Ibiribwa bituma igitsina cy’umugabo gikura

Hari abagabo benshi usanga baterwa ipfunwe n’ingano y’igitsina cyabo,ndetse bikaba byaba n’intandaro y’amakimbirane hagati y’abashakanye kubera ko umugabo adashimisha umugore we mu buriri. Nyamara iki ni ikibazo cyo kugwingira kw’igitsina gabo ibyo bita Penile Atrophy.

Ese waba uzi ibyo kurya byagufasha kongera ingano y’igitsina cyawe? Muri iyi nkuru ni byo tugiye kugarukaho. Urahita umenya ibyo wajya wibandaho mu mirire niba ufite icyo kibazo

Ibi nibyo biribwa byagufasha mu gukura kw’igitsina

Nkuko tubikesha ikinyamakuru cyandika ku buzima cyitwa VKool mu nkuru bahaye umutwe ugira uti” Natural Foods For Penis Enlargement”ngibi ibiribwa byagufasha kongera igitsina cyawe:

1. Imineke

Buriya imineke ikungahaye cyane kuri Potasiyumu (Potassium),Iyi rero ifasha gukora neza k’umutima ndetse igatuma n’amaraso atembera neza mu bice bitandukanye mu mubiri,ibi rero bituma igitsina cyawe kibona amaraso ahagije bigatuma gikura neza.

2. Epinari

Izi mboga nazo ubushakashatsi bwagaragaje ko zigira uruhare mu gutuma igitsina cy’umugabo gikura neza,ndetse kikabona intungamubiri zihagije ibyo bigatuma kitagwingira.Niba rero utajyaga uzirya,iki ni cyo gihe.

3. Amafi yo mu bwoko bwa Salmon

Aya mafi agira amavuta meza afasha gusukura imitsi y’amaraso bigatuma amaraso atembera neza akagera mu bice byose by’umubiri,Iyo rero imitsi igaburira amaraso igitsina gabo,bituma gifata umurego neza ndetse kikanakura neza ntikigwingire.

4. Ibitunguru

Ibitunguru bikungahaye ku ntungamubiri zitandukanye,nka Vitamini, ndetse n’ibindi bita antioxydants na phytochemicals,ibi rero bifasha gukura neza kw’igitsina.Kurya ibitunguru nko kuri Salade nibyo byiza kurushaho.

5. Watermelon

Imbuto bita Watermelon ni nziza cyane kuko zifitemo ikinyabutabire bita citrulline,iki rero kikaba kizwiho gutuma imitsi y’amaraso irambuka neza,bigatuma igitsina kibona amaraso ku buryo buhagije.

6. Urusenda

Ni kenshi uzabona nk’umugore atetse ibiryo agashyiramo agasenda kugira ngo umugabo nabirya aze kugira ubushake ndetse no gutera akabariro bize kugenda neza,ibi rero nibyo kuko urusenda rugira za Potasiyumu,ubutare ndeste na Magnesium,rugira kandi nibindi binyabutabire bituma amaraso atembera neza mu mubiri ndetse n’igitsina kikabona intungamubiri bityo ntikigwingire.

7. Tungurusumu

Izi zigira ibyo bita allicin bifasha amaraso gutembera neza mu myanya ndangagitsina,ibi rero bigafasha umugabo gushyukwa neza.Aha ushobora gukoresha utunini dukoze mu muri tungurusumu kugira ngo wirinde impumuro yazo ibangamira benshi.

Ese wari uzi ko hari imiti ikoze mu bimera yafasha igitsina cyawe gukura ?

Nkuko tumaze kubibona harugu,ni byiza gukoresha biriya biribwa ndetse n’ibindi tutavuze kuko bituma igitsina cyawe kitagwingira, Gusa nanone hari igihe ubirya nabi cyangwa se ukaba ubirya igitsina cyawe kikaba cyarakomeje kugwingira kandi bikaba bikubangamiye.

Ubu rero habonetse imiti ikoze mu bimera kandi ikaba itunganyije neza, irizewe ku rwego mpuzamahanga kuko ifite ubuziranenge butangwa n’ibigo bikomeye ku isi nka FDA (Food and Drug Administration),Ikaba ituma amaraso atembera neza mu myanya ndangagitsina y’umugabo ndetse ikanafasha kongera imisemburo y’umugabo iyo yagabanyutse. Muri iyo miti twavugamo nka: Vig power Capsules, Garlic Oil Capsules, Zinc Tablets, Pine pollen Tea,…

Uramutse uyikeneye, wahamagara kuri 0789433795/0726355630 cyangwa ukaba wagana Horaho Life aho ikorera kwa Rubangura muri Etage ya 3, mu muryango wa 302.

PT Jean Denys NDORIMANA

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(36)
  • ######

    Sawa 2 Murakaze

    - 15/12/2017 - 19:11
  • ######

    hano kampala twayibona ute ? igura angahe ? muyinyoherereze mpitenishura

    - 16/12/2017 - 22:00
  • nyenyeri

    murakoze..

    - 1/07/2018 - 11:26
  • MUGISHA ALAIN PATRICK

    nanjye igitsina cyanjye cyabaye gato kandi mfite imyaka 22 ese ubiriye cyakura?

    - 1/07/2018 - 12:54
  • ndayikengurukiye remy

    NUKUR NDABASHIMIYE NON IYOMIT IRI MU RWANDA GUSA?MUBURUNDI NTIMURAYIGEZAHO?NIB IHAR ITUMBEREYEH?

    - 9/10/2018 - 18:35
  • AMINI CATEL

    UBU KONDI MURICONGO NAZIBONA HARH?

    - 27/11/2018 - 19:53
  • ndayambaje

    Uwo muti ndazukeneye. Ariko se ndimurikongo. Tubgire ibiciro maze muduhe breche y’ukuntu twaza kuwubona ndetse nigisenyi. Munyandikire kuri mail yanye

    - 11/02/2019 - 11:41
  • Eric

    iyomiti ntangaruka ifis

    - 21/03/2019 - 11:20
  • Nshimirimana Raoul

    Iyo Miti Twayironka Gute?Ko Twari Tuyikeneye?

    - 1/04/2019 - 23:37
  • ######

    Andika ubutumwa nonekigitsina cyange arigito mwamfashiki kugirangogikure

    - 30/04/2019 - 13:34
  • sabayo astere

    iyomoti tuyisanga he? igurwa gute,?

    - 9/06/2019 - 23:05
  • Jean Marie Ndayihimbaze

    Murakoze Cn Akabazo Nfita Ataraho Mwayo Ma Etaje Ntahand Twowukura

    - 19/06/2019 - 22:25
  • Tuyizere Justin

    turabashimye ku byiza mujya mutugezaho

    - 27/06/2019 - 08:35
  • Bonnie

    Murakoze mpfite 19 and guxa icyanjye sijyito peu guxa kurinjyewe mbamona cyitampajyije

    - 6/07/2019 - 01:19
  • Gile

    Nukuri iyo miti irakenewe gusa muzage no muntara murakoze.

    - 3/08/2019 - 16:24
  • ######

    NONE KWISIRAMUZA VYO NTACO VYAFASHA?

    - 23/09/2019 - 11:31
  • Dieudonné

    Mwiriwe neza! Mwomenyera i Burundi iyo miti ibaho? Mwohandangira nimba muhafite pharmacie?

    - 5/10/2019 - 16:11
  • Fulgence

    Kurya Ibi Biribwa Hashira Igihe Kingana Gute Ngo Imboro Ikure?

    - 6/11/2019 - 08:35
  • twizerimana eric

    hano irulindo nayibona ute?

    - 9/11/2019 - 22:04
  • ######

    Ndi viator iRusizi mutubwire twayibonahe nibantangaruka yagira 0788245556 murakoze kudufasha

    - 6/12/2019 - 15:36
  • Nduwayo patrick

    Ubwo burwayi abanyarwanda benshi baraburwaye ariko kubina muganga utari muri Kigali biragorana

    - 16/12/2019 - 17:55
  • Nduwayo patrick

    Ubwo burwayi abanyarwanda benshi baraburwaye ariko kubina muganga utari muri Kigali biragorana

    - 16/12/2019 - 17:55
  • ######

    iyomiti igura angahe?

    - 22/12/2019 - 11:52
  • Bigirimana Joseph

    Jewe nitwa Joseph nkaba ndi i Bujumbura mbega mwomenyera iyo miti yoboneka i Bujumbura , nimba yoba ihari mwotubwira Aho twoja kuyigurira mugisagara ca Bujumbura murakoze!

    - 3/01/2020 - 17:08
  • Amakuru nimeza pe akaba nicy0gamo cyuguteramishya gose

    Ubutumwa nkubwo bufashaho imiryango myishi kugira ngn ishobore gukira

    - 9/01/2020 - 21:26
  • ######

    Muburundi Irihe ?

    - 17/01/2020 - 05:55
  • ######

    jye ndi gisenyi wa ngeraho ute uwomuti nangahe .???

    - 18/01/2020 - 11:06
  • Ndori

    Andika ubutumwa Konumvako urusenda atarirwiza rutera igifu,rushobora nokuba hari na microb zishobora kwangiza koko nukuti?

    - 7/02/2020 - 15:04
  • Ezechiel Birame

    Murakoz Kutwigisha

    - 8/02/2020 - 09:31
  • Niyongabo egide

    Umuntu anweye iyo miti canke akarya ivyo bimera irakura neza kandi vyihuse?

    - 19/02/2020 - 11:09
  • Karinganire J.Pauk

    ese umuntu arakira,igitsina cye kikaba kinini?

    - 26/03/2020 - 19:52
  • ######

    Andika ubutumwa Jewe fite imboro ntoyi ndagomba mufashe nobigenza gute?

    - 4/05/2023 - 11:58
  • Ntorenkunda theophile

    Murakoze cane,none iyo miti iri Murwanda guess muri Uganda ntago murayishirayo?niba iriyo twoyisangahe muduhe na watsap number kugira ngo kubabona vyorohe.

    - 13/05/2023 - 12:59
  • NDABIHORERE

    Non umuntu ayifat gut?

    - 19/05/2023 - 15:43
  • ######

    Jew numw mubafite ingoran yokugra igitsina gito cane kubury naj bintera ubwoba nka indi ibujumbura muburund uw muti nawuronk gt

    - 21/05/2023 - 19:50
Tanga Igitekerezo