Ibyo ugomba kumenya ku miti isukura mu gitsina

Isuku y’igitsina ku mugore ni ikintu cy’ingenzi cyane dore ko kutagirira isuku mu myanya ndangagitsina, uretse kuhazana impumuro mbi biri no mu biteza indwara zinyuranye zifata aho hantu.

Bamwe bahitamo gukoresha imiti yabugenewe mu gusukura imyanya y’ibanga. Nyamara benshi ntibaba basobanukiwe imiti myiza yagenewe gusukura mu gitsina uko iba igomba kuba imeze. Muri iyi inkuru turagusobanurira byinshi ugomba kumenya ku miti ikoreshwa mu koza mu gitsina.

Ibyo ugomba kumenya mbere yo gukoresha imiti isukura mu gitsina
Ese iyi miti ikoreshwa ite kandi ryari?
Iyi miti si imiti yihariye ifite igihe runaka ikoreshwamo ahubwo nkuko woga kugirango wisukure ku mubiri ni nako iyi miti ikoreshwa igihe cyose ukeneye kwisukura.

Akenshi ikoreshwa mu gihe cyo kwiyuhagira uretse ko ushobora no kuyikoresha ikindi gihe cyose ukeneye kwisukura, hagati mu munsi. Gusa nanone, kuko ari imiti nkuko twayise, si ngombwa kuyikoresha kenshi mu gihe wumva wisukuye bihagije.

Mu kuyikoresha, usuka ku kiganza nuko ugasiga ku gitsina, inyuma, noneho ugakoresha amazi woga. Aho twise inyuma si ukuvuga ku gihu ahubwo ni ukuvuga ko utagomba kwinjiza umuti mu gitsina imbere, ugarukira ahagaragara gusa, mbese hamwe ubona iyo wicaye utandaraje. Nyuma yo koga urihanagura nk’ibisanzwe ukumuka.

Nahitamo gute umuti nyawo ?

Aha niho hari ikibazo nyamukuru. Usanga imiti myinshi aho kuguha isuku ihagije ahubwo ikwangiriza ndetse ikaba yagutera uburyaryate.

Umuti nyawo wo gusukura mu gitsina ugomba kuba wujuje ibi bintu bibiri by’ingenzi:

  • Kuba ufite pH iri hagati ya 4.5 na 5.5
  • Mu biwugize harimo lactoserum na lactic acid
  • Kuba nta mibavu irimo (idafite umuhumuro wumvikana cyane)

Umuti wujuje ibi niwo muti nyawo wo gukoresha wisukura.

Ese isabune ntiyemewe ?

Oya rwose isabune mu bwoko bwayo bwose yaba iy’ifu, iy’amazi cyangwa isanzwe ntabwo zagenewe gusukura mu gitsina. Impamvu nyamukuru ni uko izi sabune zifite pH irenze isabwa mu koza mu gitsina kandi zikaba zaragenewe kwica mikorobi zimwe na zimwe, bityo zikaba zishobora kwica cyangwa kwangiza mikorobi nziza dusanga mu gitsina cy’umugore. Niba rero wajyaga ukoresha isabune uzi ko uri gusukura, guhera ubu biveho

Lactoserum ni iki ?

Lactoserum ni kimwe mu bikoze iriya miti isukura mu gitsina, ikaba ikomoka ku mata. Akamaro k’iki kinyabutabire ni ugutuma bagiteri zo mu gitsina zidahungabana, ndetse inatuma mu gitsina hatumagara ahubwo hagahora ububobere

Lactic acid yo ni iki ?

Nubwo ikomoka ku mata cyane cyane y’ikivuguto dore ko initwa aside y’amata, ariko ubusanzwe tunayisanga mu gitsina inyuma ndetse no mu mwinjiriro wacyo ugana ku nkondo y’umura.

Iyi aside ikorwa na bagiteri nziza zizwi nka lactobacilli, ariko nazo kugirango zikomeze kubaho zikayikenera kuko ariyo iziha ubuzima, muri macye zikora ibyo kuzitunga. Iyi aside akamaro kayo nyamukuru ni ukurinda izindi mikorobi mbi kuba zatera indwara zinyuranye mu gitsina.

Lactobacilli ni iki ?

Nkuko tubivuze haruguru rero, izi ni bagiteri nziza zagenewe kurinda ko mu gitsina hakororokera bagiteri mbi nyinshi (kuko nkeya zo ntizabura) bikaba byatera indwara zizwi nka infection. Uko izi lactobacilli ziba nyinshi niko mu gitsina hiyongera ubwirinzi. mu kororoka rero zikenera lactic acid, yaba iyo zikoreye ubwazo, cyangwa iyiri muri ya miti ikoreshwa usukura mu gitsina.

Lactacyd umwe mu miti myiza yo koza mu gitsina

Mu gusoza reka tuvuge ko niba wahisemo gukoresha imiti isukura mu gitsina, ikunze kwitwa amasabune yabugenewe, ugomba kwita ku biyigize ndetse ukibuka no kureba niba itarapfuye (igifite garanti).

Iyi miti iboneka mu moko menshi bitewe n’uruganda rwayikoze, ariko icy’ingenzi ni ibiyigize.

Source: UmutiHealth.com

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo