima amaraso yananiwe kugera muri ibyo bice.

o Kwirinda kunywa ikawa nyinshi mu ijoro ndetse n’ibindi binyobwa birimo ibisindisha kuko bigabanya umuvuduko w’amaraso.

o Gukora siporo zihagije kuko zifasha kuringaniza umuvuduko w’amaraso

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo