Ibyo wamenya ku ntungamubiri za β-CAROTENE ziboneka muri Karoti

Karoti ni imboga nziza cyane zikoreshwa n’abantu benshi,yaba abakuru ndetse n’abato, ushobora kuzirya uzitetse cyangwa se ukazirya kuri salade cyangwa ukaba wanazihekenya. Karoto rero zigira akamaro kenshi mu mubiri w’umuntu,ndetse zikanarinda indwara zitandukanye.

Mu byo zifasha harimo gutuma prostate, amaso,ndetse n’uruhu bikora neza. Muri iyi nkuru rero tugiye kurebera hamwe akamaro ka β-CAROTENE iboneka cyane muri karoti ndetse tunarebe inyunganiramirire nziza iwakuramo iyi ntungamubiri.

Akamaro ka β-CAROTENE iboneka cyane muri Karoti

 Ifasha amaso gukora neza: intungamubiri za beta-carotene ziboneka muri karoti zigera mu mubiri zigahinduka vitamin A,iyi vitamin A,igira uruhare mu kongera ubushobozi bwo kubona kw’amaso ndetse no gukora neza kw’amaso,bityo bikarinda indwara zitandukanye z’amaso ndetse n’ubuhumyi.

 Irinda kanseri zibasira umubiri: intungamubiri ya beta-carotene iboneka muri karoti,ifasha kurinda kanseri ya Prostate.Ni byiza rero ku bagabo guhera ku myaka 40 kuzamura gukoresha iyi ntungamubiri kuko bigabanye ibyago byo kurwara Prostate.

 Irinda gusaza imburagihe: beta-carotene ikungahaye ku bituma uturemangingo tutangirika mu mubiri bigakumira ubusaza bwa vuba.

 Ifasha uruhu kwirinda indwara: intungamubiri ya beta-carotene iboneka muri karoti zigera mu mubiri zigahinduka vitamin A,iyi vitamini rero irinda uruhu imirasire y’izuba yarwangiza,iyo iyi vitamin A ari nkeya mu mubiri,bituma uruhu, umusatsi ndetse n’inzara bikakara ndetse bikaba byahindura ibara.

-Kurinda indwara y’umutima: Ubushakashatsi bwagaragaje ko intungamubiri za beta-carotene zigabanya ibyago byo kurwara umutima.

Ese wari uzi ko hari inyunganiramirire ikoze mu bimera ikungahaye cyane kuri izi ntungamubiri?

Izi ntungamubiri za beta-carotene,ubusanzwe ziboneka mu byo turya cyane cyane karoti, ariko no mu nyanya habonekamo izi ntungamubiri. Ni byiza gukunda kurya karoti cyane cyane muri salade kuko nibwo ubonamo izi ntungamubiri ku buryo bwihuse, gusa bitewe n’imirire y’iki gihe,aho usanga ubantu batarira ku gihe,cyangwa ugasanga uriye karoti zidatunganyije neza,cyangwa se igogora ry’ibiryo ryawe ritagenda neza.Ni byiza ko wamenya ko izi nyunganiramirire za β-carotene zibaho ndetse ukanazikoresha.

Izi nyunganiramirire zirizewe ku rwego mpuzamahanga kuko zibifitiye n’ibyangombwa bitangwa n’ibigo bikomeye ku isi nka FDA ( Food and Drug Admnistration), Nta ngaruka zigira ku muntu uba wazikoresheje. Izi nyunganiramirire zitwa “ β-carotene Capsules” Zikaba zikoze ijana ku ijana mu byo iyi ntungamubiri ibonekamo.

Uramutse ukeneye izi nyunganiramirire,wagana aho HORAHO Life ikorera mu mugi wa Kigali,mu nyubako yo kwa RUBANGURA, muri etaji ya 3 mu muryango wa 302 na 301.Ushobora no kubahamagara kuri numero 0785031649 / 0788698813 ku bindi bisobanuro.

Pt Jean Denys

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo