Ibyatuma ukeka ko urwaye ’Prostate’

Prostate ni agasabo gato gaherereye hafi y’uruhago, gafite inshingano yo kurekura amatembabuzi amwe aherekeza intanga ndetse no kuyabika. Aka gasabo ku muntu umaze kuva mu bwana kaba gafite umurambararo wa 40mm, gapima 20g kakaba gashobora gufobagana kakaba kanini cyangwa kakegerana kakaba gato.

Prostate ishobora gufatwa n’indwara zitandukanye. Harimo zimwe muri mikorobe umugabo ashobora kwandurira mu mibonano mpuzabitsina ,izindi mikorobe zikaba zitahandurira.

Urugero rw’indwara nka infection urinaire. Harimo kandi na mikorobe nk’iza mburugu zandura mu mibonano mpuzabitsina nazo zishobora kujya muri Prostate zikayitera uburwayi. Iyo byagenze gutya, muri Prostate hakageramo uburwayi babyita prostatite. Ubundi burwayi bushobora gufata Prostate bujyana n’uko umuntu agenda akura. Gusa, uko umuntu agenda akura niko Prostate nayo ishobora kugenda ikura ariko atari ku bantu bose. Iyo imaze kuba nini rero nibwo itera ibibazo kuburyo ibuza inkari gusohoka.Ubu burwayi bw’uko Prostate iba nini ikabuza inkari gusohoka umugabo akamererwa nabi, bikaba ngombwa ko abagwa bwitwa Adenome de prostate.

Ibimenyetso byatuma ukeka ko ufite uburwayi bwa Prostate :

 Gushaka kujya kunyara kenshi mu ijoro.
 Kudashobora gutangira kunyara cyangwa guhagarika ubwo bushake mu gihe ugiye kunyara.
 Kunyara ukumva ziraza ari nke ugereranyije n’uko ubishaka. Cyangwa kunanirwa kurangiza kunyara ngo wumve zishizemo.
 Kumva umeze nk’uri gushya mu gihe uri kunyara.
 Kubona amaraso mu nkari.
 Kugira amaraso mu masohoro.
 Kugira ibibazo mu gihe cyo gusohora k’umugabo.
 Kugira uburibwe mu mayunguyungu, no mu gace k’umugongo ko hasi.
 Kugira uburibwe cyangwa uburyaryate haruguru y’igitsina n’impande zaho.
 Kubabara mu magufa yo mu mugongo wo hasi (iyi ndwara iba yakomeye cyane).
 Kugira ibibazo byo gufata umurego w’igitsina.

Abagabo bose, cyane cyane ariko abarengeje imyaka 60, bakwiye kwitondera ibi bimenyetso bivuzwe. Nubwo bwose ibi bimenyetso byose bitavuga indwara za Prostate kuko hari n’ibivuga indwara zo mu myanya ndangagitsina, ariko ubifite wese akwiye kwihutira kwisuzumisha.

Ese wari uzi ko hari imiti wakoresha yizewe kuri izi ndwara zifata prostate ?

Ubu hari imiti yabonetse ikoze mu bimera ikoreshwa ku rwego mpuzamahanga kandi ikaba yizewe, ifasha kurinda ndetse no kuvura indwara zifata Prostate, umuntu agakira burundu. Ku bantu barwaye prostate iyi miti ifasha prostate yabo gukora neza ndetse igahangana cyane n’uburwayi buri muri prostate. Muri iyo miti twavugamo nka : Prostasure capsule,β-carotene&Lycopene capsule,.Ginseng Rh capsule,...

Ni byiza ko abatararwara prostate, bayirinda kuko ni indwara iri guhitana abagabo cyane ; bifashishije umuti ukoze mu bimera witwa β-carotene & Lycopene capsule ufasha kurinda prostate ngo itangirika. Twabibutsa ko iyo miti nta zindi ngaruka igira ku muntu wayikoresheje kuko ikoze mu bimera ikaba ari myimerere.

Abantu baba bifuza gufashwa gukoresha ubwo buryo bw’imiti y’umwimerere, bashobora kugana ivuriro Horaho Life rikorera i Kigali mu nyubako yo kwa Rubangura muri etaji ya 3 ku muryango wa 301 na 302. Ku bindi bisobanuro wabahamagara kuri 0788698813 .

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo