Inama ugirwa n’abahanga mu guhangana n’impatwe

Muri iki gihe imikorere y’umubiri w’umuntu yarahindutse, indwara nyinshi zarateye,ikibazo rero ubu kigoye abantu benshi ni ikibazo kijyanye n’igogora ritagenda neza, ugasanga umuntu ariye nka saa sita bikagera nimugoroba inda icyuzuye, cg se ugasanga umuntu amaze iminsi nk’itatu cg ine atajya ku musarani kwituma.

Ese waba uzi ko icyo ari ikibazo cy’igogora riba ritagenda neza? Ese imyanda ituruka ku byo turya imaze iminsi itatu idasohoka ntibyakwangiza amara? Hano tugiye gusobanukirwa indwara y’impatwe ndetse n’inama ugirwa n’inzobere mu mikorere y’umubiri w’umuntu. Aha kandi urabona n’ubufasha niba iki kibazo cyarakubayeho karande.

Impatwe cyangwa Constipation ni iki ?

Impatwe (constipation) ni indwara yo kunanirwa kwituma ugasanga umuntu amaze nk’icyumweru atajya ku musarani,cyangwa se umuntu akituma ibikomeye bimusaba kwikanira cyangwa rimwe na rimwe bikamubabaza.Urubuga rwa doctissimo rwandika ko umuntu urwaye impatwe atituma neza iyo yituma munsi y’inshuro eshatu mu cyumweru, akituma imyanda ikomeye, bikanamusaba kwikanira cyane igihe yituma.

Ibimenyetso byakwereka ko waba urwaye impatwe?

- Kumva ubyimbye mu nda
- Kujya ku musarani,ukikanira cyane ku buryo bigorana,ndetse ukituma ducye kandi imyanda ikomeye.
- Kuva ku musarani,ukumva utarangije,ukumva ushaka gusubirayo.
- Iyo byageze kure,habaho no kwituma imyanda irimo n’amaraso kubera kwikanira bitera guturika k’udutsi two mu kibuno.(Anal bleeding).

Inama ugirwa n’inzobere kugira ngo uhangane n’iyi ndwara

 Jya ugerageza kunywa amazi

Abahanga mu bijyanye n’imikorere y’urwungano ngogozi bavuga ko ari byiza byibura kunywa hagati ya litiro imwe n’igice na litiro ebyiri (1.5 - 2 L) z’amazi ku munsi. Ibi rero ngo bituma ujya ku musarane mu buryo bworoshye kandi bigatuma igogora ry’ibiryo rikorwa neza. Amazi ni byiza kuyanywa mbere yo kurya.

 Jya ugerageza kurya imboga n’imbuto

Imbuto ndetse n’imboga zikungahaye ku byo bita “fibres” ibi rero bifasha amara gusohora imyanda bityo bikakurinda kurwara iyi ndwara y’impatwe. Ni byiza kwimenyereza kurya imbuto nk’imineke mbere yo kurya. Abantu benshi bakora amakosa yo kurya imbuto nyuma yo kurya nka dessert, ariko abahanga bavuga ko ari byiza kurya imbuto mbere yo kurya kugira zitegure igogora rize kugenda neza.

 Jya ugerageza gukora imyitozo ngororamubiri

Abahanga mu mikorere y’umubiri w;umuntu bavugako gukora imyitozo ngororamubiri byibura iminota 30 birinda cyane iyi ndwara y’impatwe. Niba rero ushaka guhangana n’iyi ndwara,imenyereze gukora ka sport mu gihe cy’iminota 30 ku munsi. Mu myitozo wakora, tavugamo : kugenda n’amaguru, koga mu mazi menshi,kunyonga igare ndetse no kwiruka gake gake.

 Jya ujya ku musarane ku masaha amwe

Muri iki gihe abantu benshi baba bafite ibintu byinshi byo gukora, ndetse ugasanga umuntu yabuze n’umwanya wo kujya ku musarane nyamara abahanga mu bijyanye n’imikorere y’urwungano ngogozi bavuga ko ari byiza kujya ku musarane ku maha ajya kuba amwe. Jya rero ugerageza kujya ku musarane ku masaha asa nkaho ari amwe.

 Gukora massage ku gice cy’inda

Ubusanzwe massage ikozwe n’uwabizobereye ni nziza ku mubiri w’umuntu,ituma imikaya irambuka ndetse igatuma umubiri umererwa neza muri rusange,iyo bigeze rero kuri massage y’inda iyi iba nziza cyane kuko ivura impatwe ndetse igatuma igogorwa ry’ibiryo rigenda neza. Gusa si buri muntu wese wakora massage ikakugirira akamaro,ni byiza kugana abantu babyigiye.

Ubafasha ku bantu ubu burwayi bwabayeho karande

Ni byiza gukurikiza inama twagiriwe n’inzobere mu mikorere y’umubiri w’umuntu, gusa nanone hari abantu bahorana iki kibazo aho usanga umuntu ahora agugaye mu nda ndetse atajya no ku musarani. Ubu rero habonetse imiti ndetse n’inyunganiramirire ikoze mu bimera,ikoranye ubuhanga, ivura impatwe ndetse ikanakurinda impatwe ikindi kandi ni uko ituma urwungano ngogozi rukora neza bityo umubiri ukabona intungamubiri nziza kandi zihagije.

Iyi miti ndetse n’inyunganiramirire birizewe ndetse bikoreshwa no ku rwego mpuzamahanga kuko byemewe n’ibigo bikomeye ku isi nka FDA (Food and Drug administration). Muri byo twavugamo nka Intestine cleansing tea, Meal cellulose capsules, Aloe vera plus Capsules,…

Uramutse ukeneye ubufasha ,wagana aho HORAHO Life ikorera mu mugi wa Kigali,mu nyubako yo kwa RUBANGURA, muri etaji ya 3 mu muryango wa 302 na 301.Ushobora no kubahamagara kuri numero 0785031649 / 0788698813 ku bindi bisobanuro.

PT Jean Denys

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo