Ibyo kwitondera ku muti wifashishwa mu mihango ibabaza

Abakobwa n’abagore bagira imihango ibabaza bakunze kwifashisha umuri wa ibuprofen mu rwego rwo kubagabanyiriza uburibwe bukabije baba bafite. Ibyo bituma bamwe bawuhorana nk’ubutabazi bw’ibanze ndetse benshi bakawugur anta muganga uwubandikiye. Nubwo uyu muti rero utabara benshi, ukwiye kwitondera kuwunywa uko wiboneye.

Ibyo kwitondera ku muti wa ibuprofen

Ibinini bya Ibuprofene 400 mg ziboneka mu ma farumasi hatagombye urupapuro rwa muganga ku mafaranga 300 gusa ariko kuzimenyereza si byiza kuko zishobora guharagata igifu hakazaho udusebe ubwo ukaba witeye ubundi burwayi. Ni byiza kubanza kubivuganaho na muganga wawe mbere kandi niyo uzinyweye ugomba kuzinywa gusa iyo wariye. Birabujijwe kuzinywa utararya.

Ububabare bwo mu mihango buterwa n’ukwiyongera mu mubiri kw’imisemburo yitwa prostaglandine, bigatuma inda ibyara(uterus) igira ibyo nakwita nk’ibise nubwo umuntu aba adatwite.Ni byo rero bitera ububabare.

Iyo rero uziko ugira imihango ikubabaza cyane ushaka kwirinda kugirango nimba uri umunyeshuri imihango itazatuma utiga neza cyangwa udategura ibizamini neza cyangwa niba uri umukozi kugirango akazi kawe katazapfa , ugomba gutangira kunywa ibinini byitwa ibuprofene iminsi 3 mbere y’uko imihango itangira .

Icyo bimaze ni ukugirango bigabanye ya misemburo yitwa prostaglandine itera ububabare bityo imihango ijya kuza ya misemburo yaraburijwemo ibyo bikagendana n’uko udashobora kumva ububabare iyo iyo misemburo idahari.

Ngibyo rero ibyo uzirinda ku gufata imiti igabaya ububabare ya ibuprofen nuko wakumira ubwo bubabare mbere yuko ujya mu mihango.

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo