Imibare y’Ikigo cy’u Rwanda gishizwe Ubuzima, RBC, yerekana ko kuva muri Nyakanga 2025 kugera muri Werurwe 2026, mu Rwanda hamaze kugaragara abarwayi ba Malaria 928,616, aho Akarere ka Gisagara gafitemo 216,350, mu gihe uturere dutatu tugize Umujyi wa Kigali twose turi myanya 10 ya mbere mu bibasiwe.
Ni imibare iriho mu gihe RBC ivuga ko hashyizweho ingamba zihariye zizatuma bitarenze muri 2030 u Rwanda ruzaba rwagabanyije 70% kuri Malaria yose iriho ubu.
Muri rusange, umubare w’abarwaye Malaria wariyongere uva kuri 45 ku bantu 1000 mu mwaka wa 2023/2024, ugera kuri 76 ku bantu 1000 mu 2024/2025. Mu gihugu hose abarwaye Malaria muri 2023/2024 bari 610,832, mu mwaka ukurikiyeho wa 2024-2025 barazamuka bagera kuri 1,131,314.
Ni mu gihe kuva ku ya 1 Nyakanga 2025 kugeza ku wa 31 Werurwe 2026, RBC yari imaze kubarura abarwayi ba Malaria 928,616 mu gihugu cyose.
Uturere 10 twa mbere twibasiwe cyane kurusha utundi, tutobowe na Gisagara yagize abarwayi 216,350, igakurikirwa na Gasabo ifite 98,077, Bugesera ni iya gatatu n’abarwayi 74,073, Kicukiro ifite 65,297, Ngoma ni 62,537, Nyagatare ni 50,628, Kirehe ni 45,347, Nyarugenge ni 40,518, Kayonza ni 30,227 naho Muhanga ikagira 22,751 ku mwanya wa 10.
Mu kwezi gushize kwa Werurwe 2026 konyine, imibare yagaragaje ko malaria ikomeje kwiyongera, aho Akarere ka Ngoma kagaragayemo abarwayi 8,527, gakurikirwa na Kayonza ifite 5,839, Gasabo igira 5,709, Kicukiro bari 2,941 ndetse na Gisagara ifite 2,769. Utu turere dutanu ubwatwo, twagize 55% by’abarwaye Malaria bose muri Werurwe mu Rwanda.
Muri 2024/2025 habaruwe abantu 87 bishwe na Malaria mu Rwanda.
Hariho intego ko bitarenze muri 2030 u Rwanda ruzaba rwagabanyije 70% kuri Malaria iriho
Indwara ya Malaria ikomeje kwibasira abantu n’imiryango, abagore batwite n’abana bari munsi y’imyaka itanu, bakaba ari bo bafite ibyago byinshi.
Ihinduka ry’ibihe, kwihinduranya k’udukoko no kumenyera imiti yari isanzwe ikoreshwa, ndetse no kudohoka ku ngamba z’ubwirinzi, ni imbogamizi zikiriho uyu munsi.
Mu gihe u Rwanda rwitegura kwizihiza umunsi mpuzamahanga wahariwe kurwanya Malaria tariki 25 Mata 2026, Umuyobozi w’ishami rishinzwe kurwanya Malaria mu Kigo cy’u Rwanda gushinzwe Ubuzima, RBC, Dr. Aimable Mbituyumuremyi avuga ko u Rwanda rwashyizeho ingamba zo kugabanya no kurandura malariya.
Ati “Muri 2030, gahunda dufite ni iy’uko tuzaba twagabanyije 70% kuri Malaria dufite uyu mwaka. Tumaze icyumweru turi gukora ingamba nshyashya zihamye, zirimo gutera imiti aho tubona hari ikibazo hose, tugatanga inzitiramibu nshyashya, imiti mishya ivura Malariya yamaze kuzanwa, n’urukingo rubonetse twarwongeramo…muri iyi mwaka itanu ni myinshi dushobora kuba twarubonye.”
Dr. Aimable akomeza avuga ko hariho uburyo bushya bwo guhangana n’indwara ya Malaria, aho hari kwitabwa mirenge bitewe n’ubwiganze buwugaragaramo, bitandukanye n’uburyo rusange bwakoreshwaga. Kuva muri Nzeri 2025 u Rwanda rwatangiye guhindura imiti yatangwagwa, igasimburana mu Ntara kugura ngo utwo dukoko tutayimenyera, ntibe ugikiza neza.
Dr. Mbituyumuremyi ashimangira ko kurandura Malariya, ari urugamba igihugu kirimo ariko kandi n’umuturage akwiriye kugiramo uruhare.
Ati “Uruhare rw’umuturage cyane ni ukubanza kumenya ko ingamba zihari, akamenya uko malariya ihagaze mu gihugu cyane cyane aho atuye by’umwihariko, ariko akanimenya…kugira ngo agire ingamba akora. Ntabwo umuryango umwe tuzawusaba gukora ibintu bimwe kuko ntabwo bafite ibyaho bimwe.”
Muri gahunda yo kurwanya Malaria hashingiwe ku mwihariko w’ahantu, imirenge ubwiganze buri hejuru y’abarwayi 100 ku baturage 1,000, itererwa imiti [IRS]. Imirenge iri hagati ya 99-30 yo ihabwa inzitiramibu zikoranye imiti [LLINs].
Hatumijwe inzitiramibi zigera kuri miliyoni ebyiri n’ibihumbi 900, muri zo 2,000,000 zarakiriwe ndetse ziratangwa, mu gihe izindi ibihumbi 900 zigomba kwakirwa muri iki cyumweru zikagezwa ku mirenge isigaye.
Hazakomeza kandi n’izindi ngamba nko kuvura Malaria itaraba igikatu hifashishijwe abajyanama b’ubuzima nk’urwego rwegereye umuturage kurusha izindi. Hazanakomeza ubukangurambaga ndetse no gukurikirana uko indwara ihagaze mu gihugu, maze ijye ivurwa ndetse ishyirirweho ingamba z’ubwirinzi zireba kuva ku muntu ku giti cye hashingiwe ku byago byo kwandura afite, aho kuba uburyo bwa rusange.
Kuvura Malaria itaraba igikatu hifashishijwe abajyanama b’ubuzima nk’urwego rwegereye umuturage kurusha izindi ni imwe mu ngamba izafasha mu kugabanya Malaria mu buryo bufatika
Gahunda yo gutera imiti irwanya malariya mu mazu (IRS) iri muri gahunda zizifashishwa mu guhashya Malaria
Umuyobozi Ushinzwe Ubukangurambaga no kurwanya Malaria mu Ishami Rishinzwe Kurwanya Malariya muri RBC, Epaphrodite Habanabakize avuga ko bari gukoresha ingamba zitandukanye zizafasha mu kurwanya Malaria

















/B_ART_COM>