Mu Rwanda hagiye kuzanwa uburyo buzafasha buri muntu kwipima HIV

Minisiteri y’Ubuzima irateganya kuzana uburyo buzajya bufasha buri muntu kuba yabasha kwipima virusi itera Sida (HIV self-testing).Ni uburyo buzaza bwunganira ubundi busanzwe bukoreshwa mu gusuzuma iyi virusi.

Ubu buryo bw’uko ushaka kumenya uko ubuzima bwe buhagaze yajya yipima akoresheje ibikoresho byabugenewe , buzongera umubare w’ abipimisha cyane cyane mu baba bafite ibyago byo kwandura kurusha abandi. Ibi bisobanuye ko umuntu wese uzajya ashaka kwipima, azajya abikora ndetse akabasha no kumenya igisubizo cy’uko ubuzima bwe buhagaze.

Hifashishijwe ibikoresho bizazanwa, umuntu azajya abasha gukoresha amacandwe cyangwa amaraso yo mu rutoki ubundi akurikize uburyo bikorwamo abe yamenya uko igisubizo cye gihagaze yiherereye. Igisubizo kiboneka mu minota 20 cyangwa munsi yayo. Ikigo cy’igihugu cy’ubuzima cy’u Rwanda, RBC gitangaza ko abazajya basanga baranduye bazajya bajya ku kigo nderabuzima kibegereye kugira ngo bahamirizwe neza igisubizo cyabo (seek confirmatory tests at health clinics).

Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku buzima risaba ko buri muntu wese wanduye agakoko gatera Sida aba agomba guhabwa inama ndetse agahita atangira guhabwa imiti irinda ibyuririzi.

Beata Sangwayire, ukuriye ishami ry’abajyanama b’ubuzima no gupima ubwandu bw’agakoko gatera Sida mu kigo cya RBC yatangarije New Times dukesha iyi nkuru ko kuba abantu bazajya babasha kwipima bijya bituma bamenya uko bahagaze bakamenya n’ingamba bafata. Sangwayire yakomeje avuga ko bizafasha abantu byagoraga kubona uko bipimisha ndetse n’abagiraga isoni zo kujya kwipimisha kwa muganga. Bizajya bibafasha kubasha kwipima nka bumwe mu buryo buzaba bwabashyiriweho.

Kubwa Sangwayire ngo abazungukira cyane muri ubu buryo ni ababa bafite ibyago biri hejuru byo kwandura agakoko gatera virusi ya Sida barimo abakora umwuga w’uburaya ndetse n’abakoresha ibiyobyabwenge bitera mu nshinge.

Biracyageragezwa

Sangwayire yatangaje ko ubu buryo bukiri mu cyiciro cy’ibanze cy’igeragezwa, harebwa uburyo buzashyirwa mu bikorwa, aho bwashyirwa ku buryo bwihuse, ahagomba gucishwa ubutumwa bw’uburyo ubu buryo bukoreshwa n’aho buzajya busangwa.

Ati “ Bizasaba igihe kugira ngo butangire gukoreshwa bitewe n’ibintu bitandukanye bigomba kubanza gusuzumwa. Uyu mwaka nugera haagati hazatangira igice cy’igerageza.”

Ikigo cya RBC gitangaza ko ubu buryo bushya buzafasha kugera ku ntego yo kugeza ubuvuzi kuri 90 % by’abanduye, kubagezaho imiti .

Ibi kandi bihuye n’amabwiriza y’ Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku buzima ku isi avuga ko ibihugu bikwiriye kwiga itangizwa ry’ikoresha ry’ ubu buryo butuma umuntu wese abasha kwipima virusi itera sida bityo bikaba byafasha mu kugera ku ntego y’umuryango w’abibumbye wo kugeza ubuvuzi ku bantu 90% by’abanduye nibura mu mwaka wa 2020. Kugeza ubu ibihugu 23 nibyo byatangiye ikoreshwa ry’uburyo bw’uko umuntu yabasha kwipima mu gihe ibindi bihugu bikiri mu igeragezwa ryabwo.

Ubushakashatsi buheruka gukorerwa mu gihugu cya Kenya bwagaragaje ko abagabo bafite abagore batwite bitabiriye kwipimisha ku kigero cyikubye inshuro 2 ubwo bahabwaga amahirwe yo gukoresha ubu buryo bwo kwipima kuruta uburyo busanzwe bwo kujya kwipimisha kwa muganga.

Raporo y’ishami ry’umuryango w’abibimbye ryita ku buzima itangaza ko miliyoni 18 z’abanduye agakoko gatera sida bahabwa imiti naho ikindi gice kijya kungana n’uyu mubare ngo ntibabasha kugerwaho n’ubuvuzi ariko ahanini abenshi ngo ni uko batazi uko bahagaze.

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo