’NHS’ yanyomyoje ikinyoma cyakwirakwijwe kuri Coronavirus

Uko Coronavirus (Covid-19) igenda iba icyorezo gikomeje guhangayikisha isi, ninako ikomeza kuvugwaho amakuru menshi harimo n’atari ukuri.

Amakuru avuga ko kuvanga amazi ashyushye n’umunyu cyangwa se Vinaigre byaba byica Virus ya Corona iba ngo imaze kugera mu muhogo mbere y’uko igera mu bihaha ni amwe mu yakwirakwijwe cyane ku mbuga nkoranyambaga.

Gusa kugeza ubu nta bushakashatsi bwigeze bugaragaza ko ibi byakwirakwijwe bifite ishingiro.

NHS, ikigo cy’ubuzima cyo mu Bwongereza cyemeza ko amazi arimo umunyu agabanya ububabare mu muhogo ariko kikanemeza ko ibyo bidakoreshwa ku bantu bamaze kwandura Coronavirus kuko kugeza ubu nta muti cyangwa urukingo irabonerwa.

Ishami ry’Umuryango w’abibumbye ryita ku buzima, OMS naryo ryatangaje ko andi makuru yakwirakwije y’uko kuba washyira amazi arimo umunyu mu zuru byaba bifasha kwirinda Coronavirus, atariyo.

Ikindi NHS yanyomoje ni uko nta muntu wabasha kwipima ngo amenye niba yaranduye Coronavirus hakoreshejwe ibikoresho bisanzwe by’ubuvuzi abantu batunga mu ngo zabo. Wabisoma mu nkuru ya Daily Mail yahaye umutwe ugira uti " ’Men are more likely to get it, home testing kits are reliable and Vitamin C can prevent it’: The coronavirus myths that went viral"

Abanduye coronavirus ku isi kuri iki gicamunsi cyo kuwa gatatu barenze 200.000 nk’uko bivugwa na kaminuza y’ubushakashatsi yo muri Amerika yitwa Johns Hopkins University.

Iyi mibare yikubye kabiri ugereranyije n’iyari iriho mu byumweru bibiri bishize.
Abantu iyi ndwara imaze guhitana ku isi ubu barenze 8,000.

Ku nshuro ya mbere kandi abanduye coronavirus mu Burayi barenze abayanduye mu Bushinwa.

Mu masaha 24 ashize, iyi virus yiyongereye cyane muri Iran aho abantu bashya 1,192 bayibasanzemo, Espagne 2,804 bashya bayibasanzemo, mu Budage 715, mu Buholandi 346 no mu Bubiligi 243.

Muri Afurika, muri Afurika y’Epfo niho habonetse abanduye bashya benshi, 31, muri aya masaha 24 ashize.

Mu karere, mu Burundi, Sudan y’Epfo na Uganda nta muntu urabonekaho iyi ndwara, mu Rwanda hamaze kuboneka abantu cumi n’umwe, Kenya barindwi, Tanzania batatu.

Ibihugu byinshi bikomeje gufata ibyemezo bikomeye mu kwirinda harimo gufunga imipaka, gutegeka abantu kuguma mu ngo zabo no guhagarika ibikorwa byose bihuza abantu benshi.

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo