Kimwe mu bimenyetso cyakwereka ko ufite uburwayi bw’umuvuduko w’amaraso ukabije

Hari abantu benshi bakunda kubyuka nijoro bashaka kujya kunyara cg se kwihagarika, ibyo bikaba bikubaho hafi ya buri munsi, Nyamara ibi bishobora kuba biterwa wenda n’uko uba wanyoye ibintu byinshi mbere yo kuryama, gusa ubushakashatsi bwakorewe mu Buyapani n’abahanga batandukanye bwatangaje ko iki gishobora kuba ikimenyetso cy’uburwayi bw’umuvuduko ukabije w’amaraso ibyo twita Hypertension.

Gushaka kujya kwihagarika nijoro ibyo bita nycturie bishobora kuba ri ikimenyetso cy’uburwayi bw’umuvuduko w’amaraso ukabije (Hypertension) nkuko byatangajwe n’ubushakashatsi bwakorerwe mu Buyapani mu nama ya 83 yahuje inzobere mu by’ubumenyi yitwa 83ème Congrès Scientifique Annuel de la Japanese Circulation Society (JCS 2019).

Dr Satoshi Konno yatangaje ko gushaka kwihagarika nijoro nbyongera ibyago byo kurwara umuvuduko w’amaraso,agakomeza avuga ko niba bikubaho cyane ni byiza kugana Muganga akagusuzuma umuvuduko w’amaraso uko uhagaze.

Mu kwemeza ubu bushakashatsi, abantu 3749 batuye muri Komini yitwa Watari yo mu buyapani bakoreweho ubushakashatsi, aho bahawe urupapuro ruriho ibibazo bagasubiza, mu basubije bose, basanze ababyuka nijoro bajya kwihagarika bafite ibyago byo kurwara umuvuduko w’amaraso ukabije.

Inama zitangwa n’aba bahanga

Aba bahanga bakomeza bagira inama abantu ko kurya umunyu mwinshi atari byiza kuko umunyu mwinshi wongera ibyago byo kurwara umuvuduko ukabije w’amaraso. Ni byiza rero kurya umunyu ugereranije, no kuri ba bantu bakunda kongera umuntu mu biryo si byiza kuko byongera ibyago by kugira umuvuduko w’amaraso ukabije (Hypertension).Usibye umunyu ariko, bakomeza bagirwa inama yo kureka inzoga n’itabi ndetse abantu bakajya bagerageza gukora imyitozo ngororamubiri.

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo