Ni iki kiba mu mubiri wawe iyo uriye pizza ? Hirya y’uburyohe bwa pizza, hari indwara

Pizza…uyivuze, akenshi uwayiriye nubwo byaba inshuro imwe, yirigata iminwa kubera uburyo inurira bihebuje. Ikiribwa gikoze muri fromage, inyama, imboga rwatsi nke, byose hamwe bitekanywe ubuhanga bwo kuryoshya ifunguro.

Ni ibyo kurya bikundwa cyane n’abana, ingimbi n’abangavu, abiga muri za kaminuza n’andi mashuri makuru. Gusa n’abakuze, hiyongereyeho n’abakunda kunenganenga andi mafunguro, ka pizza gakunda kubagera ku nzoka.

Ushobora kwibaza uti “Uretse uburyohe bwayo [pizza], ubundi ni iki imarira umubiri w’uyiriye ugereranije n’ibindi biribwa? Ibyiza bya pizza ntibiri gusa mu buryohe bwayo. Hari imimaro pizza rwose igira ku muntu uyiriye.

Iyo uriye ‘slice’ imwe ya pizza ikozwe muri ‘fromage’ winjiza calories [soma kalori] zigera kuri 213. Winjiza kandi ibinyamavuta ‘fats’ birimo amazi bingana na calories 18%, ingano y’umunyu ungana na 20%, ukoneraho kandi isukari na cholesterol iba cyane mu mavuta yo mu nganda. Ibi ni ibyo uzarya mu ga ‘slice’ kamwe gusa. Ariko se ni bangahe barya pizza bakarya slice imwe? Sinzi.

Agace [slice] ka pizza ikoze mu mufa wa pepperoni, ikorwa cyane mu Butaliyani na Amerika ko kaba gafite calories zigera kuri 313 kimwe cya gatatu cyazo kikaba ari ibinyamavuta, harimo kandi ibinyamavuta birimo amazi bingana na 29% ndetse n’umunyu ungana na 32% utibagiwe n’isukari na cholesterol.

Aha kandi, winjiza mu mubiri wawe imyunyu ngugu ya calcium, potassium, ubutare [fer], vitamin A na C iyo uriye pizza.

Aha rero none aha ariko, gerageza wikure uburyohe bwa pizza ku munwa gato maze utekereze ku ngaruka za pizza ku buzima bwawe.Cheatsheet dukesha iyi nkuru yabyanditse mu nkuru yahaye umutwe ugira uti “ Is Cheese Pizza Bad for You? What Happens to Your Body When You Eat Pizza”.

Icya mbere, numara kurya pizza, uzumva uhaze bidasanzwe. Uwo ni umunyu. Uyu munyu uraza gutuma umutima wawe ukoresha imbaraga z’umurengera kugira ngo ubashe kugeza amaraso mu mubiri wose kandi impyiko na zo birazigora gusohora amazi yanduye mu mubiri. Imitsi yawe, ubwonko n’impyiko birahakubitikira.
Aha nizere ko utangiye gutekereza ku muvuduko ukabije w’amaraso, guturika kw’imitsi y’ubwonko (stroke), indwara z’umutima, umubyibuho ukabije n’ibindi birimo impyiko.

Ushobora kujya ku musarani, ukumva si ibisanzwe, wagize ikibazo cy’impatwe. Intungamubiri yitwa ‘fiber’cyangwa fibre iba cyane mu bimera iba ari nke cyane muri pizza yose kandi iyi igira akamaro ko koroshya igogora ry’ibyo kurya no gutuma amaraso atera neza. Aha rero niba wumva ikibazo cy’impatwe izwi cyane nka constipation cyakugezeho, menya ko pizza wariye ikuryoheye cyane yabigizemo uruhare rutaziguye.

Ushobora kumva uribwa umutwe cyangwa uruhu rugakwashuka, ugahumeka nabi, ndetse igihe uvuye amaraso bigatinda cyane kugira ngo ukire igikomere.

Mu buryohe, pizza rwose ni nta makemwa ariko ku mubiri wawe n’ubuzima muri rusange, kurya pizza nyinshi zirenze urugero ni ikibazo gikomeye. Ukurikije ingaruka tubonye zo kurya pizza ugakabya harimo kurwara impatwe, indwara z’umutima n’izindi zaitandura zibasiye cyane abatuye isi muri iyi minsi, nta gushidikanya ko byumvikana ko ukwiye gutekereza uo wagabanya ingano ya pizza urya kuko ni iby’ingenzi kuri wowe.

Uramutse uriye pizza zigereranyije, yagufasha kugira ubuzima buzira umuze gusa nyine ukwiye kujya uyirya ukareka hagacamo igihe, ntibe ari yo iba ifunguro ryawe rya buri munsi.

Ikindi rero niba ushaka ko pizza itakugiraho ingaruka zigaragarira buri wese, irinde kunywa inzoga ngo ukabye kuko aka ka manyinya na ko ka mucyurabuhoro kazafatanya na pizza guteza ibibazo impyiko zawe ndetse n’inda usange irimo irabyibuha igana imbere, ubundi bisanzwe ari nk’igitutsi ku bantu birinda umubyibuho ukabije n’indwara zitandura zijyana na wo.

‘Kurya ntibibujijwe ariko kurya utabara biteye agahinda’ wa mugani w’umuririmbyi w’Umunyarwanda.

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo