Icyayi cyihariye kigabanya isukari ku barwaye Diyabete

Muri iki gihe indwara zitandura (Non communicable diseases) ziri mu ziri guhitana abantu benshi haba ku isi ndetse no mu Rwanda. Akenshi ziterwa n’imibereho itameze neza tubaho mu buzima bwa buri munsi, ibyo turya,ibyo tunywa,uko twitwara ndetse n’ibindi.

Muri izi ndwara zitandura iziza ku isonga ni : Diyabeti, kanseri,Umuvuduko ukabije w’amaraso, Asima,….

Muri iyi nkuru rero tugiye kureba uburyo wagabanya isukari ndetse nuko wahangana n’ingaruka z’indwara ya Diyabeti ikomeje kuzahaza ndetse no guhitana benshi muri iki gihe.

Ubushakashatsi bwakozwe ku gihingwa bita “Balsam pear (Plant insulin)” bwagaragaje ko iki gihingwa cyongera umusemburo witwa Insulin mu mubiri, ku barwaye Diyabeti,uyu musemburo uba wagabanyutse, bigatuma isukari izamuka. Iki gihingwa rero ni cyiza cyane ku bantu barwaye Diyabeti.

Ngicyo igihingwa bita “Balsam pear” cyangwa se Plant Insulin

Ni iki iki gihingwa kimarira umubiri w’umuntu ?

Iki gihingwa kigirira akamaro kenshi umubiri.Twavugamo nko:
 Kugababya isukari mu mubiri cyongera umusemburo wa Insulin
 Gufasha igogorwa ry’ibiryo kugenda neza
 Gufasha gutakaza ibiro.
 Gufasha abantu bagira ikibazo cy’impatwe(constipation)
 Kurinda kurwara indwara z’umutima
 Gufasha kuzamura ubudahangarwa bw’umubiri,……..

Mu Rwanda ntabwo duhinga iki gihingwa,ariko hari inyunganiramirire ikoze mu buryo bw’icyayi cyitwa Balsam Pear Tea iboneka hano iwacu,gikoze muri kiriya kimera twabonye haruguru. Iki cyayi rero gikomeje gufasha abantu barwaye Diyabeti cyane.

Ese kimarira iki abarwayi ba Diyabeti ?

• Iki cyayi gifasha inyama bita impindura kuringaniza isukari neza,ikajya ku rugero rwiza,kuko ifasha gusana uturemangingo tw’impindura tuba twarangiritse.

• Kubantu rero bafite ikibazo cy’isukari iri hejuru cyangwa se abarwaye indwara y’igisukari (Diyabeti),iki cyayi kibagirira akamaro cyane,bigatuma isukari ijya ku rugero rwiza mu mubiri.

• Ikindi kandi,ku barwayi ba Diyabeti,kirinda ingaruka zishobora guterwa na diyabeti,nko kwangirika kw’imyakura,n’ibindi bice by’umubiri.

Icyi cyayi rero kirizewe kandi gikoreshwa ku rwego mpuzamahanga kuko gifite ubuziranenge butangwa n’ibigo bikomeye ku isi nka FDA (Food and Drug Administration).

Uramutse ukeneye icyi cyayi,wagana aho HORAHO Life ikorera mu mugi wa Kigali,mu nyubako yo kwa RUBANGURA, muri etaji ya 3 mu muryango wa 302 na 301.Ushobora no kubahamagara kuri numero 0785031649 / 0788698813 ku bindi bisobanuro.

PT Jean Denys

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(1)
  • Musa epi

    Nasobanuzaga niba iki gihingwa mutweretse aricyo bita kayote abandi shayote abandi shushuti

    - 27/05/2019 - 20:45
Tanga Igitekerezo