Menya byinshi ku ndwara yo kugira udusebe mu gifu ndetse n’uko wayikira (gastric ulcers)

Igifu ni igice cy’umubiri w’umuntu gikora nk’uruganda kuko niho hatunganyirizwa ibyo tuba twariye hakavamo intungamubiri zitandukanye, ibyo twita igogora ry’ibiryo “Digestion”. Iyo uruganda rugize ikibazo, iyo rwakoraga nabyo ntibiboneka, ni nako igifu iyo kigize ikibazo runaka umubiri wose muri rusange uhura n’ingorane zikomeye.

Muri iyi nkuru rero tugiye kurebe ku ndwara y’igifu aho igifu kiba cyarajemo udusebe bita “GASTRIC ULCERS “,turareba byinshi kuri iyi ndwara ndetse n’uko ivurwa ndetse igakira.

Ibitera iyi ndwara

Kugira udusebe ku gifu (aribyo bita gastric ulcers), biterwa ahanini nibi bikurikira:

• Helicobacter pylori (soma: elikobagita pirori); ni utunyabuzima two mu bwoko bwa bagiteri twibasira igifu tukaba twatera uburibwe bukomeye ku gifu, ndetse na infection. Izi bagiteri iyo zibasiye igifu zigenda zishimashima impande z’igifu ariko hagenda hacika udusebe, ibi bikaba bibabaza cyane.

• Ikoreshwa cyane ry’imiti igabanya uburibwe (cg ububabare) nka ibuprofen, diclofenac, aspirin n’indi yo muri ubu bwoko. Nubwo iki kibazo gikunda kuba ku bantu bakoresheje iyi miti igihe kirekire cg igihe habayeho kunywa imiti myinshi irengeje urugero.

• Imibereho; ku bantu bahora bahangayitse, batishimiye ubuzima babayemo cg se abantu bakora akazi kavunanye batajya babona umwanya wo kuruhuka uhagije baba bafite ibyago byinshi byo kuzana utwo dusebe ku gifu.

• Kunywa itabi ndetse no kunywa inzoga cyane

• Abantu barwaye kanseri y’igifu nabo bafite ibyago byinshi byo kurwara utu dusebe

Bimwe mu bimenyetso bizakwereka ko ushobora kuba urwaye iyi ndwara:

• Igihurirwaho na benshi, ni ukugira ububabare bukomeye mu gice cy’inda yo hagati ndetse n’ahazamuka hegereye mu gatuza. Ubwo bubabare buraza bukagenda.

• Kumva umeze nkuri gushya mu bitugu ahahurira inshyi z’amaboko. Wumva hameze nk’aharimo akanyengetera.

• Ibindi bimenyetso twavuga harimo: kubura appetit,kuruka, kugira iseseme, guta ibiro, rimwe na rimwe kwituma amaraso (cg se ibisa umukara).

Uko wabona ubufasha ngo ukire iyi ndwara

Ni benshi baba baragiye kwa muganga bakababwira ko bafite ubu burwayi, ukaba wenda warabuze ubufasha,Ubu habonetse imiti myimerere ikozwe mu bimera kandi ikaba yizewe ku rwego mpuzamahanga kuko ibifitiye ibyemezo mpuzamahanga nka: FDA:Food and Drug Administration,n’ibindi).Iyo miti rero ikaba yica udukoko dutera utwo dusebe ndetse ikanakiza twa dusebe two mu gifu,kuburyo ukira ugasubira kubyo waryaga.Muri iyo miti twavugamo nka: Propolis plus capsule,Spirulina Capsule,Aloe vera Capsule,Zinc tablet,…Iyi miti nta ngaruka igira ku wayikoresheje.

Uramutse ukeneye iyi miti,wagana aho HORAHO Life ikorera mu mugi wa Kigali,mu nyubako yo kwa RUBANGURA, muri etaji ya 3 mu muryango wa 302 na 301.Ushobora no kubahamagara kuri numero 0785031649 / 0788698813 ku bindi bisobanuro.

PT Jean Denys

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo