Kokerwa mu gitsina, kunyara ukababara…ibiranga ubwandu bw’imyanya ndangagitsina y’umugore

Ubwandu bw’imyanya ndangagitsina y’umugore (Les vaginites et infections vaginales) ni ukwangirika kw’iyo myanya ndetse ikaba yanabyimba bitewe n’impamvu zinyuranye cyane cyane udukoko dutandukanye .

Ubu bwandu bushobora guterwa n’isuku nke, kuba umugore cyangwa umukobwa yabwandurira mu mibonano mpuzabitsina idakingiye, n’ahandi. Urubuga Doctissimo dukesha iyi nkuru, rutangaza ko amazi ya Piscine yanduye nayo ashobora gutuma umugore cyangwa umukobwa yandura ubu burwayi.

‘Infections vaginales’ zirangwa n’iki?

Ikimenyetso nyamukuru kiranga iyi ndwara ni ururenda rudasanzwe ruturuka mu gitsina cy’umugore. Bitewe n’ubwoko bw’udukoko twateye ubwo burwayi, urwo rurenda rushobora kugira amabara atandukanye, nkaho ushobora kubona ari umweru, umuhondo,…..

Mu bindi bimenyetso twavugamo:

 Kugira uburyaryate mu gitsina

 Ububabare bukabije

 Kumva wokerwa mu gitsina

 Ububabare mu gihe cy’imibonano mpuzabitsina

 Kujya kunyara ukababara

 Kubyimba kwa bimwe mu bice by’imyanya ndangagitsina by’inyuma

Ese iyi ndwara isuzumwa ite?

Muganga w’inzobere mu kuvura indwara zifata imyanya ndangagitsina niwe usuzuma iyi ndwara, aho afata rwa rurenda akarupima kugira ngo arebe impamvu yabiteye.

Ese ubu burwayi buravurwa?

Yego iravurwa igakira. Ni byiza ko iyo ubonye bimwe muri bya bimenyetso twabonye haruguru, ugomba kwihutira kujya kwa muganga, bakareba impamvu yabiteye, ubundi bakakuvura. Si byiza kwivurisha imiti iyo ariyo yose mu gihe utagiye kwa muganga ngo barebe impamvu igutera ubu burwayi ndetse banakwandikire imiti yabugenewe.

Inama abagore n’abakobwa bagirwa

Zimwe mu nama abagore n’abakobwa bagirwa mu kwirinda indwara zifata imyanya ndangagitsina harimo :

 Gukaraba inshuro 1 cyangwa 2 ku munsi

 Kwirinda gukoresha isabune bakaraba mu gitsina

 Kumutsa igitsina nyuma yo kwiyuhagira (Bien sécher la vulve après chaque toilette)

 Kudakomeza kwambara imyambaro y’imbere igihe yatose.

 Gukoresha agakingirizo iteka igihe umukobwa cyangwa umugore agirana imibonano mpuzabitsina n’abantu batandukanye.

 Mu gihe cy’imihango, umugore cyangwa umukobwa, aba agomba guhindura kenshi ibikoresho akoresha byo kwisukura.

 Mu gihe avuye mu bwiherero, umugore cyangwa umukobwa asabwa kwihanagura aganisha inyuma kugira ngo umwanda utava mu kibuno ujya mu gitsina (Aux toilettes, s’essuyer d’avant en arrière pour éviter de ramener les germes de l’anus vers le vagin).

 Kwirinda imyambaro ifatira cyane.

 Kwanika imyenda y’imbere ahantu hava izuba ndetse ikanaterwa ipasi.

Ubundi burwayi ushaka ko twazakubariza muganga, wakohereza ikibazo cyawe kuri email: [email protected]

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(13)
  • ######

    Ndabaramukij ,none Kuwuyifis ,muranguye Amabanga Mpuzabitsina ,mugighe Ashobora Kugaragaza Umunezero Wiw Mukuvuza Akaruru ,wobimenya Gute Ko Ari Induru Y`umunezero Canke Uri Ukubazwa Niyo Ndwara Yo Mugihimba Ciwe C`irondaka?Murakoze.

    - 23/06/2017 - 21:33
  • ######

    none ntakuntu mwazatubarizimiti mukatwa ndikiramazina yayo.murakoze

    - 24/06/2017 - 14:10
  • Mugeni

    Ngewe ikubazo mfite jya kunyara byarangira nkumva akantu kameze nkaho nkishaka kunyara kandi byarangiye

    - 11/08/2018 - 21:34
  • Helene

    Muraho,neza ndabashimira kubw,uru rubuga buri wese yabarizaho ibijyanye n,ubuzima buba bwatunaniye kubera indwara zitandukanye zibwangiza

    Ikibazo mbaza Giteye gitya:

    Ndi umugore ufite imyaka 48 nkaba nkunda kurwara infection vaginale ,inama bangira ngerageza kuzishyira mu bikorwa ariko najya kubona nkabona biragarutse, mugihe ngize infection mbyimba mu gitsina mo imbere kuburyo nkoramo nkumva ibinyama by,imbere bibyimbye cyane

    ibi bintu bintera ubwoba nkibaza nti ese ubu ni imfection gusa?

    cg hari indi ndwara naba mfite abaganga batabona kuko nkunda kwivuza cyane

    Nagirango, mumbwite niba ku myaka mfite ndamutse nsamye nazabasha gutwita iyo nda kuko umugabo wanjye ari kunsaba kubyara nkamuhakanira ntinya ingaruka kuko dufite abana 3 umukuru 23ans naho umuto 17 ans,

    Murakoze bishobotse mwansubiza kuri iyi amail

    - 8/09/2018 - 19:51
  • Ruth

    Mumbarire mumpe address yuwo mudoctor kko ndivuza nubundi bikagaruka kandi birababaza cyane, nivuje muri za private aho bigeze navuye nokuri police hospital kacyiru naho wap, muze kunsubiza muraba mukoze

    - 30/12/2018 - 18:22
  • ######

    maze iminsi nibaza impamvu umuntu azana ibibumbe byumweru mugitsina ndetse ukanokerwa? ese koko imiti igabanya uburibwe mugihe kimihango itera imfection?

    /

    - 18/01/2019 - 00:20
  • Aline

    Muraho,mumfashe pe.nkunda kuribwa (kocyera)mukiziba cyinda.akenshi iyo nsoje kwihagarika numva mugitsina hirya cyane hocyera.nagiye kwa Muganga bampa imiti GS ntacyo byatanze mumfashe.murakoze!!

    - 13/04/2019 - 02:44
  • ndagijimana jeanpaul

    Ndibaza binobimetso bigaragara hashize igihe kingana gite, ese umuganga zifata igitsina aba kumavuriro yose?

    - 12/05/2019 - 16:38
  • ndagijimana jeanpaul

    Ndibaza binobimetso bigaragara hashize igihe kingana gite, ese umuganga zifata igitsina aba kumavuriro yose?

    - 13/05/2019 - 22:22
  • Dorce kimenyi

    Nabazaga umuntu wakoze imibonano incuro 3 zikurikiranye hanyuma yakongera kuyikora akamara umunsi aribwa imbere hakanuka. Rimwe na rimwe akihagarika burikanya

    - 30/11/2019 - 00:15
  • ######

    Andika ubutumwa gusoba burikanya udukari duke kumugore utwite

    - 7/12/2019 - 23:29
  • Umutoni josiane

    Mwaramutse neza, ikibazo mfite Ni iki: ese kubashakanye umwe akarwara iyi ndwara, igihe cyo kwivuza Bose nti bagomba kujyana? Kuko nkanjye bimbaho nivuza njyenyine nkakira ariko nyuma y’igihe runaka bikongera bikagaruka, mumbwire nakora iki?

    - 12/02/2020 - 11:22
  • Umutoni josiane

    Mwaramutse neza, ikibazo mfite Ni iki: ese kubashakanye umwe akarwara iyi ndwara, igihe cyo kwivuza Bose nti bagomba kujyana? Kuko nkanjye bimbaho nivuza njyenyine nkakira ariko nyuma y’igihe runaka bikongera bikagaruka, mumbwire nakora iki?

    - 12/02/2020 - 11:27
Tanga Igitekerezo