Ibyo wakora ukarushaho kwita ku isuku mu myanya ndangagitsina yawe

Isuku ni ingenzi ku buzima, kuva cyera twagiye twigishwa ku kamaro k’isuku: gukaraba intoki nyuma yo kuva ku musarane, gukaraba intoki mbere yo kurya, koza amenyo byibuze 2 ku munsi, kwambara imyenda imeshe neza no koga umubiri buri munsi. Kimwe mu bintu bituma umubiri ukora neza akazi kawo, ni uko uba ufite isuku bityo mikorobe zitandukanye zikabura aho zitoborera.

Kugira isuku mu byerekeye igitsina yaba igitsina gabo cg igitsina gore ni ingenzi cyane, iyo isuku ibaye nkeya bituma indwara za infections zitandukanye zitangira kukwibasira

Kutagira isuku mu myanya ndanga gitsina bituma uwo mwashakanye, cg abakwegereye bumva baguhunga bikaba byagutera kumererwa nabi.

Dore bimwe mubyo wakora ukarushaho kongera isuku mu myanya ndagagitsina

Isuku y’imyenda y’imbere

Yaba abagabo cg abagore, kwambara imyenda y’imbere (yaba amakariso, udukabutura, amasengeri cg amasutiye) isa neza kandi ifuze ni ingenzi cyane. Ugomba kwirinda kandi gusubira mu myenda y’imbere, cyane cyane iyo yajemo ibyuya; nk’iyo wagenze ahantu harehare n’amaguru, wiriwe ku zuba cg wakoze sport. Ugomba guhindura iyi myenda, niyo icyuya cyaba cyumye, kuko bishobora gutuma bagiteri zibona ahantu heza ho gukurira, bityo bigakurura infection.

Ibyuya bifunga utwenge duto tw’uruhu tuba mu myanya ndagagitsina, bikaba byatera indwara ya folliculitis, indwara yo kubyimbirwa n’ubwandu bw’imisatsi yo muri ibyo bice.

Ikindi ugomba kuzirikana kuri iyi myenda y’imbere, ni uko ugomba kwambara itagufashe cyane kuburyo ibuza umwuka kwinjira.

Ntugomba na rimwe gufunga inkari

Mu gihe cyose ushatse kunyara, ntugatindiganye cg ngo ufunge inkari. Kunyara bifasha mu gusukura umubiri, kuko inkari zikura bagiteri mu muyoboro w’inkari. Iyo ufunze inkari rero bituma bagiteri zishobora gukura muri ibyo bice.

Ku gitsina gabo

Nubwo imyanya ndagagitsina y’abagabo iba hanze, bivuze ko isuku yoroshye. Ariko igihe cyose ugiye koga ntugomba kwibagirwa koza igitsina cyawe. Niba udasiramuye, ugomba gusubura igitsina cyawe ukozamo neza. Ntugomba na rimwe gushyiramo isabune, amazi yonyine arahagije (yaba akazuyazi byaba ari byiza). Ntugomba na rimwe kugerageza kwinjiza amazi imbere, kuko byakuviramo ingaruka zikomeye.

Kudakaraba muri ibyo bice bishobora gutuma uzana ibintu by’umweru (ubyabyo nta ndwara bitera ni uturemangingo tuba twapfuye), iyo bimaze kuba byinshi bishobora gutera uburyaryate n’ubwandu butandukanye.

Ku gitsina gore

Isuku y’imyanya ndanga gitsina ku bagore, isaba kwitabwaho cyane kuko bo bagira igice cy’inyuma n’icy’imbere gishobora kwandura byoroshye. Hakiyongeraho ko bajya mu mihango.

Mu gihe uri mu mihango, ni ngombwa gusukura bihagije ibice by’inyuma, ugahindura kenshi ibitambaro by’isuku bikoreshwa mu gihe cy’imihango byibuze hagati y’amasaha 3 na 6, bitewe n’amaraso uva.

Mu koza imyanya ndanga gitsina y’inyuma ushobora kogesha amazi y’akazuyazi n’amasabune yabugenewe; ntugomba na rimwe kozamo imbere, kuko bishobora kwangiza ibyo bice bikaba byatuma pH yaho ihinduka nuko ugatangira kwibasirwa n’ubwandu mu myanya y’ibanga yawe. Kutoza ibice by’inyuma neza no ku bagore bishobora gutuma bazana ibintu by’umweru, bishobora gutuma bagiteri zororoka cyane muri ibyo bice, bikaba byatera infection zinyuranye.

Mu gihe uri koza ntugomba gukubamo cyane cg gukoresha ibindi bikoresho bikomeye, kuko bishobora kwangiza ibyo bice.

umutihealth.com

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo