Ibyiza by’igitunguru ku buzima bwacu

Igitunguru ni ingenzi cyane kandi ni nkenerwa, gikunze kuboneka mu gutegura amafunguro ku bantu hafi ya bose. Igitunguru gifatwa nk’ikirungo kigira umumaro cyane. Gikunze gukoreshwa n’Abanyarwanda benshi. Igitunguru gishobora gukoreshwa gitetse cyangwa ari kibisi.

Gifite intungamubiri nyinshi, kandi igitunguru kirinda indwara nyinshi.

Ese ni byiza kurya igitunguru buri munsi ?

Igisubizo ni yego kuko kurya igitunguru inshuro hagati 1-7 mu cyumweru:

  Byagufasha kugabanya ibyago byo kurwara kanseri y’imirerantanga y’abagore (Ovarian cancer)

  Irinda kanseri yo mu muhogo

  Igitunguru kigabanya ikigero cy’ibinure mu mubiri.

  Kigabanya ibyago byo gufatwa n’indwara z’umutima: igitunguru ni nkenerwa
cyane kuko gifasha umutima n’ibice biwushamikiyeho (nk’imitsi itwara amaraso, imyakura) gukora neza.

  Igabanya ibyago byo kurwara umuvuduko w’amaraso.

  Ibitunguru bifasha mu gusukura umubiri: Kuko bifite Amino Acides zifitemo Sulfur, zifasha gusukura umubiri by’umwihariko umwijima.

  Igitunguru kizamura ubwirinzi bw’umubiri

  Igitunguru kirinda ama infections

  Igitunguru kirinda kanseri y’igifu.

  Kubantu bahuye n’ibibazo bitandukanye byo mu myanya y’ubuhumekero nka Asthma, igitunguru kibafasha kumera neza cyongera imikorere myiza y’ibihaha.

Igitunguru cyifitemo ubwoko bwa flavonoid bitwa quercitin bugira uruhare mu kugabanya amavuta mabi (Bad cholesterol) bukazamura amavuta meza, irinda amaraso kuvura (Blood clots), irinda Diyabete, irindako amavuta mabi ajya mu mitsi itwara amaraso bigatera atherosclerosis, irinda kanseri y’igifu ikanarinda kandi infection.

Ni benshi bajya bagira ibibazo by’uburwayi butandukanye twavuze haruguru. Ubu habonetse imiti mwimerere ikozwe mu bimera kandi ikaba yizewe ku rwego mpuzamahanga kuko ibifitiye ibyemezo mpuzamahanga nka: FDA (Food and Drug Administration, n’ibindi).

Mu gihe ufite bimwe mu bibazo by’umubiri cyangwa ukeneye kugumya kubaho neza, umubiri w’umuntu ukenera zimwe mu nyunganiramirire zifasha umubiri kubona zimwe mu ntungamuri uba ubura ndetse umubiri ukenera zimwe mu nyunganiramirire zikoze mu buryo bw’icyayi mu gusukura umubiri no gukura imwe mu myanda mu mubiri ikunze kuba imvo n’imvano y’indwara nyinshi nk’umunaniro ukabije, stress, depression, umutwe udakira. Izo nyunganiramirire nta ngaruka zigira ku wazikoresheje.

Aho wabona ubu bufasha

Uramutse ukeneye iyi miti,wagana aho HORAHO Life dukorera mu mugi wa Kigali, mu nyubako yo kwa RUBANGURA, muri etaji ya 3 mu muryango wa 302 na 301.Ushobora no kuduhamagara kuri numero 0785031649 / 0788698813 ku bindi bisobanuro. Wanadusura ku urubuga rwacu arirwo www.horahoclinic.rw.

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo